Intara zimwe utundi turere ku mukandara w’umukanda izindi ntoboro ntagikozwe inzara iravuza ubuhuha.
Intambara y’ubukungu niya buri wese cyangwa niya Guverinoma?imyaka yo hambere kuva ku ngoma ya cyami habayeho inzara zitwa amazina nka:Rumanurimbaba,Gakwege,Gashogoro n’andi mazina atandukanye.Turebe uko byari byifashe 1980 kugeza 2025.Abareba uko byari byifashe 1980 kugeza 2010 bemeza ko mu Rwanda hariho uburyo bwihariye bwo kurwanya inzara kuko hahingwaga ingandurarugo zikaramira rubanda,none ibigoli n’umuceli ntabwo bibasha gutunga abanyarwanda.Imigambi yo kuvugurura ubukungu bw’igihugu cyacu yatangajwe kuri Radio Rwanda benshi bagira ubwoba.Aha biterwa n’uko harimo aho umucuruzi ahenda umuguzi.Kuzamura ibiciro ku bicuruzwa by’ibirirwa nk’ibijumba, imyumbati,ibitoke n’ibindi.Mu turere tumwe habonetse umuturage wemereye itangazamakuru ko yashonjesheje abana kugezaho ateka imitanga ngo apfane n’abana be.Haraho wasangaga buri karere hashonora kwera igihingwa n’ahandi hakera ikindi bityo inzara ntibone aho imenera.Abaturage binubira Abadepite babashinja ko batereranye abaturage mugihe bavugwa nk’intumwa zabo kuri Guverinoma.Uturere twinshi urahasanga inzara mugihe imibande irimo icyatsj kibisi kigizwe n’ibigoli n’umuceli.Akarere ka Kayonza kabimburiye utundi guhamywa icyaha cy’uko inzara ivuza ubuhuha.Ese mu Mujyi wa Kigali ho byifashe gute?ikilo cy’ibirayi kiragura angahe?icy’ishyimbo udasize ibijumba n’angahe?Intara y’Amajyepfo ho inzara yashinze ibirindiro, ahubwo usanga benshi mudusanteli tw’ubucuruzi banywa ibiyoga bitujuje ubuziranenge bashinze ,babyimbye amatama.

Intara y’iburengerazuba naho n’uko bakubitira abana kuryama.Intara y’iburasirazuba na rwa rutoke rwabaga za Kibungo rwaracitse,mu Bugesera Meya Mutabazi yerekanye ibyiswe inzoga z’ibikwangari bazimena.Akarere ka Nyagatare na Gatsibo naho ntaho bukikera.Amajyarugu naho ibirunga ubanza byarakonje nta mvura ikigwayo ngo bahinge ibirayi,uretse ko ngo bategetswe guhinga ibigoli.Uko hanzaha bivugwa buri muturage kugirengo ave ku mukandara w’umukanda nizo ntoboro ziwuveho n’uko hahingwa ibihingwa ngandurarugo.
Ikindi kuvugwa n’uko hashyirwamo imbaraga zo guca inzoga itujuje ubuziranenge nk’uko hashakishwa urumogi.Uwo bireba niwowe uhanzwe amaso.
Kimenyi Claude

