Ibyumba by’amasengesho bikomeje gukekwaho kuba icyuho cyisenyuka ry’ingo zimwe na zimwe.
Ibibazo uruhuri bikomeje kuvugwa mu miryango imwe nimwe ikomeje gutandukana.Abandi bati “Ingo zimwe na zimwe zisenyuka zisenyukiye mubyumba byiswe,cyangwa byabatijwe ko ari iby’amasengesho.U Rwanda rwa mbere y’uko abazungu bazana imyemerere yabo yo gusenga ivuga Yesu,Yezu na Muhamad byatsembye gakondo.Uko iminsi yagiye yicuma ni nako imvamahanga yagiye yigizayo gakondo.Ubu rero biravugwako hadutse ibyumba by’amasengesho bikaba inzira yo guhungabanya bamwe mubashakanye.Uko hanzaha bivugwa”Habanje kubaho inzira yo gusenga murukerera yakozwe,ikorwa n’idini ya Islam.Abo twaganiriye bo mu idini ya Islam ngo bajya gusari murukerera nko guhera samumi n’imwe za mugitondo.Ariko hajyayo abagabo gusa.Abo mu idini ya Gaturika bo tuganira bagize bati”twe tujya mu Misa ya sakumi n’ebyeri ,kandi haba hakeye.Abo mu itorero ry’ADEPR bo tuganira bagize bati”twe tujya muri nibature itangira sakumi murukerera tukayivamo hakeye.Uruhururikane rw’amatorero yitwa aya Kirokore ubu niyo atungwa urutoke ko ariyo yadukanye ibyumba by’amasengesho.Dore uko umugabo umwe twaganiriye ariko amazina ye tukayagira ibanga uko yadutangarije.Yagize ati”ubu natandukanye n’umugore wanjye tubyaranye abana batanu.Bijya gutangira umugore wari uwanjye yatangiye kumbwira ko agiye mubyumba byiswe iby’amasengesho.Byarakomeje nyuma yavayo akambwira ko umukozi w’Imana yamuhanuriye ngo ntituzongere kuryamana nk’umugabo bashakanye kuko nahumanye.Naje kumukurikira nsanga yigira i Gikondo murugo rw’umuntu yigiriye kuryamana n’undi mugabo.

Twagannye inkiko turatandukana.Umugore wasendewe mubyumba byiswe cyangwa byabatijwe iby’amasengesho tuganira yagize ati”mwene wacu wari waratandukanye n’umugabo yaje gukora amalogi iwe abihindura ibyo gusengeramo.Nahahuriye n’ingorane umugabo twashakanye amfatiramo turatandukana.Inama natanga n’uko Leta yahagurukira ibyumba by’amasengesho, nk’uko yahagurukiye insengero bigafungwa.Abo munzego z’umutekano nibo bahanzwe amaso,kuko ibyo babeshya ko basenga bisenya umuryango nyarwanda,bityo urubyiruko rukandagara mu muhanda.Ikimaze kugaragara kurenza ibindi n’abana buzuye mu mihanda banywa ibiyobyabwenge,kongera abangavu babura epfo na ruguru bagaterwa inda zitateguwe.Abafite ubushukanyi bise ibyumba by’amasengesho nimusigeho gusenya u Rwanda.
Kimenyi Claude