Abaturage batuye Umudugudu wa Kagina, Akagali ka Kagina, Umurenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi baratabariza Kwizera Gaspard wakubiswe n’Umunyerondo.

Inshingano za buri muturage zihurizwa k’ubwisanzure busesuye ntawuhutaje mugenzi we.Uko Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igenda yubaka buri rwego kuva ku Isibo, Umudugudu kugera ku karere bahabwa amategeko ko ntawugomba guhohotera umuturage.Ubwo Leta yigaga ingamba z’uko abaturage bakwitoramo inyangamugayo zikajya zirara irondo no mu mudugudu wa Kagina ntibasigaye.Muri urwo rwego rwo gutora abagomba kurara irondo abaturage bo mu mudugudu wa Kagina barashinja ubuyobozi ko bwashyizemo abatari inyangamugayo.Dore impamvu abatuye Umudugudu wa Kagina baheraho basaba ubuyobozi gukurikirana umunyerondo Habyarimana akirukanwa,ndetse agashyikirizwa ubutabera.Kuba Habyarimana yaritwaje ko arara irondo akadukira umwana w’umusore witwa Kwizera Gaspard akamukubita kugeza naho amukomerekeje.

Kwizera Gaspard wakubiswe n’Umunyerondo Habyarimana (photo Ingenzi)

Umuturage wabonye Habyarimana akubita Kwizera Gaspard wese yagize ati”Habyarimana uyu azatwica kuko afite umutima nk’uw’inyamaswa.Abatangabuhamya babonye Habyarimana akubita Kwizera Gaspard:ni Uwamahoro, Nyirahategeka,Dusabe Vestina, Munyemana Innocent wasezerewe mugisirikare.Twaje gushaka Ndikumana Bosco uyobora Umudugudu wa Kagina ngo twumve icyo avuga k’urugomo Habyarimana yakoreye Kwizera Gaspard ntitwabasha kumubona n’ubutumwa twamuhaye yaratarabushbiza.Gitifu w’Akagali ka Kagina nawe yarataragira icyo atangaza.Abatuye Umudugudu wa Kagina babwiye itangazamakuru ko Habyarimana atari inyangamugayo ko adakwiye kurara irondo ,cyane ko yakubise umugore witwa Ingabire akamuvuna ukuboko agafungirwa mu nzererezi i Remera Rukomo amezi atandatu.Abaturage bo mu mudugudu wa Kagina barasaba ko RIB nk’urwego rw’ubugenzacyaha rwagakurikiranye Habyarimana agashyikirizwa ubutabera agahanirwa gukubita no gukomeretsa Kwizera Gaspard,cyane ko yamuhohoteye.Habyarimana yakubise kwizera sakumi z’umugoroba induru ziravuga,ariko birababaje kugeza n’ubu Akagali ka Kagina cyangwa Umudugudu wa Kagina ntacyo bakoze ngo barenganure uwarenganye.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *