Kuki Leta yaciye urwagwa gakondo igaha icyuho inzoga z’ibikwangari ikaba izimena ikoresheje ingufu z’umurengera?

Inkuru yacu igiye kurebera hamwe ikibazo cyugarije bamwe mu banyarwanda bamwe bitwa rubanda.Iyo tuvuze rubanda tuba twerekana bamwe babaho mu buryo butunzwe no guhinga,gupagasa mu buryo bwitwa guca inshuro.Aba baturage nibo bagaragara mu cyiciro cyo kunywa inzoga zisanzwe zitarizo mu nganda nka Bralirwa na Skol.Umuco nyarwanda warangwaga no gusangira ikinyobwa cy’urwagwa.Abenshi banyweraga mu gacuma,ikibindi.Uko imyaka yagiye ikura umuco wagiye ucika,buhoro buhoro none wararundutse.Abaturage bo mu byaro bahingaga insina zakwera bakenga urwagwa.Umuturage wabaga yifite iyo yahishaga urwagwa yarusangiraga n’inshuti.Uwabaga atifite yarugurishaga mu tubari akiteza imbere.Leta yaje gukuraho uburyo bwo gusangira bakoresheje umuheha.Haje gukurikiraho kubuza abaturage kongera kwenga urwagwa gakondo.Turebe uko byifashe.Ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo com twageze mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyaruguru,mu murenge wa Ngera ahabereye ibikorwa byo guca inzoga z’ibikwangari kugeza hapfuye abantu.Ubwo twageraga mu murenge wa Ngera twaganiriye n’abaturage.Bose banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo.Uwo twise Nyiramariza tuganira twatangiye tumubaza ku kibazo cyabaye kugeza umuturage arashwe? Nyiramariza yatangiye agira ati “Jyewe mfite imyaka 53 navukiye hano ureba kera hitwaga Ngera ya Komine Kigembe.Twengaga ikigage,tukenga urwagwa.Izi nzoga ntangaruka zigeze zitera umuntu kuva k’umwana ufite amezi atandatu kugeza k’umusaza rukukuri n’umukecuru bose baranywaga.Igiteye agahinda n’uko Leta yaciye inzoga zitagira ubusembwa bakaduteza ibikwangari bigarika ingogo.ingenzi nonese inzoga z’ibikwangari ziganje hano mu murenge wa Ngera? Nyiramariza inzoga z’ibikwangari zirahari kuko muri Mukuge kugeza za Gashiru ,Bitare,ukagenda Kibingo,Riba ugakomeza na Mubumbano yo mu murenge wa Mukura ho mu karere ka Huye nizo gusa,ikibabaje n’uko abifite bazenga ntihagire Umuyobozi uhagera kuko abagenera ruswa ,ariko umuturage utagira uko yigira yakwenga igikwangari agahigishwa uruhindu.ingenzi kuki mukora ibikwangari kandi Leta izirwanya? Nyiramariza kuzenga biterwa n’ubuyobozi kuko inzira zose zadutungaga barazifunze ubu twarakennye.ingenzi izo nzira nizihe niba nta banga ririmo? Nyiramariza iya mbere niy’ubucuruzi kuko kera twacuruzaga amacaguwa y’inkweto n’imyenda none barabiciye,ikindi twahingaga ibihingwa ngandurarugo bikadutunga none byaraciwe,inzara yaratwishe nunyweye biriya bikwangari bihita bibica.Twageze mu Kabuga ka Nyanza naho tuhasanga abaturage.Ntawemera kuganira n’itangazamakuru ngo inzego kuva ku Isibo, Umudugudu Akagali’ kugera k’umurenge babamerera nabi.Twabamaze impungenge zuko nta mazina yabo dutangaza.Umwe twamwise Sekamana.ingenzi mu murenge wanyu wa Ngera biravugwako mwenga inzoga z’ibikwangari inzego z’umutekano zaza kubafata mukazitera amabuye urabivugaho iki?Sekamana jyewe mfite imyaka 47 navukiye hano i Kibingo hariya byabereye ni mucyahoze ari Komine Kigembe mbere y’uko bahuza Komine zikabyara Akarere ka Nyaruguru.Ikibazo gikabije gitezwa n’inzego z’ubuyobozi kuko zirya ruswa zikareka abishoboye bakenga ibikwangali bityo hagira undi wenga akabangamirwa bagahuruza ba mutwarasibo,ba mudugudu n’irondo nibyo bitera umutekano muke.Aha rero mu murenge wa Ngera, Umurenge wa Mukura na Gishamvu yo mu karere ka Huye. naho hakorerwa ibikwangali.Ahitwa i Sholi ho mu murenge wa Mukura uwitwa Gasasira yenga ibikwangali akabikwiza no muri Ngera.Ahitwa Mukuge mu murenge wa Ngera naho ibikwangali byahawe icyuho.Ikibabaje n’uko hafatwa bamwe abandi bagasigara.ingenzi nonese ko murwanya polisi nibarasa nibwo muba mwungutse? Sekamana n’ubu polisi yarashe abaturage hariya Nyamirama kuberako inzego zahuruje ko ibikwangali bihari,ariko ikibabaje n’uko ba mudugudu bidegembya aribo ba nyirabayazana.Ingenzi abarashwe bari basanzwe bitwaye gute? Sekamana uko umuntu yakwitwara kose ntiyakarashwe kuko na ba Munyarugano ,Gashagaza,nabandi batsembye imbaga muri jenoside yakorewe abatutsi ntabwo barashwe kuko nka Tabaro yararekuwe agwa iwe murugo ntabwo ibikwangali aribyo byakabaye impamvu yo kurasa.Leta nireke urwagwa gakondo rugaruke irebeko ibikwangali byingera kugaruka mu Rwanda.Inzego zitandukanye zanze kuvugana n’itangazamakuru.Niba rero bimaze kugaragara ko inzoga z’ibikwangari zikomeje kwangiza abaturage,ariko Leta ntifate ingamba zagarura ikinyobwa cy’urwagwa gakondo rwo rutagirira nabi ubuzima bwa rubanda.Umurenge wa Ngoma wo mu karere ka Nyaruguru naho ngo ibikwangali byahawe uburiri biraryama kuko usanga umwana w’imyaka 23 ugirengo n’umusaza w’imyaka 75.Izingaruka mbi zikomeje guhitana ubuzima bw’abanyarwanda zikumiriwe byaba byiza kuko ntarirarenga.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *