Mukarurangwa Makurata n’umugabo we Malimalima Baptiste bakomeje gutoteza umuryango wa Mbatezimana.
Urujya n’uruza rw’ibibazo bikomeje kuvuza ubuhuha hagati mu bana ba Nyakwigendera Iraguha Edisa.Intandaro y’inyota y’ubutunzi,ishyari n’amatiku n’iyo ntwaro Mukarurangwa Makurata n’umugabo we Malimalima bakoresheje bafungisha Mbatezimana bamushora no mu manza arrabatsinda none banze kuva ku izima.Uko biteye n’uku.Ubwo umubyeyi Nyakwigendera Iraguha Edisa yatangaga irage mubana be nta ngarugari nimwe yigeze isigara.Kugirengo byumvikane neza ingarugari n’umutungo umubyeyi asiga atagabanyije abana be waba uwimukanwa cyangwa utimukanwa.Ubwo Mukarurangwa Makurata we mu muryango we ni muntu ki? Mukarurangwa Makurata we ubwe FPR igihagarika jenoside yakorewe abatutsi igashyiraho ubuyobozi yigize Inkotanyi irenze iy’urugamba afungisha nyina umubyara ariwe Iraguha Edisa.Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zakurikiranye ikibazo Iraguha Edisa ararenganurwa.Mukarurangwa yarakomeje aba ikibazo mu muryango kugeza naho yanze kurwaza nyina umubyara Iraguha Edisa aranga.Abo twaganiriye batashatse ko amazina yabo yashyirwa ahagaragara bagize bati”Ubwo abavandimwe ba Mukarurangwa Makurata bamusabaga kuza kureba nyina Iraguha Edisa aho arwariye we yabasubijeko atari nyina,ko atazongera kumubyara”Niho bahera bamaganira kure ibinyoma bya Malimalima Baptiste ubeshyako Nyirabukwe Nyakwigendera Iraguha Edisa ko yamuhaye irage.Abo mu muryango wa Nyakwigendera Iraguha Edisa nabo batangazako Mukarurangwa n’umugabo Malimalima batari guhabwa irage rirenze iryahawe abandi bana kuko ntacyiza bamukoreye.Ubwo Mukarurangwa yashoraga umugabo we Malimalima kujya kuvogera umutungo wa Mbatezimana akarandura imiyenzi(imbago)yaratemye umugore wa Mbatezimana witwa Nyirarukundo akizwa n’abaturage.
Tariki 24 Kamena 2020 n’ibwo Malimalima Baptiste yansinyiye ko atazongera kuvogera umutungo wa Mbatezimana.Aha Malimalima yanditse asaba Mbatezimana yakomeje inkiko atsinda Mukarurangwa,kugeza naho Umuhesha w’inkiko w’umwuga arangije urubanza.Igiteye agahinda n’uko Malimalima Baptiste yifashishije ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Musenyi akaba ashaka kubuza umuryango wa Mbatezimana umudendezo.Abatuye Umudugudu wa Gasura mu kagali ka Musenyi, Umurenge wa Musenyi, Akarere ka Bugesera badutangarijeko Malimalima Baptiste ntacyo arega gishyashya kuko ubwe yiyandikiye ko atazongera kuvogera umutungo wa Mbatezimana.Icyo bashingira n’uko Mukarurangwa yatsinzwe akanishyura Mbatezimana.Inzego za Leta ntabwo zisubiza inyuma ibyemezo by’inkiko.Tariki 20 ugushyingo 2024 benshi bategereje kureba icyo Malimalima azerekana k’ucyo yise Mukarurangwa twagiranye ikiganiro gito turi k’urukiko rwibanze rwa Nyamata.ingenzi ko uhora mu manza na musaza wawe biterwa n’iki? Mukarurangwa musaza wanjye yarananiye.ingenzi ko ushaka imitungo muburyo butaribwo?Mukarurangwa tuzakizwa n’inkiko.Inzego zibanze nizirebe neza ibinyoma bya Malimalima n’umugore we bakomeza gutoteza umuryango wa Mbatezimana hashingiwe ku karengane cyane hazamo ubwoko.Mbatezimana yarokotse jenoside yakorewe abatutsi,ariko akaza kuyifungirwa.
Murenzi Louis