Mama Mukura wari umufana wa Mukura Victory Sports n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabye Imana.
Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize urupfu rutunguranye. Uyu mubyeyi wari umenyerewe cyane ku kibuga ashyigikira ikipe ya Mukura Victory Sports, mu masaha ashyira saa saba nibwo inkuru y’inshamugongo yagiye hanze.
Ikipe ya Mukura Victory Sports ibinyujije ku mbuga nkoranya mbaga zayo zirimo Facebook, Instagram na X yahoze ari Twitter, yatangaje ko uyu mubyeyi yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Bati “ Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bubabajwe no kumesha abakunzi b’umupira w’amaguru, ko Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura yitabye imana azize urupafu rutunguranye. Gahunda yo kumuherekeza turaza kuyibamenyesha.”

Uyu mubyeyi uretse gukunda ikipe ya mukura Victory Sports, yari ni umukunzi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) ndetse n’umupira w’amaguru muri rusange. Urupfu rwe ruje rukurikira uburwayi bukomeye yari yagize muri Werurwe uyu mwaka.
Ku wa 19 Werurwe n’ubundi ikipe ya Mukura Victory Sports ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo nibwo yari yatangaje ko uyu mukecuru arembye ndetse ari no kuvurirwa mu bitaro by’indembe, maze babicisha mu butumwa bwagiraga buti:
“Mukanemeye Madeleine (Mama Mukura) ararembye,yari arwariye mu Bitaro bya Kabutare ariko yoherejwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ubu uyu mubyeyi akaba arwariye mu ndembe. Abaganga bari gukora ibishoboka byose ngo amere neza.” Nyuma y’aha yaje gukira arasezerwa.
Mukanemeye Madeleine wari ufite imyaka isaga ijana y’amavuko yavukiye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Save n’ubundi akaba yazaga gushyigikira ikipe ya Mukura Victory Sports yari yarihebeye ariho aturutse.
Kubwimana Aimable