Itorero ry’ADEPR riravugwamwo inyerezwa rya Miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda yanyerejwe mu isengerwa ry’Abapasiteli harimo n’abagore

Umunyamakuru w’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo .com yagiye ku biro bya Pasiteli Ndayizeye Isaie yanga kumuha amakuru amubwirako ko nta makuru yaha ikinyamakuru ingenzi.Pasiteli Ndayizeye Isaie kuki yica itegeko ritanga amakuru? Mubiganiro byahise mubitangazamakuru bitandukanye humvikanamo ibibazo byugarije ADEPR.
Uko bucya bukira mu itorero ry’ADEPR havugamo induru zishamikiye ku bibazo by’ingutu byugarije ingoma ya Pasiteli Ndayizeye Isaie.
Ingoma ya Past Isaie Ndayizeye kugeza ubu kur’iy’itariki twandika iyi nkuru, biragaraga neza ko mu mboni ya benshi ko ari bureau nyobozi idashoboye,kandi idashobotse itanashoboye kuko igeze kure itorero ry’ ADEPR irihoza mu bibazo buhoro buhoro imanza zikavuza ubuhuha.
Kuko mu byukuri itanabasha kubahiriza amategeko yo ubwayo yidodeyeho (yishyiriyeho) kuko mu ngingo yayo ya 80 ivuga ko nta muntu ukwiriye kuyobora itorero nyamara ngo anagire akandi kazi ahandi ahemberwa nk’uko twabigaragaje mu nkuru yacu iheruka. Nyamara bene abo itegeko ry’ ADEPR ribuza akaba aribo uyu Ndayizeye Isaie yahaye amatorero kuyayobora bonyine gusa (abakora muri za compassion, mu turere, mu bitaro, mu mashuli n’ahandi) kandi hari abapasiteli na barimu bicaye aho batagira akandi kazi yirukanye bujuje ibisabwa byose, ariko kubera munyangire na munyumvishirize .Uyu Pasiteli Ndayizeye Isaie akomeza kubeshyera inzego z’ubuyobozi zitandukanye ko arizo zimuha amabwiriza y’ibyo akora kugira umupasiteli cyangwa umwalimu baha inshingano mubari basanzwe ngo atari uwo we ubwe yishyiriyeho. Kuko mubyukuri akazi gakomeye kamuraje ishinga akaba ari ukurya ibya rubanda nta nkomyi yitwaje ko ngo ari kuzana impinduka zidashira (Niba umaze imyaka irenga 5 utarabasha guhindura ibigomba guhinduka byose mu buryo bwiza, biba bisobanuye ko guhindura ibintu neza muburyo buzana ituze muri rubanda byakunaniye ibyo urimo ari akaduruvayo) nk’uko tugiye kubibagaragariza muri iyi nkuru :
Mu myaka irenga 5 iyi komite ya Pasiteli Ndayizeye Isaie imaze, nta gikorwa na kimwe cy’iterambere bigeze bakora, nta rusengero na rumwe bubatse rwujuje ibisabwa nyamara izirenga ibihumbi bibiri zarafunzwe burundu kubwo kutuzuza ibisabwa ; Na Television Life TV y’itorero yatashywe ejobundi na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mubyukuri atari umushinga wabo kuko bagiyeho basanga ibikoresho byose biyigize byaraguzwe bibitse hasigaye kubyenstalla gusa ; icyakoze ubutwari bagize ni ukutabigurisha nabyo ngo bayarye nk’uko bagize imodoka zirenga 40 zahoze ari iz’indembo n’uturere 30 , ndetse n’amamashini asatura imbaho yahoze muri park industrielle i Gikondo n’amakamyo yatwaraga izo mbaho, ndetse n’imashini za clashers zasaturaga amabuye zigakuramo graviers .Ibyo byose uyu Pasiteli Isaie lNdayizeye afatanishe n’ushinzwe ibikorwa byose bya ADEPR witwa Budigiri Herman bakaba barabiriye ntanuzi irengero ryabyo. Ubu rero bakaba bakomeje ibikorwa byabo byo gushora iri torero mu manza,kuko ritagira urivugira birira ibya rubanda bucece.
Nyuma y’inkuru twabagejejeho mu minsi yashize yavugaga ku inyerezwa ry’umutungo muri iri torero ry’ADEPR, aho twabagaragarije imibare akantu ku kandi y’amafranga agera kuri miliyali 10 na miliyoni 350 iyi ngoma imaze kurigisa .Bamaze kubona ko batahuwe noneho bize ubwenge bwo kujya basohora za raporo zibeshya kandi zigaragaza amafranga atari menshi cyane.
Ni muri urwo rwego ubu baherutse kugaragaza raporo y’amafaranga Miliyoni 80 y’u Rwanda (80.000.000 Rwf) ngo yasohotse mu isengerwa ry’abapasiteli bashya harimo n’abagore riheruka mu gihugu. Aha wakwibaza ngo ayo mafaranga yasohotse yishyura iki ? ko umushumba mukuru ariwe Pasiteli Ndayizeye Isaie ariwe wishyurirwaga amahoteli yararagamo hamwe n’amavuta y’imodoka ye nk’uwari ufite izo nshingano zo gusengera abo basengerwaga .ko abandi bose biyishyuriraga, dore ko yewe n’abasengewe biyakiriye ubwabo nta mihango rusange yo kwiyakira yagiye iba ngo hishyuzwe itorero, mbaza nkubaze ngo miliyoni 80 zagiye hehe ?? Mubyukuri agaciro k’ibyagiye kuri izo ngendo z’umushumba mukuru dushyize mu gaciro ntizarengeje miliyoni 5 tubaze menshi ashoboka,andi se miliyoni 75 yamizwe nande ? Budigiri na Ndayizeye nibo bahazi kuko nibo bashinzwe ibikorwa ntanuwatinyuka kugira icyo ababaza kuko bavuga ko ibyo bakora byose ngo biba byabanje guherwa umugisha mu nzego zo hejuru za leta harimo RGB bakongeraho na FPR Inkotanyi.
Iby’andi mafaranga anyerezwa yinjizwa n’ikigo DICO Ltd cya ADEPR gihuriza hamwe ibigo byose by’ADEPR byinjiza amafaranga harimo ama Hotels, ama centre d’acceuilles, ibitaro, amashuli n’ibindi byo n’agahomamunwa ntitwabiva imuzi n’imuzingo ubu muri iyi nkuru, abaduha amakuru babikoramo bakaba bakiri kuyadukusanyiriza nabyo tuzabibagezaho vuba aha. Kimwe n’uburyo ki amafaranga yose aturwa ku nsengero zose zo mu gihugu abayobozi bayobora amatorero yaturiwe basigarana gusa 7% y’igiteranyo cyose cy’ayatuwe mu cyumweru cyose hanyuma andi asigaye angana na 93% akagemurirwa Pasiteli Ndayizeye Isaie na Budigiri Hermann bakayakoresha uko bashatse ntanuwo baha raporo mubayatuye.

Abayobora ADEPR k’urwego rw’igihugu (photo archives)

Abanyarwanda barenga miliyoni eshatu baratabaza ! baratabaza ! baratabaza !!!
Buri wese ugira umutima ukunda igihugu by’ukuri ! baratabaza abashinzwe kureberera wa muturage wo hasi n’inyungu za rubanda ngo mubyukuri inzego zose z’igihugu zirenganure abayoboke b’itorero ry’ADEPR bari mu kangaratete n’agahinda gakabije batewe n’iyi ngoma ya Isaie Ndayizeye wimitswe na RGB bitavuye ku bushake na buke bw’abanyetorero b’ADEPR ,ahari akaba ari nayo mpamvu bakomeje gutaka ariko ntihagire ubumva ngo abakize aba basahuzi.Twageze ku biro by’itorero ry’ADEPR Umuyobozi waryo Pasiteli Ndayizeye Isaie yanga kutwakira.Ndayizeye ngo afite ibitangazamaku bye akorana nabyo naho ibindi nta makuru yabaha.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *