Bamwe mubashoramari ba Rwiyemezamirimo n’ikigo cya Leta gishinzwe amasoko RPPA ishyamba si ryeru kubera ruswa ihakekwa.
Mugihe Leta y’u Rwanda n’isi yose byamagana ruswa ,haraho usanga mu bigo bya Leta wagirengo ntibarebwa no kurwanya no gukumira ruswaAha niho hava intabaza ya ba Rwiyemezamirimo bapiganirwa amasoko ya Leta,kubera akarengane Bamwe muri ba Rwiyemezamirimo baravuga ko kugirengo uhabwe icyiciro runaka ibyitwa urwego (categorisation)ari ukuba wifite .Aha niho hava gukekwamo ruswa,kandi itubutse.Ibibazo biri hagati muri ba Rwiyemezamirimo na RPPA binavugwa kur’umwe mubafite Kampani zikora isuku mu Mujyi,utarashatse ko tutatangaza amazina ye kubera umutekano we, tuganira yagize ati”Kampani yanjye yarisanzwe ikora isuku yo gukubura no gutwara ibishingwe .Twambuwe isoko turegera RPPA,turajurira nabwo ntihagira . RPPA nabwo irongera idutera utwatsi,kandi Kampani yanjye yari yujuje ibisabwa, kugirengo ihabwe isoko.Yakomeje adutangariza ko uwahawe isoko igitangaje Kampani yahawe isoko nta gikoresho ngenderwaho yarifite cyatuma irihabwa.Kuki abashinzwe amadosiye muri RPPA bahora bakekwaho gukorera mu nyungu zabo bwite,kandi bibuzwa ,iyo umukozi wa Leta ajya gutangira akazi.Umwe k’uwundi akaba yibaza icyo ubuyobozi bwa RPPA bumariye abaturage niba idashoboye kubarenganura?Umwe muri ba Rwiyemezamirimo ati”n’ubwo utahamya ko runaka n’undi baziranye mu nzira iyi n’iyi ariko iyo urebye uko hatangwa ibyiciro ,niho duhera gukekamo ruswa,kandi bimaze igihe.Uyu Rwiyemezamirimo agira ati,”umukozi ubishinzwe yaba afite aho ahuriza n’umuyobozi wa RPPA .Yakomeje agira ati”tuzatera imbere gute niba dupiganirwa amasoko ntituyahabwe kuko tutarebye ababishinzwe?twakabaye tuyahabwa niba twujuje ibisabwa.Igitangaje ngo n’uko hariho ba Rwiyemezamirimo babona amadosiye yabo yatinze bajya muri RPPA bakabwirwa nabi bagatotezwa.
Kuki ba Rwiyemezamirimo bagana RPPA bavugako dahabwa serivise nziza ahubwo bamwe mubakozi bakabatoteza ,bababwira nabi ,ariko Umuyobozi wa RPPA ntagire icyo abikoraho?hibazwa ubudahangarwa aba bakozi bafite? Umuyobozi wabo kuki atabafatira ibihano,kandi hariho abo yabifatiye akanabirukana.Ikigo cya RPPA kiravugaamo bomboli bomboli hagati y’Umuyobozi mukuru wacyo nabo ayobora.Za mpamvu rero ba Rwiyemezamirimo bavugaga muri RPPA zaturitse zigiye hanze .Niba hariho abatanga serivise bagatinda kwishyurwa barangije isoko ,ubu noneho muri RPPA ishyamba si ryeru umuriro wagurumanye hagati y’Umuyobozi mukuru n’undi muyobozi ushinzwe abakozi n’Imali.Intandaro yabaye inama mpuzamahanga yabereye Convention center bikekwako uwahawe isoko ryo kuritegura yaba yararihawe muburyo bwasabwe n’Umuyobozi mukuru wa RPPA Joyeuse Uwingeneye .Dore uko byifashe nyuma yaho Joyeuse Uwingeneye yahagaritse Daf Jacques Henri Tuyisenge n’ibaruwa akayiha ba Rwiyemezamirimo nk’uko uyu yaduhaye kopi yayo.Amakuru dukesha inshuti za Rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo gutegura inama mpuzamahanga ya RPPA ,ngo Daf Jacques yasanze hariho serivise zimwe na zimwe zari mu masezerano Rwiyemezamirimo atakoze.Ubwo rero uwatsindiye isoko ry’iyo nama mpuzamahanga atishyurwaga byahise biteza amakimbirane hagati ya Joyeuse Uwingeneye na Daf Jacques Tuyisenge.Ibi bya ba Rwiyemezamirimo batishyurwa barangije amasoko ntawakwibagirwa Usengimana Richard waje kuregerwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuye abaturage bo mu ntara y’iburengerazuba.Iki kigo cya RPPA cyugarijwe n’ibibazo cyane ko hariho abakozi birukanywe na Joyeuse Uwingeneye akikigabirwa,avugako iyo myanya idakenewe nk’aho yirukanye bamwe mubakozi,ariko akaza gushyiramo abandi binyuze mu ipiganwa ryiswe itekenika.Inzego zibishinzwe nizo zihanzwe amaso mu guhagurukira imikorere mibi n” imyitwarire igayitse mukigo cya RPPA nk’uko biri kuvugwa n’ingeri z’abantu batandukanye kugeza no kubo bahurira mu kazi k ‘amasoko ya Leta. Aho bavuga ko asuzugura abantu ngo RPPA yayigize nk’akarima ke.
Ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyashatse amakuru arambuye ku kigo cya RPPA kibaza umuyobozi wacyo Uwingeneye Joyeuse ku nkuru zimuvugwaho
Muraho,
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper ingenzinyayo.com
Hariho amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com twagirengo mugire icyo mubitangazaho.
A:Harimo ruswa ivugwa mukigo cya RPPA ,kugeza no kuri bamwe muri ba Rwiyemezamirimo bavugako badahabwa icyiciro ?B: Amakimbirane avugwa mukigo cya RPPA hagati yawe n’abandi bayobozi ,ndetse n’abakozi byemezwa ko ngo yaba ariyo yaba yarabaye intandaro yo guhagarikwa kwa Daf wahongaho mukigo uyobora cya RPPA?uduhe ishusho y’ibyo bibazo.
Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya wo kugira icyo uyivugaho.
Ushinzwe itangazamakuru muri RPPA niwe waje kugira icyo abwira itangazamakuru.

Uraho! Nakubuze kuri phone kandi hari message wahaye Umuyobozi wanjye wa RPPA nagirango tuvuganeho? Nka Public Relations muri icyo Kigo wamfasha tukavugana ku makuru umubajije.
Muraho,
Itegeko rigenga itangazamakuru haricyo riteganya ku bigo bya Leta n’ibiyishamikiho hari RPPA . ntabwo inkuru ikekwaho Umuyobozi wa RPPA hariho ihuriye na Public Relation .Namubajije yanze kunsubiza.Namweretse icyo itegeko ryemerera umunyamakuru , kugirengo ahabwe amakuru.Ikindi namuhaye umwanya nsigaje gutangaza inkuru
Uretse ko nibyo akubwiye ataribyo Ntabwo yampamagaye nta n’itegeko yampaye Gusa niba ashaka gutangaza inkuru uko abyumva yabikora njye Ntabwo nzi amategeko yabo Kandi nabonye nta n’amakuru njye mfite kubyo Yavugaga ku buryo ntumva icyo navuga ku bintu ntazi
Ubwo abamuhaye ayo makuru bakorana iyo nkuru Ahubwo natwe tukayamenya kuko ntayo tuzi
Itegeko ritara rikanatangaza inkuru ingingo ya 6 iya 9 ndetse niya 14 narazubahirije ,ibi yakubwiye byujuje inkuru igomba gutangazwa
Ubwanditsi