Inyerezwa ry’imitungo y’itorero ry’ADEPR itejemo bomboli bomboli biro nyobozi iyobowe na Pasiteli Ndayizeye Isaie ikaba igeze mu marembera.
Ivugabutumwa rishingiye kuri Yesu Kirto ryumvikanye mu itorero ry’ADEPR hubahwa kirazira ,none Abakirisitu barakekaho biro nyobozi kuba barahinduye umuvuno bikaba aribyo bikomeje kudogera insengero nyinshi z’ADEPR zigafungwa.Kuki kunyereza umutungo no kuwukoresha nabi na biro nyobozi iyobowe na Pasiteli Ndayizeye Isaie bikomeza kugenda bifata indi ntera ,nayo ikaba ikomeje kugana mu marembera.
Ugababirwa impundu zivuga wanyagwa hakavuga induru.Ukora byiza ukabisanga imbere.N’iki kiri mu itorero ry’ADEPR gituma bomboli bomboli ikomeza guhabwa intebe?
Munyumvishirize yo ngo yasimbuye indangagaciro zose zarangaga ADEPR ,maze kwirukana abapasiteri n’abandi bakozi bihabwa intebe.Imanza zivuza ubuhuha n’ubwo ADEPR yagiye mukarengane.Ubutaha niyo nkurru tuzabagezaho.
Ingoma ya Pasiteli Isaie Ndayizeye kugeza ubu kuri iyi taliki twandika iyi nkuru, imaze k’ubuyobozi imyaka irenga itanu yose (5 ) uhereye taliki ya 08/10/2020 ubwo bimikwaga na Usta Kayitesi wari uyoboye RGB kuri icyo gihe.
Baca umugani mu kinyarwanda ngo wirukana umugore uguguna igufwa ukazana urimira bunguri !! hirukanywe ingoma ya Tom Rwagasana na Sibomana Jean bashinjwa kunyereza umutungo w’abanyarwanda ndetse baranabifungirwa. Biratangaje ndetse cyanenoneho kubona Pasiteli Isaie Ndayizeye n’abo bafatanije kuyobora ADEPR birira ndetse bakaya ntankomyi umutungo w’itorero muburyo bukabije ! Niba abababanjirije barafunzwe aba bo sinzi ko haboneka igihano bahabwa gihwanya ni bibi bakora.
Nta gikorwa na kimwe cy’iterambere mu myaka 5 bamaze bigeze bakora (dore ko na Television Life TV y’itorero yatashywe ejobundi na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mubyukuri atari umushinga wabo kuko bimye basanga ibikoresho byose biyigize byaraguzwe bibitse hasigaye kubiha umurongo wo gukoreraho gusa : icyakoze ubutwari bagize ni uko batabigurishije nabyo ngo bayarye.) Nyamara ababasha kuganira nabo akari k’umutima baduha amakuru ndetse bimaze no kumenywa na benshi kuko babyivugira babasobanurira neza ko impamvu ntacyo bakora cy’iterambere ngo aruko amafranga yose babona ngo bahita bayagabana n’umuryango RPF Inkotanyi bihagarariwe n’uwitwa Budigiri Herman ngo kuko aricyo ashinzwe. Aha byumvikane neza iyo umuntu yananiwe inshingano nk’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame,akaba na Perezida wa FPR yamaganye abayobozi bitwaza imyanya barimo bakabeshyera umuryango uyoboye igihugu.

Ndetse mumvugo zabo bakanavuga basobanurira abo bahemukiye mu mahano bakoze yo kwirukana abashumba bose bababanjirije ko babitegetswe na RPF Inkotanyi ngo babirukane babime n’ijambo mumateraniro.Iki nacyo kizasuzumwe FPR irenganure abirukanywe na biro nyobozi iyobowe na Pasiteli Ndayizeye Isaie wungirijwe na Budigiri Herman.
Musomyi w’iyi nkuru, Tera agatebe, utuze tukwereke uko umutungo wa ADEPR wariwe bucece nta munyarwanda wabasha kugira icyo abaza kuko amategeko ahari ubu yakabaye abakangara yadozwe nabo ubwabo bakayakanika uko bishakiye kuko bavanyeho andi yose bari basanzeho kugira ngo batagira gitangira.
Iri nyerezwa ry’umutungo wa rubanda mubivugwa ryagejeje uyu Pasiteli Isaie Ndayizeye na Herman Budigiri mu kubasha kugura amazu mu gihugu cya Canada bakayandika ku mazina y’imiryango yabo, dore ko uyu Isaie Ndayizeye ubu aba munzu akodesherezwa n’itorero ryishyura miliyoni y’amafranga y’u Rwanda (1.000.000 Frw) buri kwezi naho Budigiri Herman we akaba yibera mu mahoteri harimo Dove n’ayandi kuko umugore we n’abana bibera muri Canada ; ndetse akanavugwaho gukunda guhutaza abirukanwa babandi batsinze imanza barezemo ADEPR adasize n’abo babana mubuyobozi bwa ADEPR. Ubusanzwe urwego rw’imiyoborere rwa RGB ntarindi torero na rimwe mu Rwanda rusanzwe rwimikira abayobozi, habe n’umuryango mugari w’abanyarwanda wa RPF Inkotanyi ntushobora gukora ikosa risa rityo !Igitangaje Budigiri Herman akaba aryiyitirira. Ahubwo abanyetorero ubwabo nibo biyimikiraga ababayobora, izi nzego zindi zikabafasha kubaha umurongo no kugendera ku iterambere igihugu kiriho kigenderaho.
Dore uko umutungo wariwe:
Icyambere : Imishahara yahembwaga abashumba b’uturere n’amaparuwasi n’abakontabure babo
UTURERE 30
Iyi ngoma ya Isaie Ndayizeye ijyaho yasanze hariho abashumba b’uturere 30 n’abakontabure 30 babakuraho burundu, bahembwaga muri ubu buryo : abashumba ntanumwe wahembwaga munsi ya 600.000 Frw buri kwezi ; abakontabure ntanumwe wahembwaga munsi ya 200.000 Frw buri kwezi.
Ku kwezi : 600.000 + 200.000 = 800.000 Frw x 30 uturere = 24.000.000frw
Ku mwaka : 24.000.000 x 12 months = 288.000.000 Frw
Mu myaka 5 bamaze : 288.000.000 x 5 = 1.440.000.000 Frw
AMAPARUWASI:
Iyi ngoma ya Isaie Ndayizeye ijyaho hariho amaparuwasi 450 yari afite abashumba n’abakontabure. Barayagabanije hasigara amaparuwasi 146. Bivuze ko agera kuri 304 yahagaritswe burundu ari nayo dushingiraho tubara yonyine dukuyemo ayasigaye ! Umushumba wa Paruwasi wahembwaga umushahara muto yabonaga 300.000 Frw , naho umukontabure amacye akaba 120.000 Frw, yose hamwe bombi akaba 420.000 Frw buri kwezi
Ku kwezi : 420.000 x 304 paruwasi = 127.680.000 Frw
Ku mwaka : 127.680.000 x 12 months = 1.532.160.000 Frw
Mu myaka 5 bamaze : 1.532.160.000 x 5 years = 7.660.800.000 Frw
Igiteranyo ku bakozi : 7.660.800.000 + 1.440.000.000 = 9.100.800.000 Frw
ICYA KABIRI : IMITUNGO Y’ITORERO YAGURISHIJWE
HAGURISHIJWE IMODOKA 40 Z’AMAJIPE ZAHOZE ARI IZ’ABASHUMBA B’UTURERE, IMASHINI 12 ZITUNGANYA IMBAHO N’IBINDI
Imodoka 40 zaragurishijwe, harimo n’ amakamyo yatwaraga imbaho n’ibindi bikoresho, imashini 12 zisatura imbaho n’imashini 2 zisya amabuye . Byose hamwe byagurishijwe amafaranga atari munsi ya 350.000.000 Frw
HAGURISHIJWE MURI EXPROPRIATION INZU ZA ADEPR ZAHOZE I GIKONDO MURI PARK INDUSTRIELLE
Kuri izi nzu Leta yishyuye ADEPR amafranga agera kuri miliyoni magana atandatu y’u Rwanda = 600.000.000 Frw
AMAFRANGA ADEPR YASUBIJWE KU KIBANZA CYA MANUMETAL I NYARUGENGE
Itorero ADEPR yari yaragiranye na Manumetal amasezerano yo kugura ubutaka bwayo ngo yagure ubuso burimo urusengero i Nyarugenge, ndetse yishyura na avansi ya miliyoni 300. Nyuma byaje kuyinanira kwishyura asigaye aho Past Isaie agereye ku ngoma, bityo isubizwa ayo yari yatanze miliyoni magana atatu y’u Rwanda = 300.000.000 Frw
Muri ibyo byonyine tumaze kuvuga bigize igiteranyo kingana na 300.000.000 + 600.000.000 + 350.000.000 + 9.100.800.000 = 10.350.800.000 Frw (Miliyari zirenga icumi)
Wakuramo asaga Miliyari 3 basanze itorero rifite nk’umwenda muri BRD bishyuye ngo bakomeze bakinge abanyeterero ibikarito mu maso ko bari gukora ; hagasigara agera kuri miliyari 7 atazwi irengero ryayo !! Ibi ni agahoma munwa mu gihugu kirangwa n’imiyoborero myiza nk’u Rwanda. Abanyetorero rya ADEPR mubyukuri barababaye !!
Muri ibi kandi ntihabariwemo amafranga yinjira mu bigo by’itorero byinjiza amafranga bibumbiye mu kigo DICO kibicunga ; harimo Dove Hotel, ama centre d’accueils, amashuli, ibitaro na za centre de santé n’ibindi ; mubyukuri abanyarwanda batazi aho amafranga abivamo ashyirwa : dore ko amenshi apfushwa ubusa hishyurwa imanza nyishi uyu Pasiteli Isaie Ndayizeye yakururiye ADEPR nkuko tuzabibagezaho mu nkuru yacu icukumbuye y’ubutaha.
Ubu itorero rifite insegero zirenga igihumbi na maganacyenda (1.900) mu gihugu hose zifunze kubwo kutuzuza ibisabwa. Nyamara mu migambi iyi ngoma ya Pasiteli Isaie Ndayizeye ubu iri kunoza ni ukugurisha ubutaka n’insegero nyinshi biri hirya no hino mu gihugu dore ko banatangiye kubigurisha ubundi amafranga abivuyemo bakirira nyamara byarakobokewe n’abaturage. Imvugo ya Isaie Ndayizeye (abakirisitu bahimbye akazina ka ZAYASI kubera ibikorwa bye bibi) akunze kuvuga ngo ari guhindura ubuzima bw’abanyetorero muburyo bwuzuye sibyo namba ahubwo ari kwigwiza no kwangiza itorero bucece mu buryo bwuzuye.
Abanyarwanda barenga miliyoni eshatu baratabaza ! baratabaza ! baratabaza !!!
Buri wese ugira umutima ukunda igihugu by’ukuri ! baratabaza abashinzwe kureberera wa muturage wo hasi n’inyungu za rubanda ngo mubyukuri inzego zose z’igihugu zirenganure abayoboke b’itorero rya ADEPR bari mu kangaratete n’agahinda gakabije batewe niyi ngoma ya Isaie Ndayizeye bimitswe na RGB.Urwego rwose rw’igihugu rureberera abanyarwanda Ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyagerageje kuvugisha Ndayizeye Isaie ku kibazo cy’inyerezwa ry’umutungo w’ADEPR ntiyatanga amakuru.Ubwo azagira icyo abitangazaho tuzabibagezaho.Kuba mu itorero ry’ADEPR hahoramo induru kuva 2011 birasaba ko hajya hakorwa Isesengura mbere y’uko umupasiteri ahabwa inkoni yo kuragira Abakirisitu .
Ubwanditsi

