Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru baratabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuko bahejejwe mugihirahiro ku mitungo yabo.
Kiliziya Gaturika ifatanije n’Akarere ka Nyaruguru n’Intara y’Amajyepfo ntibacana uwaka n’abaturage babariwe imitungo yabo ntibabishyure.Ninde uzakua aba baturage mugihirahiro?ninde utakura aba baturage mugihirahiro?uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde?uwo bitareba ninde?ko Akarere ka Nyaruguru kigira ntibindeba?ko intara y’Amajyepfo yo yigize bitanturukaho?Ingingo ya 6 irengera umuturage k’umutungo we ivugako uwukoreramo ibikorwa wamwishyuye.Nyaruguru ho se ir’itegeko kuki ritubahirizwa?
Umwe k’uwundi mu nzego zitandukanye zihorana imvugo z’uko umuturage ahora ku isonga.Ubu turi mu karere ka Nyaruguru,ho mu ntara y’amajyepfo ku kibazo cyugarije abaturage bahejejwe mugihirahiro ku mitungo yabo.Uko bamwe mubaturage bo mu karere ka Nyaruguru baganiriye n’ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com,aho bagize bati”twebwe twari dufite imitungo yacu igizwe n’amazu n’amasambu,none twahuye n’ikibazo gikomeye bikaba ariyo mpamvu twiyemeje gutabaza Perezida Paul Kagame ,kuko niwe gisubizo cy’abanyarwanda.
Ikinyamakuru Ingenzi cyabajije Guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ku kibazo cy’abaturage bo mu karere ka Nyaruguru babariwe na Kiliziya Gaturika bakaba batishyurwa kandi barandikiye urwego ayobora.
Muraho, Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mutugize Intara y’Amajyepfo muyobora.Hashize imyaka myinshi havugwa ikibazo cy’abaturage babariwe imitungo yabo itimukanwa ntibisbyurwa.Ubu baravugako amazu yabo yangirika,amasambu yabo ntibayabyaza umusaruro,hari kopi za zimwe mu ibaruwa babandikiye kugeza n’ubu nta gisubizo.mwabahaye.Ese imitungo yabo izatwarwa na Kiliziya Gaturika batishyuwe?
Guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice: Mwiriwe neza? Wakorana n ubuyobozi bwâAkarere bikagusubiza. Abaturage bandikira intara basubizwa hakoreshwajwe uburyo banyuzemo bandika, niba batarasubizwa turabikurikirana babone feedback. Murakoze
Ikinyamakuru ingenzi
Ubu abaturage bafite kopi z’ibaruwa bandikiye intara kuva 2017 bongera 2024 kugeza n’ubu nta gisubizo bahawe nk’iyo imvura iguye baranyagirwa.Abaturage batangarije itangazamakuru ko babandikiye kuko Akarere katabakemuriye ikibazo.Ikibazo kiri mubiganza by’intara y’Amajyepfo muyobora nimwe muhanzwe amaso
Amakuru atangwa n’abaturage babariwe na Kiliziya Gaturika ntibishyurwe batangarije itangazamakuru ko abakiri bishyuwe none inzu babagamo zikaba zikodeshwa .Kuba kwishyura abaturage byarakozwe mukimenyane byatumye abandi barahejejwe mugihirahiro.
Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyabajije Meya w’Akarere ka Nyaruguru nawe ntiyagira icyo asubiza.
Amakuru atangwa n’abaturage babariwe na Kiliziya Gaturika ntibishyurwe batangarije itangazamakuru ko abakiri bishyuwe none inzu babagamo zikaba zikodeshwa .Kuba kwishyura abaturage byarakozwe mukimenyane byatumye abandi barahejejwe mugihirahiro.

Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyabajije Meya w’Akarere ka Nyaruguru nawe ntiyagira icyo asubiza.Mu karere ka Nyaruguru muyobora hariyo ibibazo bivugwa n’abaturage babariwe imitungo na Kiliziya Gaturika ntibishyurwa amafaranga bari bemeraninwe.Umwe k’uwundi murabo baturage aratangaza ko kuva yabarirwa umutungo we yaheze mugihirahiro.Mwe nk’Akarere ka nihe mugeze mufasha abaturage ngo bishyurwe?inzego zitandukanye kugeza kuzo k’umutekano zikorera mu ntara y’Amajyepfo tuganira banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati”ikibazo cy’abaturage babariwe ntibishyurwe kiri hagati ya Kiliziya Gaturika n’Akarere ka Nyaruguru,ariko umuturage araharenganira.Twagerageje abo munzego nkuru za Leta kugirengo twumve igisubizo batanga ku mitungo ya bariya baturage batishyurwa,umwe k’uwundi bagahunga kugira icyo batangaza.Ubwo hazagira ugira icyo atangaza herekanwa uko abaturage ba Nyaruguru bazishyurwa tuzakibagezaho.
Ubwanditsi

