Kamonyi :Abahinzi b’ibigori bijejwe ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kububakira ubuhunikiro

Abahinzi b'ibigori ba koperative Abadetezuka ikorera mu Umurenge wa Gacurabwenge ho mu Akarere ka Kamonyi baravuga ko kuba badafite ubuhunikiro bituma igiciro cy 'umusaruro wabo cyijya hasi ugereranije n'abafite ubuhunikiro.

Kuba ubu ubuhunikiro budahari kandi abahinzi babibonamo imvune kuko abatabashije kwikorera ibigori babijyana aho bajya gutira ubuhunikiro bibasaba gutanga amafaranga y'ababyikorera babijyanayo, ibi bikaba byagarutsweho na bamwe mu bahinzi baganiriye n'umunyamakuru w 'ikinyamakuru cy 'Ingenzinyayo. com ubwo cyabasangaga aho banikira umusaruro wabo w'ibigori.

Ruzindana Saveri wo mu Umudugudu wa Gitwa, Akagali ka Bihembe,  Umurenge  wa Rugalika avuga ko kutagira ubuhunikiro bibatera igihombo.

Yagize ati " Nta buhunikiro tugira tugomba kujya gutira, bidutera igihombo  kuko udashoboye kubyikorera abijyanayo atanga amafaranga yo kubigezayo, ariko tubaye dufite ubuhunikiro twamara kuvungura tukabitanga nta kibazo twagira".


Mukakarangwa Marie Grace nawe ni umuhinzi w'ibigori ubarizwa muri koperative Abadatezuka avugako kuba badafite ubuhunikiro bibavuna. 

Yagize ati " Ubuhunikiro ntabwo dufite tujya gutira aho duhunika bikatuvuna ugasanga tuguye hasi wa musaruro uratubye kandi twari twawubonye tugatanga amafaranga yo kubitundisha".

Umuyobozi wa Koperative Abadatezuka Kamagaju Eugenie avuga ko kuba batarabona ubuhunikiro igiciro cy 'umusaruro wabo kigabanuka ugereranije n'abafite ubuhunikiro .

Yagize ati " Twebwe ikiro baduhera 630 indi koperative ifite ubuhunikiro ikiro babahera 650 ,natwe dufatanije n'Akarere turimo turashaka uburyo twabona ubuhunikiro kugirango icyo giciro cyose tukibone ".

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylivere yijeje abahinzi ko bagiye gukora ibishoboka ubuhunikiro bukiyongera.  

Yagize ati "Ubuhunikiro tubasha kuba dufite mu Akarere ka Kamonyi dukomeza no kugirango tugende twongera mo imbaraga tubone ubuhunikiro burenze kubwo dufite 8 tujyanamo umusaruro mu gihe umaze kuma,  ingamba zihari nkuko bigaragara koko ubuhunikiro ntibuhagije ariko nkuko tugenda dushyira imbaraga  mu bikorwa byinshi bitandukanye turi gushaka uburyo bwa kwiyongera biturutse mu mbaraga zacu nk 'Akarere no kubafatanyabikorwa ku buryo bwa kwiyongera kugirango abahinzi babone aho umusaruro wabo ubasha guhunikwa mu buryo bwiza ".  

Mu karere haboneka ubwanikiro 62 bufasha abahinzi kwanika ibigori hanimo ubwubatswe n'akarere hakabamo n 'ubwubatswe kubufatanye n'bafatanyabikorwa,  bwose bwatwaye  amafaranga y'u Rwanda angana na miliyoni 480.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *