Gutandukana kw’abashakanye biraha icyuho urubyiruko kuzerera no kunywa ibiyobyabwenge ubujura bukavuza ubuhuha.

Mu Rwanda habaga kirazira none bamwe mubanyarwanda barayangije bakabeshyera amadeni mvamahanga.U Rwanda rwo ku ngoma ya Cyami umugore baramusendaga,ariko abo yabyaye bakaguma kwa se,niyo se yashakaga undi mugore yareraga ba bana.Mu ibyo bihe gutwara inda utabana n’umugabo byitwaga amahano,iyo bataroheraga uwo mukobwa bamwubakiraga inzu mugikari akayibyariramo kugeza umwana akuze.Ikindi n’uwo bitaga ko bagiye kurohera k’umugezi siko byakorwaga, ahubwo bamugezagayo ,abo k’uwundi musozi baramutwaraga bakamushyingira,nabo uwabo yayitwara bakiturana.Abanyamahanga bageze mu Rwanda inda z’indaro zatangiye kwiyongera.

Bamwe batera igikumwe satanu sakumi nebyeri bagatandukana(photo archives)

Uko abarabu n’abagereki bagendaga bubaka ubucuruzi abanyarwandakazi baratwise karahava,ariko uwatwitiga yigumiragayo ntasubire iwabo.Aho Repubulika iziye hashyizweho itegeko ryo gutegeka umugabo kubana n’umugore basezeranye (gutera igikumwe) Abagore bamwe nka ba tanu 100% nibo batandukanaga n’abagabo baburanye mu nkiko.Imyaka yagiye iza amajyambere yinjira mu Rwanda maze ubwumvikane buke bujyanye no guharika,guhoza ku nkeke abagore ,abashatse batarakowe byose byaje kuzamura gutandukana ,ariko abana benshi ntibavaga mu muryango.Abana bajyaga mu muhanda bitewe n’uko iwabo batishoboye.Guhera 1982 gatanya yaje kwiyongera .Mu Rwanda hashyizweho ibigo birera abana batagira imiryango.Icyo ibi bigo byafashaga aba bana babashyiraga mu ishuri bakiga bagakorera igihugu.

 

Umuryango nyarwanda ku ngoma ya Cyami (photo archives?

Kuva 2009 urwangano rwateye Umuryango nyarwanda maze gatanya irazibasira,ijambo uburinganire ritwarwa nk’imwe mu ntwaro kirimbuzi,kuko hariho abumvise uburinganire nko guhangana no kurwana.Leta yaje gukuraho ibigo byareraga abo bana bazereraga kuberako batereranywe n’ababyeyi babo batandukanye bakiyambura inshingano za kibyeyi.2019 gatanya yafashe intera byongera abana mu muhanda kugeza naho ubujura bwazamuye intera hafatiwe ku byo polisi yatangaje.Imigi yose yuzuyemo abana benshi batandukanye hakurikijwe ikigero cy’imyaka y’amavuko .Polisi imaze iminsi irasa amabandi,kuko usanga hariho abashikuza amashakoshi muduce dutandukanye.Isesengura ryerekana ko ingo nyinshi zibanye nabi ingaruka zikaba kubo babyaye.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *