Ruhago nyarwanda:As Kigali yatsinzwe na Mukura vs Huye babyina kamucerenge shampiyona y’u Rwanda ikomeza kuvugwamo imisifurire mibi.

Umufana w’ikipe w’ukuri n’ushyigikira ikipe akirinda abateramo induru.Tuze mu ikipe ya Rayon sports k’umukino wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere ,aho yakinnye n’ikipe y’Amagaju fc . Umukino wakinwe benshi mubakunzi b’ikipe ya Rayon sports bafite inyota y’intsinzi ,naho bikavugwa ko ngo hari abatifuza ko Rayon sports iyobowe na Twagirayezu Thadee yatsinda.Umukino watangiye ikipe ya Rayon sports ishaka igitego kugeza naho umukinnyi Ndayishimiye Richard yateye ishoti ikomeye,ariko umunyezamu w’ikipe y’Amagaju fc awukuramo.Igice cya kabili Rayon sports yakoze impanuka kugeza ibonye igitego cyatumye abafana bambara ubururu n’umweru babyina Murera.Ikipe ya Rayon sports iyobowe na Twagirayezu Thadee ese undi mukunzi wayo we akeneye intsinzi yayo?ese ko uyoboye ikipe avaho wowe mufana ugasigara mu ikipe yawe kuki wajya mu ishyamba rirwanya Komite nyobozi ya Twagirayezu Thadee? Umufana w’ukuri yirinda ibihuha bimubuza gushyigikira ikipe ye yambara ubururu n’umweru.

 

Mukura Vs yatsinze As Kigali

Amakuru azunguruka avugako hagiye kujyaho abandi bayobozi ntabwo aribyo.Umufana agomba kuba muri fan club kugirengo abone uko afasha ikipe ye.Urwego rw’ikirenga ruyoboye umuryango wa Rayon sports rurasabwa kubaka ikipe itwara igikombe.Kuba bivugwa ko mu ikipe ya Rayon sports harimo ishyamba ,benshi basanga ritagakwiye kubamo ,kuko ikipe nimwe yabahuje.Nta nyir’ikipe bose baharanire kubaka.Eji umukino wahuje Amagaju fc yakiriwemwo na Rayon sports hariho abafana bashatse gushyamirana kubera ko ngo bamwe bemera uruhande ruyoboye ,urundi ngo rurwanya uruyoboye.Umwanzuro kuri buri mufana n’ugushyigikira ikipe yabo kandi iyo wayishyigikiye uba ushyigikiye ubuyobozi.
Aline RangiraKu ivuko ry’umupira w’amaguru mu Rwanda niho habyaye ikipe ya Mukura.Benshi bahunga amateka bagashaka kumvikanisha amakuru.Abafurere b’urukundo bashinze ishuri indatwa nyuma muri Repubulika y’u Rwanda ryaje kwitwa Groupe officiel de Butare,ubu rikaba ryitwa indatwa n’inkesha niryo shingiro ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.Ikibazo n’uko ikibuga cy’Uruyange cya kiniweho umupira w’amaguru mu Rwanda bwa mbere bagikuyeho.Ikipe ya Mukura yavuzweho iryo zina rivuye kuri Komine Mukura.1974 habaye Komine Ngoma nayo ifasha Mukura vs.Ubu Akarere ka Huye niko kayifasha.Ubu turi k’umukino wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda yahuje ikipe ya Mukura vs yakiriye As Kigali ikanayiha isomo rya ruhago ikagaruka i Nyarugenge icecetse.Umukino wari murwego rusanzwe kuko As Kigali nimwe mu makipe amaze igihe muri shampiyona y’u Rwanda kuko irengejemo imyaka 20,ariko ntiragira abafana.Ikipe ya Mukura vs nayo ntigikina ngo abatuye Ndora,Shyanda,Mbazi,Huye,Runyinya,Gishamvu na Nyaruhengeli ngo bitabire kuyireba, nk’uko abo hambere bayirebaga.Iyo uganiriye n’abatuye utwo duce twegereye Umujyi wa Butare cyangwa wa Huye ukababaza impamvu batareba umukino wahuje Mukura vs n’izindi kipe bagusubiza gutya? abakinnyi ba Mukura vs nta kizere batanga cyo gutanga intsinzi.Bose bakubwirako bazajya bawumva kuri Radio.Ubwo Mukura vs yatsindaga As Kigali abatoza batangajeko bashyize imbaraga gusatira kuva batangiye kugeza batangije umukino.As Kigali yo abatoza bemejeko imisifurire itababereye myiza.Aha niho harimo ihurizo.Ese kuki buri mukino wose ikipe itsinzwemwo ivuga ko yibwe ?iyi shampiyona izarangira buri musifuzi yarahanwe.Ese ntihaba hagiye kuba ikibazo cy’abasifuzi n’amakipe akunda kuvugwa ko yibwa? Abafana b’ikipe ya Mukura vs bishimiye gutsinda As Kigali bavugako umusifuzi Ishimwe Claude Alias Cucuri yabibye kuri APR fc,ko nayo bari kuyitsinda.Abo muri Ferwafa mucunge neza kuko nimugendera ku marangamutima mwazageza igihe habura abasifuzi.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *