Ubumwe Road: Abaturage ba Kamonyi biyubakiye kaburimbo ya miliyoni 71 Frw, Urugero rwiza rw’ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu abaturage bacyumva ibikorwa remezo nk’inkingi zishingira ku ngengo y’imari ya Leta, abaturage bo mukagari ka Ruyenzi,mu murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, bahisemo kuba intangarugero mu kwishakamo ibisubizo, bibumbiye hamwe bubaka umuhanda wa kaburimbo wa metero 600 bise Ubumwe Road, bagamije guteza imbere aho batuye no kubaka imibereho myiza irambye.

Iki gikorwa cy’indashyikirwa cyatwaye miliyoni mirongo irindwi n’imwe n’ibihumbi magana atanu mirongo ine nabitanu by’amafaranga y’u Rwanda.( 71,545,000 Frws) aho abaturage ubwabo biyishyuriye asaga miliyoni 57, akarere kabunganira asaga miliyoni 14. Abaturage bavuga ko bagendeye kuri gahunda ya Leta ya NST2 ibashishikariza kwishakamo ibisubizo no kugira uruhare mu bibakorerwa aribwo icyi gitekerezo cyaje.

Kalimunda Emmanuel, umwe mu baturage batangije igitecyerezo cyo kubaka umuhanda. ( Ingenzi Photo )

Kalimunda Emmanuel, umwe mu batangije iki gikorwa wari atuye ahubatswe umuhanda kuva muri 2013 yasobanura uko umwanzuro wo kwiyubakira umuhanda waturutse ku buzima bubi bahuraga nabwo banyura mu muhanda wibinogo udakoze.

Ati:“Uyu muhanda wari waragaragajwe muri gahunda y’imiturire ariko usa n’utarigeze witabwaho,warurimo ibinogo, imodoka zahaca imvura yaguye zikanyerera, kuhagenda n’amaguru bikaba bibi cyane kurushaho, abashyitsi baza iwacu bakanyura mu ivumbi cyangwa ibyondo… Uko duturanye twahuriraga mu muganda, tugira igitekerezo cyo gukora igihindura aho dutuye,twaravuze tuti: kuki twatuzwa neza ariko tugatwarwa nabi? Twahise twishyira hamwe, dutangira gukora umuhanda wacu, dutangira dushyiramo laterite, dutanga ubushobozi uko tubishoboye, dutangira kubona impinduka.”

Kalimunda yakomeje avuga ko Nyuma y’umwaka umwe, abaturage bongeye kwicara bashyiraho gahunda yo kongeramo amatara rusange kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’umutekano mucye mu gace batuyemo. Babwira ubuyobozi ko bakeneye izina ry’umuhanda, bawita Ubumwe Road,izina risobanura ubufatanye n’ubwitange.

Ati:“ Hashize igihe gito twongera dutera intambwe dutekereza ku izina. Twumvise ko nko muri Kacyiru, Kicukiro n’ahandi abaturage bishyira hamwe Leta ikabunganira, turavuga tuti natwe turabishoboye,twashatse abakoze inyigo y’umuhanda, dufungura konti, dutangira kwegeranya ubushobozi. Umuturage umwe yemeye gutanga nibura miliyoni ebyiri na magana abiri, dufata iya mbere tubishyira mu bikorwa aribwo twashyize amatara kumuhanda tunakusanya amafaranga yo gushyiramo kaburimbo.”

Uyu muturage avuga ko igitekerezo cyabo cyahise cyemerwa n’inzego za Leta, ubuyobozi bukabashyigikira byimazeyo. Yongeyeho ko iki gikorwa cyababereye urugero n’ishema.

Ati:“Twasabye akarere kudufasha, barabikora. Twishimiye uburyo twashyizeho umuhanda wa kaburimbo nk’ahandi hose mu mugi wa Kigali,ibi byatumye abaturanyi n’ahandi barushaho kwigira kuri twe, batangira kubikora,twabaye intangarugero, twerekanye ko nta kidashoboka iyo abaturage bashyize hamwe ko leta ibashyigikira muri byose.”

Sebahizi Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruyenzi. ( Ingenzi Photo )

Sebahizi Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruyenzi, nawe agaragaza ko iki gikorwa cyabaye isomo ry’akamaro k’ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi.

Ati:“Abaturage nibo bagize igitekerezo, natwe nk’ubuyobozi tubegera tubasobanurira ibyiza byabyo,ntibatinze buri wese azana ubushobozi bwe, bahita batangiza igikorwa,uruhare rwabo ni ntasimburwa,iyo abaturage batangiye, n’abandi babona aho bahera babunganira. Ibi bikorwa remezo bigira uruhare runini mu guhindura imibereho y’abaturage,bituma ubutaka bwabo bwongera agaciro, ahantu hagasa neza, ndetse n’imodoka zikagendera ahantu hatari ivumbi cyangwa ibyondo,ubutumwa duha abandi ni uko nta muturage ugomba gutegereza byose kuri Leta,bagomba gufata iya mbere bakagira uruhare mu bibateza imbere.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi bwavuze ko Ubumwe Road ari icyitegererezo cy’ukuntu ubufatanye bw’umuturage n’inzego za Leta bushobora guhindura imibereho y’abaturage. ( Ingenzi Photo )

Ku ruhande rw’Akarere ka Kamonyi, Uzziel Niyongira, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’ibikorwa remezo, ashimangira ko iki gikorwa gishyigikiwe ku rwego rw’akarere n’igihugu muri rusange.Yashimye Kandi uruhare rw’abaturage bubatse umuhanda Ubumwe Road, agaragaza ko iki gikorwa ari isomo rikomeye ku buryo abaturage bagira uruhare rufatika mu kwiyubakira igihugu.

Ati:“Ubumwe Lord navuga ko ari urugero rwiza rw’aho abaturage bagira uruhare mu kwiyubaka no kubaka igihugu. Nk’akarere dufite gahunda yo kunganira no gufasha ibikorwa byatangijwe n’abaturage,aha ni umuhanda, ariko hirya no hino hari n’ibindi bikorwa abaturage batangiye, akarere kakabunganira. Iyo ni gahunda akarere gafite, ko ibikorwa abaturage batangiye tugomba kubegera tukabafasha kubisohoza.Hari aho abaturage batangira imiyoboro y’amazi, akarere kakabunganira,hari imihanda nk’iyi n’indi myinshi itangizwa n’abaturage, tukabatera inkunga. Icyo twavuga rero ni uko iyo abaturage bacu batweretse ubushake mu biganiro tuba twagiranye, natwe nk’ubuyobozi dushyiramo uruhare kugira ngo ibyo bikorwa bibashe kugerwaho.”

Uzziel yakomeje avuga ko iyo abaturage bagize uruhare mu bikorwa remezo birushaho kuramba.
Ati:“Ikindi kandi ibi bikorwa biba binasobanura uburambe bw’ibikorwa remezo, kuko iyo abaturage babigizemo uruhare, barushaho no kubirinda,ibi rero bituma ibikorwa remezo bitanga serivisi nziza mu gihe kirekire kandi kirabye.”

Uyu muhanda wa kaburimbo w’Ubumwe Road wubatswe ku burebure bwa metero 600, utwara amafaranga angana na 71,545,000 Frws, aho abaturage bishyura 57,236,000 Frws naho Akarere ka Kamonyi kabafasha miliyoni 14,309,000 Frws. Abaturage basaga 70 nibo bishyize hamwe bagashyira mu bikorwa iki gikorwa.

Umuhanda Ubumwe Road wubatswe ku burebure bwa metero 600. ( Ingenzi Photo )

Muri gahunda ya NST2 (National Strategy for Transformation phase two), Leta ishyira imbere ubufatanye n’abaturage mu kubaka igihugu, igashishikariza kwishakamo ibisubizo aho gutegereza byose ku ngengo y’imari ya Leta. Ubuyobozi bw’akarere ka kamonyi bwavuze kandi ko Ubumwe Road ari icyitegererezo cy’ukuntu ubufatanye bw’umuturage n’inzego za Leta bushobora guhindura imibereho y’abaturage, bukazamura agaciro k’aho batuye, bityo buri wese akabaho neza kandi mu mudugudu utekanye, usukuye ndetse uteye imbere.

By Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *