Akarere ka Rusizi kigize ntibindeba gatererana ikipe ya Espoir biyishyira mucyiciro cya kabili .

Umupira w’amaguru nimwe mu mikino ikundwa na benshi haba mu Rwanda no mu mahanga.Inkuru yacu iri ku Ikipe ya Espoir yo mu karere ka Rusizi.

Amateka y’ikipe ya Espoir yerekanako yashinzwe mu 1980 ijya mucyiciro cya mbere 1981.Uwahoze ari Perefe wa Perefegitire ya Cyangugu niwe wakoresheje irushanwa ry’amakomine hatoranywamo abakinnyi batangira gutyo.Espoir yaje gukina umukino wa nyuma w’igikombe cya Trophe Habyarimana 1989 itsindwa b’ikipe ya Rayon sports.Kuva Espoir yashingwa igakina mu cyiciro cya mbere ikageza 1994 yaritarabura ubushobozi bwo guhemba abakinnyi.Umwe mubazi Espoir bayibaga hafi witwa Karenzi yagize ati”Espoir itangira gukina icyiciro cya mbere harimo abanyarwanda twongeramo abanyamahanga bavaga mugihugu cya Zaire(Congo Kinshasa)Umunyamahanga wazaga icyo gihe yabaga agomba kuba afite ubuhanga bw’umwenegihugu.Karenzi yakomeje adutangarizako nyuma 1994 FPR ifashe ubutegetsi muri Cyangugu hashinzwe ikipe ya Simba fc .Uwari Perefe wa Perefegitire ya Cyangugu 1999 yegeranye n’abo muzindi nzego hategurwa uko ikipe ya Espoir yagarurwa mu mupira w’amaguru.Ingufu zahurijwe hamwe hategurwa uko Espoir yongera gukina umupira w’amaguru igasusurutsa Cyangugu.Espoir yo muri Perefegitire ya Cyangugu niyo mu karere ka Rusizi niyihe ifite ifite ibigwi?Abo twaganiriye bose bemezako Espoir yo muri Perefegitire ko ariyo yarikomeye kuko yaharaniraga gutwara igikombe.

Espoir fc isubiye mucyiciro cya kabili (photo archives)

 

Espoir yo mu karere ka Rusizi ntacyerekezo ifite cyane isubiye mucyiciro cya kabili.Ikipe iri mucyiciro cya kabili kugirengo izasubire mucya mbere biba bigoranye,cyane ko hasabwa ko byinshi.Kuba rero ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi gahiga umuhigo ko gafite ikipe ikina umupira w’amaguru,none ubwo buyobozi bwarayitereranye bituma isenyuka.Buri wese wabonye ikipe ya Espoir uko yakinnye shampiyona 2021/2022 no kureba 2023 asanga ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi karigize ntibindeba.Aha niho hagiye bavugwa ko uturere duhiga imihigo tudahigura.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *