shyakaINKURU IBAYE IMPAMO;ITANGAZAMAKURU RYIGENGA MU MAZI ABIRA

Intambara yo kuniga itangazamakuru ryigenga yongeye kubura noneho ntumbaze uzayihagarika.Abanyamakuru bongeye guterwa n’umuzimu wo kubura epfo na ruguru .Hakenewe inzuzi n’umupfumu uzi kuragura maze akareba uko byifashe.

Aya mahano azatsindwa nande, tubitege amaso kuko ndabona ijuru ryenda gucya maze icyiza kigatsinda ikibi abajyana amatama yuzuye ubugambanyi bagatsikira bakibagirwa aho bari bagiye.

shyaka

                               Shyaka Anastase S E RGB

Amagambo yuzuye ubuswa bwa bamwe mu banyamakuru bashaka ko bagenzi babo bahura n’ibibazo akomeje kuba menshi.Umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru  umwe yarihanukiriye avuga ijambo atatekereje kandi nta nubwo azi iyo ava niyo ajya.Ariko umugambi we ngo ni uko yabona bagenzi be mu bibazo akirengagiza ko ubamba isi adakurura. .

Ibibazo bitandukanye byigeze kwibasira itangazamakuru ryigenga maze bamwe barafungwa,abandi barahunga.Imiryango imwe nimwe ivuga ko itegamiye kuri Leta ikanavuga ko irengera uburenganzira bwa kiremwamuntu yo yarazimye ,ariko si ukuvuga ko itakibaho ahubwo ni uko yicecekeye.

Itangazamakuru naryo mu bukene bwinshi riracyateraguza nk’umwana w’igitambambuga rikabasha kubona inkuru zigendanye n’amakosa akorwa na bayobozi bafite ububasha ni ubudahangarwa byo kuriniga.

Abanyabubasha mu makosa yabo menshi bakomeje gushakisha amaturufu yo guhishira ibyaha byabo baniga itangazamakuru ryigenga maze bakifashisha  bamwe mu banyamakuru cyangwa amwe mu  mashyirahamwe yabo.Impamvu nyamukuru aba bayobozi baniga itangazamakuru ryigenga ngo ni uko rigaragaza amakosa bakorera abaturage b’u Rwanda.

Igihangayikishije ni uko hari iturufu yo kuvuga ko hari  inkuru yasohotse ku munyabubasha akaza kuyihindurira  mu kinyoma ko umunyamakuru akorana n’abanzi b’u Rwanda.Hagiye gushira imyaka myinshi itangazamakuru ryigenga kandi ryandika ariryo rihura n’ibibazo.

Reka ngaruke  ku banyabubasha bo mu Rwanda,hari abari mu myanya bakekwaho ko bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi1994,hakaba nabandi bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta.Abasesengura iby’ubutegetsi bw’u Rwanda  muri ikigihe basanga bwari bukwiye gufasha itangazamakuru kuko hari  inzira bwagezeho rigizemo uruhare.Ariko ntabyera ngo de,nanjye nemerako hari bagenzi bacu bateshuka ku nshingano .

Igisubizo ntabwo cyaba guha icyuho abanyamakosa ngo bo kutavugwa kandi amakosa agaragarira buri wese.Uyu munsi iyo tubona aba biyita abigererayo ,kandi bajyanywe no guteranya bagenzi babo rimwe na rimwe aribo dukesha aya makuru jyewe birambabaza cyane.

FPR ubwayo muri zimwe mu nkotanyi zitagira icyasha ,iyo tuganira zemerako itangazamakuru ritabayeho mu Rwanda ko abantu bajya bikorera ibyo bishakiye.Izi nkotanyi zemera ko itangazamakuru ryigenga ryafashije FPR kugera k’ubutegetsi kuko ariryo ryanenze amakosa ya Habyarimana n’ingoma ye mu bikorwa bibi bakoreraga abanyarwanda.

Itangazamakuru ryafashije FPR kugera k’ubutegetsi  rinayifasha kuyobora igihugu,kuko rigerageza kunenga ibitagenda.Ba banyabubasha bakora amakosa y’umurengera ngo iyo ubavuze  uba uciye inka amabere,kandi zimwe mu nkotanyi zigifite ibiganza byera zemera ko itangazamakuru ryigenga ryabafashije kubohoza igihugu.

Imwe muri izi nkotanyi yantangarije ko ngo mbere yuko Leta imenya umuyobozi cyangwa abayobozi bakora ibyaha nko kurya ruswa ,abarenganya abaturage abafite imigambi yo guhungabanya umudendezo w’igihugu nibindi byose bibi ko ibyinshi babikura mu itangazamakuru cyane iryandika.

Itangazamakuru ryigenga kandi ryandika niryo rihura n’ibibazo kuko ariryo ribasha gutohoza amakosa nkayo yose.Leta ikabona kubimenya igafata ibyemezo  byo guhana abakoze ibyaha.Ariko ubu baramutse babimize bakabifunga ubwo abo bayobozi baba babonye umwanya wo kurya bakagwa ivutu ari nta muntu ubagenzura.

Na Perezida Paul Kagame nawe azi neza ko itangazamakuru ryigenga rifite akamaro.Urugero iyo agiye gutangira kuganira n’abanyamakuru arabanza  akabaza ati amakuru agezweho n'ayahe?!Ubwo icyo aba ashaka kuvuga ni uko aba ashaka kumenya amakuru yatangijwe n’ibinyamakuru byigenga kuko aba aribyo amafuti cyangwa za sikandari ziba zakozwe n’abayobozi bakuru ba Leta.

 ubu  abanyamakuru   bahawe umwanya wo kwigenzura kandi hajyaho itegeko ryuko umunyamakuru nazajya atangaza inkuru,uwanditswe ntanyurwe ko azajya yandikira icyo gitangazamakuru .

Iryo tegeko rivuga ko iyo uwanditswe n’igitangazamakuru batumvikanye ko,bagomba kwiyambaza urwego rw’abanyamakuru bigenzura. Ikindi aha iri tegeko ryasinywe rivuga ko nta munyamakuru uzongera kuregwa muri polisi azira ko yanditse.

Hubahirizwe itegeko,ubwo rero birabe ibyuya ntibibe amaraso.Ubushize nagaragaje impungenge za mwe mu magambo yavuzwe none bidateye kabiri birabaye.  Bimaze kumenyerwa ko abayobozi batuzuza inshingano ko aribo babuza itangazamakuru umutekano kugirango ibibi bakora bidashyirwa ahagaragara.Ikindi cyamenyekanye baba badashaka kuva ku ntebe bicayeho kugirango bakomeze bangize ibikorwa by’abanyarwanda.

 !!Nk’urugero  ibitangazamakuru byatangiye kubona ko hari abayobozi bakora amakosa kugeza naho bashora Leta mu manza,ikindi nakwibutsa ni ko abo bananirwa inshingano baba babashinze baba baracyemanzwe mbere yuko bahabwa iyo myanya. Amakuru dukura ahizewe ni uko iyo batangiye kubona ko itangazamakuru ryababonye,batangira gushaka ko inkuru zaburiramo byakwanga bakabihinduramo ruswa.

Nyuma y’ibi byose abadakunda Leta nibo bashaka kurisenya baryitirira ibyaha byibihimbano. Itangazamakuru ryabashije kurwanya abarwanya Leta,mu mbaraga nke zo kubura amikoro ariko ryakoresheje ayo rifite.

 Urugero nkaho bavugaga ko badaha umwanya andi mashyaka ubwisanzure ngo nayo avuge ibyo ashobora kugeza ku banyarwanda.  Itangazamakuru ryabashije kumvisha amahanga uko amatora yakozwe mu bwisanzure,ariko  abanyamakosa bakomeje guhimba  himba ibyaha,ariko bakifashisha bamwe mu banyamakuru.

 FPR igomba kwitandukanya nabagenda bayiyitirira mu makosa yabo,kuko aribo bibasira itangazamakuru kuko baba badashaka kugaragara  ko bataye inshingano.  Ubu ikimaze kugaragara ni uko hari  abubaha itangazamakuru kuko bazi ko igihe cy’urugamba ryabafashije  kuvuga   ibikorwa bigayitse byakorwaga na  Leta  mbi barwanaga. Itangazamakuru nimwe mu ntwaro yabayeho igihe FPR yabohoraga igihugu ikivana ku ngoyi Perezida Habyarimana yari yaragishyizeho.

Tubibutse ko kuva kera kose  Habyarimana  yari yaranize itangazamakuru naho abandi banyapolitiki,yari yarabafashe mu kiganza cye yarababujije kubyutsa umutwe . Itangazamakuru ryakomeje kumunenga ko  aniga  demokarasi y’amashyaka menshi bimaze kugera muri za 1991-1992 nibwo Habyarimana yokejwe igitutu n’itangazamakuru  ryigenga hanyuma akingura umuryango  wa politiki akaba ari ho nk’amashyaka nka PL ya ba Mugenzi na ba Ndasingwa yavukaga ariko yaje gucikamo ibice. Ishyaka PSD naryo ryaje rifite gahunda yo kurwanya MRND.

 Ishyaka MDR naryo ryongeye kumvikana kuko bavugaga ko MRND yabacecekesheje. Itangazamakuru ryo mu Rwanda hamwe niryo mu mahanga ryanditse inkuru zitandukanye kandi rishyiraho amafoto ya Habyarimana.FPR-Inkotanyi hamwe n’andi menshi agatangira kurya isataburenge Perezida Habyarimana agatangira gushaka uburyo yabacecekesha.

Intambara y’Inkotanyi yaje gukaza umurego ari nako yabonaga abayitera inkunga bo mu butegetsi bwa  Perezida Habyarimana harimo n’abayobora ’ibitangaza makuru  byigenga nka  Kanguka ya Rwabukwisi dore ko ari nacyo cyatangiye kunenga Habyarimana. Atangiza Kanguka yari kumwe na Ngeze Hassan nyuma  Leta ya MRND iramutwara  ashinga Kangura kugirango azayifashe kubiba urwango mu banyarwanda.Itangazamakuru rimwe ryasenyaga MRND irindi rikayifasha mu bikorwa bibi kugeza muri jonoside yakorewe abatutsi 1994.

Abanyamakuru bamwe bakoze igikorwa cy’ubutwari kuko bajyaga baca inzira zigoye bakagera ku Mulindi mu birindiro bya FPR.Nibwo abanyarwanda benshi baje gusobanukirwa neza ,ko inkotanyi ari abantu nkabo kandi beza.Ibyo byose byakozwe n’itangazamakuru ryigenga kandi ryandika.

Ubwo nibwo buryo ryafashije FPR Inkotanyi kurwana urugamba rwo kubohoza u Rwanda rwari rwaraboshywe na Habyarimana.Nubwo icyo gihe iryo tangazamakuru ryigenga ryarwanije Leta ya Habyarimana  ,ryanashingiragaho rinenga imikorere mibi yibyakorwaga .

Amakuru twakuye mu bantu batandukanye yose yemeza ko itangazamakuru ryigenga ryanenze amafuti yakorwaga ,maze bituma abanyarwanda bahagurukira kurwanya ingoma mbi y’igitugu kugeza bayisezereye. FPR nireke itangazamakuru ryigenga rikorere mu bwisanzure kuko aribwo izamenya abatuzuza inshingano.Abahanga mu by’imiyoborere bemezako impamvu  amahanga anenga u Rwanda  biterwa n’abanyabubasha bakora amakosa badashaka  ko bakosorwa,ariko itangazamakuru iyo ryabagiriye inama hari igikorwa kandi nabanzi bamenyekana hakiri kare bigatuma batsindwa.

Itangazamakuru ryigenga ryakomeje intambara yo kurwana nabanzi b’u Rwanda kugeza naho bamwe bikosoye.Rwigema ubu yaragarutse kandi yavugaga u Rwanda nabi  Ingabire Victoire yaramaze imyaka mu mahanga ariko itangazamakuru ryigenga ryamuhaye urubuga arataha,uyu ni umwe mu mitwaro Leta  ya FPR yaruhutse.

Abanyarwanda benshi bakomeje gushimira itangazamakuru ryigenga kubera ko ribatabariza mu karengane baba bagiriwe,ndetse rimwe na rimwe bakanarikorerwa na babanyabubasha.Nihaveho iturufu yo kuniga itangazamakuru ryigenga kuko riba ryakoze akazi ko kwerekana inzira yo kubaka u Rwanda.   

  Nsengumuremyi Ephrem  

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *