Politiki

Politiki:Ububanyi n’amahanga hagati y’Afurika y’Epfo n’u Rwanda bwongeye kuvugwamwo ubutwererane.

 

Ishusho ya politiki ibamo yego na oya,ibamo urukundo n’urwangano.Igihugu cy’Afurika y’Epfo nicy’u Rwanda byari byarahujwe n’iki kugirengo bibe inshuti kugeza k’ubutwererane n’ubuhahirane?ibi bihugu byaje gupfa iki? isesengura rya politiki hagati y’igihugu byombi ryemeza ko umubano mubi wavuye k’urwikekwe ushingiye k’umutekano n’ubutabera.Abanyarwanda babili bari abatoni ba Leta y’u Rwanda ,aribo Col Karegeya Patrick yahungiye mugihugu cy’Afurika y’Epfo arahicirwa.Uru rupfu rwashyizwe kuri Leta y’u Rwanda,ariko iraruhakana.Gen Kayumba Nyamwasa nawe yarasiwe mugihugu cy’Afurika y’Epfo nabwo bishyirwa kuri Leta y’u Rwanda.Aha nabwo leta y’u Rwanda yarabihakanye.Umubano wari hagati ya Leta zombi Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com kikimara kumva ko ibihugu byombi byabyukije umubano cyashatse uko cyegera abakurikiranye ubushyamirane hagati ya Leta zombi n’ubu uko bivugwa havuzwe kubyutsa ubutwererane.
Umwe ati ”

Mu minsi ishize, u Rwanda n’ Afurika y’Epfo byatangiye urugendo rushya rugamije kuzahura umubano wari umaze imyaka isaga icumi n’itanu warazambye.Undi nawe ati “n’ukurindira kuko nta nshuti ihoraho muri politiki ,nta n’umwanzi uhoraho.
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi baherutse kugirana ibiganiro i Pretoria bigamije kongera kubaka icyizere no guteza imbere ubufatanye m’u bucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n’
U Rwanda n’Afurika y’Epfo .Mu rugendo rwo kongera kubaka umubano.

KIGALI – nyuma y’imyaka irenga cumi n’itanu umubano hagati y’u Rwanda n’Afurika y’Epfo urangwa n’igitotsi cya dipolomasi, ibihugu byombi byatangiye kugaragaza ubushake bwo kongera kubaka ubufatanye bushingiye ku nyungu rusange n’iterambere ry’abaturage.
Uyu mubano wazambye cyane nyuma y’ibibazo bya politiki n’umutekano byatumye habaho kutizerana hagati y’impande zombi. Icyakora, muri iki gihe abayobozi b’ibihugu byombi basa n’abafashe icyemezo cyo guhindura amateka y’amakimbirane bakayobora ibihugu byabo mu nzira y’ubufatanye n’ubwiyunge.

Ronald Lomala Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’Epfo (photo archives)

Mu nama yabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we w’Afurika y’Epfo Ronald Lamola, baganiriye ku buryo bwo gukomeza kuzahura umubano no korohereza urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byombi.
Abasesenguzi bavuga ko kongera gusubukura umubano hagati y’u Rwanda n’Afurika y’Epfo bishobora kuzana inyungu nyinshi mu rwego rw’ubukungu. Afurika y’Epfo ifite ubukungu bukomeye n’inganda zateye imbere, mu gihe u Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’igihugu cyorohereza ishoramari kandi gikoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere.
Mu rwego rw’ubukerarugendo, impande zombi zifite byinshi zungukiranamo. U Rwanda rukomeje kwamamara kubera ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije n’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi zo mu birunga, mu gihe Afurika y’Epfo ari kimwe mu bihugu bikurura ba mukerarugendo benshi ku mugabane w’ Afurika.

Ambasadeli Nduhungirehe Olivier Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda (photo archives)

Hari kandi amahirwe menshi mu burezi no mu ikoranabuhanga. Kaminuza n’ibigo by’ubushakashatsi byo muri ibi bihugu bishobora gufatanya mu guhanahana ubumenyi, gukora ubushakashatsi no guteza imbere udushya twafasha urubyiruko rw’Afurika guhangana n’ibibazo by’ejo hazaza.
Ikindi cyitezweho umusaruro ni koroshya ingendo hagati y’abaturage. Korohereza visa no kongera ingendo z’indege bizafasha abanyeshuri, abacuruzi n’abakerarugendo kugendererana no gukomeza kubaka umubano ushingiye k’ubwubahane n’ubufatanye.
Nubwo hakiri ibibazo bisaba ibiganiro n’ubushake bwa politiki, impande zombi zigaragaza ko zifuza kureba imbere aho gukomeza kurebera mu ndorerwamo y’amateka y’amakimbirane.
Niba uru rugendo ruzakomeza nk’uko rutangiye, u Rwanda n’ Afurika y’Epfo bishobora kuba urugero rwiza rw’ibihugu byashoboye guhindura amakimbirane amahirwe y’iterambere, ubufatanye n’amahoro arambye ku mugabane wa Afurika.
Hakizimana Jean Elie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *