Ruhago nyarwanda: Rayon sports yatsinze Police fc murera ibyinwa mu Rwanda hose.

Mu mupira w’amaguru mu Rwanda bimaze kwemezwako ,bimaze gushimangirwako ikipe ya Rayon sports ariyo ifite abafana benshi,hakwiyongeraho intsinzi ho bikaba akarusho stade ikuzura.Ibihe byahise hariho abafana bajyaga babyina bagira bati”ikizakubwira ko Rayon sports yakinnye izumva akagoma kanihira”Turebe uko bihagaze muri shampiyona y’u Rwanda.Ubu shampiyona y’u Rwanda irimo ikipe zo mugihugu cya Sudan zikaba haricyo zereka abayobora amakipe yo mu Rwanda.Imisifurire nayo isa nk’aho inegeze abasifuzi bamwe na bamwe bakorana igihunga.Tuze mu ikipe ya Rayon sports yabonye intsinzi itsinze Police fc igitego kimwe rukumbi cyayihaye amanota atatu.Ikipe ya Rayon sports iyobowe na Komite y’inzibacyuho igenda yubaka ubumwe bw’abanyamuryango n’ubw’abanyamupira w’amaguru muri rusange.Igiteye ikibazo n’uko hariho itsinda ryiyemeje kurwanya ubuyobozi bushaka ko ikipe itsindwa.

Rayon sports yatsinze Police fc ibyishimo bitaha mubareyo babyina murera(photo Ingenzi)

Ese ubundi niba uvugako uri umukunzi wa Rayon sports ukifuza ko itsindwa,cyangwa uca munzira zose ngo itsindwe uramutse uyihawe kuyiyibora waherahe?Abayobora amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda bifuza ko Rayon sports yahora ikomeye,kuko iyo ibasuye ibaha amafaranga.Hashize igihe hariho itsinda ryiyemeje ko nta ntsinzi ikwiye gutaha muri Rayon sports,ariko kuba yaratsinze Police fc byahaye ishema komite nyobozi n’abakunzi bayo bayihora hafi.Uko buri mufana wa Rayon sports yifuza intsinzi ninako asabwa gutanga umusanzu.
Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *