Ruhago nyarwanda.Ferwafa yakingiye ikibaba amakosa y’abafana b’ikipe y’APR fc k’urugomo bakoze.
Ntaho bukikera n’abafana b’ikipe y’APR fc bafatiwe mucyuho bahungabanya umutekano bigaragambya batabisabiye uruhushya.No muri APR WFC bagaragaye ku kibuga baroga iyo bagiye gukina.
Ese Ferwafa iratinyuka guhana APR fc n’APR WFC hashingiwe kubyabereye ku kibuga?
Abakera bati”ntugasekane umukoli uhetse umukobwa.
APR fc yasetse Rayon sports ngo abafana bayo bateranye amabuye,none yo iy’abahungu n’iy’abakobwa bakoreye amakosa umunsi umwe.
Iminsi iba myinshi ,ariko umwe ukarundura byose.Ubu turi mu mupira w’amaguru mu Rwanda ukomeje gusubira inyuma,aho kujya imbere nk’uko mubindi bihugu bihagaze.U Rwanda rushyira amafaranga menshi mu mupira w’amaguru ,ariko ntagire umusaruro.Dore uko inkuru yacu ihagaze mucyegeranyo cy’umupira w’amaguru.Tariki 18/Mutarama 2026 abafana b’ikipe y’APR fc bagabye ibitero ku biro bya Ferwafa.Uwabonye amashusho yafashwe yerekana uko abafana b’ikipe y’APR fc bishe umutekano ,umwe k’uwundi bagize ubwoba kugeza n’aho abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bagize ubwoba.Ikibazo cyugarije ikipe y’APR fc kiraterwa no gushakisha abafana ku ngufu kugirengo barushe ikipe ya Rayon sports.

Isesengura ryimbitse rimaze kwerekana ko APR fc ishakisha intsinzi ingufu zirenze izisabwa mu kibuga.Ahandi haza ikibazo ku ikipe y’APR fc n’aho bamwe mubafana yagiye igura basubiye mu makipe bahozemo.APR WFC nayo yavuzweho ko abayiyobora bafatiwe mukibuga bamenamo ibyiswe amarozi.Niba ikipe y’APR fc itwara ibikombe bya shampiyona,ikongeraho n’ibindi bikombe byose bikinirwa mu Rwanda.Igiteye agahinda n’uko umupira w’amaguru mu Rwanda utagera k’urwego rushimishije.Ferwafa yahannye ikipe ya Rayon sports bishingiye ko abafana bayo bigaragambije.Ferwafa yahanishije Rayon sports gukina idafite umufana n’umwe.Ferwafa yahannye ikipe ya Etencelles fc n’ayo ikina nta mufana n’umwe.Ese abakunzi b’umupira w’amaguru twitegeko Ferwafa iza guhana Ikipe y’APR fc n’ayo igakina nta mufana n’umwe ? Hashize imyaka igera kuri 25 umupira w’amaguru mu Rwanda ushonga nk’isabune imesa ikoboyi, abawushinzwe bakivuga imyato ko wateye imbere,ariko ntacyerekezo ufite,kuko bigaragarira ku gahinda kari mubafana Gushakisha abafana bizegezahe umupira w’amaguru mu Rwanda?bizungura iki?Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Kimenyi Claude.

