Ruhago nyarwanda:Byabihe byo hambere ikipe ya Etincelles fc yakinnye niya Mukungwa fc abafana buzura stade Umuganda.
Amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda abamo byinshi bitandukanye,ariko umwe k’uwundi uko abyumva,uko abishaka cyangwa munyungu ze bwite.Turabagezaho uko ikipe ya Etincelles fc yari iya Perefegitire ya Gisenyi yakinnye niya Mukungwa fc yari iya Perefegitire ya Ruhengeli.Itariki 14 ukwakira 1984 kuri Stade Umuganda ikipe ya Etincelles fc yakiriye iya Mukungwa fc.Abafana ku mpande zombi bari benshi cyane.Umukino waje kurangira Etincelles fc itsinze ibitego bibili kuri kimwe cya Mukungwa fc.Umukino warimo ishyaka ryinshi ariko hiyongeraho n’amakosa menshi k’uruhande rw’abasifuzi.Iyi archives nyigarutseho kugirengo nereke abasomyi bacu, kongeraho abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda,no kongeraho Ferwafa nsoreza kubayobora amakipe,mbwira abasifuzi ko indwara ya ruswa yabaye akarande muri Ruhago nyarwanda.Uwo mukino ugitangira nk’uko mbikesha abakunzi b’umupira w’amaguru bicyo gihe ,ngo umusifizi yahise aha penaliti ikipe ya Etincelles fc , ariko iya Mukungwa fc ngo yabanje kuyanga, amategeko y’umusifuzi yaje kuremera Mukungwa fc irayemera.Nk’uko dukomeza tubitangarizwa nabali bitabiriye uyu mukinoe,ngo umunyezamu wa Mukungwa fc w’umuzayirwa muri byo bihe kuko ubu yabaye Congo bari barabatije Singa Paul yaje kubona kabuhariwe mugenzi bavukaga hamwe Bakali ariwe ugiye kuyitera,ishoti ya Bakali cyangwa Runuya wa Mukura zakuraga abazamu umutima.Sinanga yatangiye kubyina byina mu izamu ,yenda ngo ize gusubirwamwo,ariko umusifizi wo hagati yemeyeko igitego cyagiyemo bashyira umupira hagati.Imisifurire ngo yaje kuba mibi abazayirwa ba Etincelles fc naba Mukungwa fc barangira gukandagirana karahava.Etincilles fc yaje ngo kubona ikindi gitego cyiza kivuye kuri Bakali.Umusifuzi yaje ngo guha Mukungwa fc penaliti.Aba bakunzi n’abafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda rwo hambere ngo yasaga nkaho ashaka kuyibagiza amakosa yayikoreye.Rutahizamu Kamanzi wa Mukungwa fc yayishyizemo neza.Uwo mukino wagiye kurangira bigoranye.Kuva 1994 ikipe ya Etincelles fc iracyadundaguza byo kuzuza amakipe akina shampiyona icyiciro cya mbere.Mukungwa fc yasimbujwe Musanze fc.Abanyaruhengeli cyangwa abanyamusanze ntibitabira Musanzet fc nk’uko bitabiraga Mukungwa fc.Indwara yo mubasifuzi yabaye akarande.
Hakorwa iki ngo imisifurire igende nezae?ninde wabikemura?utabikemura ninde? hagiye gushira imyaka 20 mu Rwanda imisifurire ikemangwa kugeza naho inzego z’ubutasi nka CID ariyo RIB bavugako bazabikoramo iperereza,ariko nta musifuzi wigeze ashyirwa ahagaragara.Gasingwa Michel igihe yarakuriye Komisiyo y’abasifuzi yigeze gutanga ikirego muri RIB ,ariko yahise agambanirwa akurwaho kuko bamwe mubayobora amakipe baha ruswa abasifuzi baramugambaniye.Umupira w’amaguru mu Rwanda ntishobora gutera imbere.Imyaka 40 iruzuye kuri Stade Umuganda habereye amarorerwa.Uburero kuzambya Ruhago nyarwanda byaburiwe umuti.
Kimenyi Claude.