Politiki igeze mu mahina :Padri Ndahimana Thomas wigeze kutavuga rumwe na FPR yayiyobotse.

Abasesengura ibya politiki bemezako nta nshuti ihoraho,bakanemeza ko nta n’umwanzi uhoraho.Ubwo FPR yafataga ubutegetsi itsinze MRND igahunga ,benshi mubari mubutegetsi bwa MRND bumvaga ko ntaho bigeze bahurira n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi bahise bafatanya na FPR gushyiraho inzego zitandukanye z’ubuyobozi.Abandi bagannye inzira yo gutegura gukuraho ubutegetsi bwa FPR.Padri Nahimana Thomas n’umwe mubumvikanyeko atemera FPR.Uko bucya bukira niko hafashwe ingamba zo gucyura abanyarwanda bari mu mahanga hatangiriye kubari bashinze amashyaka arwanya ubutegetsi bwa FPR.Ubu inkuru yasakaye niy’uko Padri Ndahimana Thomas wigeze kutavuga rumwe na FPR ubu yashyize hasi intwaro akemera gushyira umusanzu we akubaka u Rwanda.Amakuru atugeraho ava ahizewe ngo Bamporiki Eduard niwe wa mbere wateye intambwe yo kwereka Padri Ndahimana Thomas ibyiza byo kubaka u Rwanda akava mubuhezanguni bwo gusenya ubutegetsi bwa Kigali.Ubu rero Mpayimana Philippe yaba ariwe usoje ikivi cyo gucyura Padri Ndahimana Thomas amubwira gutaha.Abanyarwanda bagiye bagira abandi inama yo gutaha.Abakurikirana politiki y’u Rwanda bemezako gucyura impunzi, kongeraho opozisiyo iteza umutekano muke.Uko hategurwa gusenya abarwanya FPR bikaba bihereye kuri Padri Ndahimana Thomas.Bamwe mubagaragaye ko bahunze FPR bukeye bakaza gutaha bayirwanyaga twavuga Hon Evode Uwizeyimana.Ugakurikizaho Hon Rwigema Pierre Celestin.Major Ntashamaje.Kajeguhakwa Valens n’abandi utarondora.

Padri Ndahimana Thomas (photo archives)

Kuba rero Padri Ndahimana Thomas yemeye kuyoboka FPR bibaye intambwe nziza ishenye opozisiyo.Abatanga izindi ngero ni nka Col Gatsinzi Marcel.Gen Paul Rwarakabije.Lt Murasira Albert.Major Marizamunda .Hon Mureshyankwano.Ubu biravugwako hariho hategurwa kwakira benshi bagiye gutaha mu Rwanda.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *