Nyamata Parents School mu Ishuri ritanga Ubumenyi, Indangagaciro n’Ubumuntu Ababyeyi n’Abana Bishimiye Gusoza Amasomo Neza.
Mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, ababyeyi, abarimu n’abana bahuriye mu ibirori (Graduation) bishimira ko abana barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza na amashuri y’incuke biga muri Nyamata Parents School. Ubuyobozi bw’ishuri n’abarimu bashimangiye ko intego ari ukurema umwana ufite ubumenyi, indangagaciro, n’uburere bunoze.
Ku cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025, ishuri rya Nyamata Parents School, rimaze imyaka icyenda ritanga uburezi kuva ku mashuri y’incuke kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza, ryahurije hamwe ababyeyi, abana n’abarimu mu birori by’imyidagaduro n’ibyishimo by’abana barangije icyiciro cy’amasomo yabo. Ni kunshuro ya gatatu iri shuri ritegura graduation, aho bavuga ko ari umwanya wo gushimira urugendo rw’imyigire, gutanga inama no kurebera hamwe icyerekezo cy’ejo hazaza kubana.
Mugisha Kenzi Gabe, umwe mu banyeshuri barangije umwaka wa gatandatu, yagaragaje ishema ryo kuba yasoje neza, avuga ko yizera ko azabona amanota meza mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza.
Ati:“ Ndashimira ababyeyi n’abarimu bashyigikiye bakamba hafi kugeza geze aha kandi nizeye ko nakoze neza ikizami cya Leta nzakomeza kwitwara neza no gukurikiza inama baduhaye nirinde gusubira inyuma ubu dutegereje kujya muri segonderi mu kwa cyenda.”
“Twabonye impinduka mu myigire y’abana” Ababyeyi bashimye uburezi bw’ishuri rya Nyamata Parents School.
Kabayiza Juvenal, umwe mu babyeyi, yagaragaje ibyishimo bye ku musaruro umwana we yagezeho mu myaka ibiri yize muri Nyamata Parents School. Yagize ati:“ Namuzanye hano nyuma yo kubona ibitagenda neza aho yari asanzwe yiga, ariko navuga ko nabonye impinduka nziza cyane nyuma y’uko ageze hano, bigaragaza ko yitaweho n’abarezi natwe nk’ababyeyi twamubaye hafi, ubu dutegereje amanota y’ikizamini cya leta kandi dufite icyizere ko bazatsinda neza nkibisanzwe dukurikije amateka yiri shuri.”
Umurisa Lenatha, nawe ni umubyeyi wari witabiriye ibirori byabana basoje ikiciro cy’masomo bari barimo yasabye bagenzi be gukomeza kuba hafi y’abana n’iyo baba bari mu biruhuko, kuko ari igihe cy’ingenzi cyo gukomeza kubatoza imyitwarire myiza.
Ati :“Ababyeyi ntibakwiye kwirara,ibiruhuko sibyo kuryama gusa, nk’ababyeyi tubafashe gusubiramo amasomo, tunirinde kubahutaza hari igihe usanga iyo abana bagize amanota atari meza hari ababyeyi babafata nabi ibi ntabwo biba aribyo ahubwo abana bose bakeneye urukundo n’ubufasha muri byose.”
Abarimu batanze ubutumwa bukomeye baba saba gushyigikira abana no kubafasha kuzamura impano zabo.
Hitimana Janvier Sayidi, umwarimu mu amashuri abanza kuri Nyamata Parents School, yavuze ko ikiruhuko atari igihe cyo kuruhuka gusa, ahubwo ari n’umwanya wo gukomeza kwiyibutsa amasomo birinda kuzasubira ku ishuri barasubiye inyuma.
Ati:“Iyo umwana aryamye akibagirwa, agaruka yarasubiye inyuma tubasaba ko bakomeza gusubiramo amasomo, ariko kandi tunabasaba gufasha ababyeyi imirimo yo mu rugo,kwiga ni ingenzi, ariko no gutozwa ubumuntu ni ngombwa,ababyeyi bareka abana babafasha imirimo yo murugo bakabaha iyo bashoboye itabavuna kuko ibi birinda umwana kuba yajya mubidafite akamaro.”

Hitimana yibukije ababyeyi ko abana bafite impano zitandukanye, harimo na siporo, bityo ko babafasha kuzamura impano zabo aho kubahatira kwiga amasomo asanzwe gusa.
Ati:“ Iyo umwana afite impano ntigomba kwicwa, ahubwo agomba kuyoborwa neza kugira ngo ntihagire ikimurangaza ababyeyi muri ibi biruhuko bafashe abana kuzamura impano ibi bizamurinda kubacika akajya hanze gukora ibyo akunze ariho bihera ajya no mu bishuko bitandukanye.”
“Tubatoza indangagaciro, n’ubumenyi kandi abana bose batsinda neza ntawusigaye.” Umuyobozi w’ishuri rya Nyamata Parents School.

Jotham Mwesigye, Umuyobozi wa Nyamata Parents School, yasobanuye ko uburezi batanga bushingiye ku ndangagaciro, imyitwarire myiza n’icyerekezo cyejo hazaza avuga ko bishimiye ko abana basoje amasomo yikiciro bari barimo ashima Ababyeyi kubufatanye batanga ndetse yizeza n’abandi bifuza kuharerera ko amarembo afunguye.

Ati: “ Abana biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ndetse nikiciro cy’incuke bari muri graduation,tukaba twishimiye uyumunsi ndetse nabana bakaba bishimiye ko basoje amasomo yikiciro bari barimo nez, dufashe uyu mwanya kugira ngo dushimire ababyeyi barerera muri Nyamata Parents School ndetse tunasabe n’abandi bifuza kuharerera ko amarembo afunguye tubizeza ko ari ishuri ryita kuburezi bw’abana ari ishuri ritoza abana indangagaciro rikaba rinafite n’umwihariko ko ari ishuri ristindisha neza mu byiciro byose cyane cyane mu kiciro cy’umwaka wa gatandatu aho abana bakora ibizamini bya leta Kandi bose bagatsinda kukigero cyiza, nkomeza kugasaba ababyeyi ko twafatanya mu burezi bufite ireme muri Nyamata Parents School.”

Yakomeje asaba ababyeyi gukomeza gukurikirana imyigire y’abana babo n’igihe bari mu biruhuko, abibutsa ko uruhare rwabo ari ingenzi mu burezi bufite ireme.


Ati: “ Ubutumwa naha ababyeyi nugukomeza kwita kubana bagiye mu biruhuko bagakomeza kubaha indanga gaciro zikwiye,uyumunsi bagiye mu biruhuko tubahaye imikoro itandukanye wibyo bazakora mu biruhuko turasaba ababyeyi ko bazakurikirana bakareba ko abana iyo mikoro bazayikora bakabarinda ibintu bishobora kubatesha umwanya nko kuba bajya mu ingeso zitari nziza cyangwa bashobora kugira ibintu bakora byahungabanya umutekano wabo, ababyeyi bagomba kumenya ko nubwo abana batari ku ishuri bakomeza kubakurikirana bakazagaruka kwiga bameze neza ntakibazo nakimwe bigeze bagira Kandi twizeyeko bazabikora kuko nabo ni inshingano zabo kandi bajya bazitaho no mubindi bihe.”

Ubuyobozi bw’ishuri n’abarezi bose bahamya ko intego ari ukurera umwana ushoboye, wifitemo indangagaciro n’icyerekezo. Aho bavuga ko kuri Nyamata Parents School, uburezi atari amasomo gusa ahubwo harimo n’ubuzima bwose.
By Hadjara Nshimiyimana.