Rwanda: Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu niyo ihanzwe amaso ku bibazo byugarije itangazamakuru.

Urujya n’uruza rw’ibibazo bikomeje kuvuza ubuhuha byagera mu Itangazamakuru bigasasa bikaryama bigasinzira.Imyaka yashize yagiye yerekanako Itangazamakuru ryagiye rivuka.Ikinyamakuru cya Kinyamateka nicyo mfura kuko cyashinzwe na Kiliziya Gaturika,ku ngoma ya Cyami.Repubulika nayo ije ibitangazamakuru byarashinzwe.Haje kugenda hashyirwaho inzego zireberera Itangazamakuru harimo Ministeri yaririshinzwe.

Musabyimana Jean Claude Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu (photo archives)

Amategeko yaje kuvugururwa inshingano bazambura Ministeri y’itangazamakuru bazegurira urundi rwego rwa Leta,Inama nkuru y’itangazamakuru (M.H.C). Urwego rwaje gukora urutonde rw’ibitangazamakuru byemerewe gukorera mu Rwanda.Ubwo havugwagako mu Rwanda Itangazamakuru ritisanzuye hashyizweho urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC kugeza n’ubu hariho uburyo butaranozwa bwo guteza imbere Itangazamakuru,kuko ibinyamakuru byashinzwe bifite n’ibyangombwa usanga harababyigabije bakabikoresha muburyo bwa online ntihagire igikorwa cyo kubikumira.


Ibitangazamakuru byandika bikomeje gushimutwa ,RMC ntigire icyo ikora ngo irinde umutungo w’abanyamuryango bayo.
Ikigo ngenzuramikorere ifitiye igihugu akamaro RURA nayo yakabaye inagenzura ko utangiza igitangazamakuru atagishimuse.RDB yo bamwe mubakozi bayo bakomeje gutungwa urutoki kuko batanga amazina y’igitangazamakuru,kandi kizirako abantu babili bahuza izina ry’igitangazamakuru kimwe.

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu nayo birayireba kuko inshingano zarebereraga itangazamakuru niho zimuriwe. Niba ntagikozwe cyo gukumira ishimutwa ry’ibitangazamakuru igisigaye n’inkiko.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *