Eric Nshimiyimana umutoza w’Amavubi wungirije yagiriye inzika idashira umukinnyi Kwizera Olivier .
Ikimenyetso cy’uko umupira w’amaguru mu Rwanda utazatera imbere kigaragara kenshi,cyane nko mu ikipe aho umutoza yanga umukinnyi nta mukinishe ,yewe no kumushyira mubakinnyi babasimbura nabyo bikaba intambara.Ubu induru niyose hagati ya Eric Nshimiyimana umutoza w’Amavubi wungirije n’abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru mu Rwanda.Ikibazo cy’uko Eric Nshimiyimana afiteye urwango Kwizera Olivier cyagaragaye igihe ahamagara abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bazakina Irushanwa mpuzamahanga rizabera mu Rwanda ryateguwe na FIFA.Urutonde rugisohoka nibwo abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda babisakuje bisakara mu itangazamakuru,kugeza naho Perezida wa Ferwafa Shema Fabrice asaba Eric Nshimiyimana kureba uko yahamagara umukinnyi Kwizera Olivier.

Ubwo hakorwaga ikiganiro n’itangazamakuru ryiganjemo irikora siporo buri wese yabajije Eric Nshimiyimana impamvu atahamagaye Kwizera Olivier ,kandi bigaragara ko abo yahamagaye ntawumurusha?Eric Nshimiyimana ajya gusubiza yagize ati “Kwizera Olivier akunda kwigusha iyo ahuye n’umukinnyi.Abasesengura uko Eric Nshimiyimana yabanye na Kwizera Olivier mu ikipe y’APR fc bemeza ko naho bitari byifashe neza ko yamukinishaga bitewe n’ubuhanga bwe.Mu ikipe y’igihugu Amavubi naho imibanire yakomeje kubamo ikibazo none kiraturitse.Abashinzwe ikipe y’igihugu Amavubi nibo bahanzwe amaso.
Kalisa Jean de Dieu
