Ninde wahaye inshingano umusifuzi Nsabimana Celestin kwima intsinzi ikipe ya Rayon sports akayiha iya Marines fc?

Ferwafa ntibindeba,ntiteranya irimo Kalisa Adolphe Cammarade araza gukora iki ? Abasesengura basanga hatangijwe urugamba rwo kwambura ikipe ya Rayon sports intsinzi.Ikindi gishingirwaho n’uko umutoza wa Rayon sports Yamen Zelfan bamubonyemo amahane no guhubuka bakamushotora .Niba Nsabimana Celestin atazahagarikwa hatarinze gutangwa ikirego bizerekana ko Nsabimana Celestin yari yahawe inshingano zo kubuza Rayon sports intsinzi.Ikindi n’uko biriho bivugwako Nsabimana Celestin yahawe inshingano ko mugice cya kabili akora ibishoboka ikipe ya Rayon sports ntibonemo igitego na kimwe,ibi byagezweho.Kuba Perezida wa Rayon sports yari yagiye kureba iy’abagore bakinaga n’As Kigali W.F.C .Izi ngaruka mbi ziziritse mu mupira w’amaguru mu Rwanda zanze kurekura kuko abaziziritsemo banze kuzikuramo.

Umusifuzi Nsabimana Celestin wabujije Rayon sports intsinzi

 

Byaravuzwe biburirwa umurongo benshi mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bacika kugera ku bibuga.Perezida Kagame Paul yatanze integuza ko agiye gukurikirana ibibera mu mupira w’amaguru biwudindiza.Inkuru yacu iri k’umukino wabereye ku kibuga cya Rubavu.Uyu mukino wahuje ikipe ya Marines fc yari yakiriye iya Rayon sports.Benshi mubari bitabiriye uwo mukino babonye umusifuzi Nsabimana Celestin ko ariwe uza kuwuyobora bahita berekeza intsinzi ku ikipe ya Marines fc.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports n’ubwo batemera umutoza wabo Yamen Zelfan kubera ko ahuzagurika.Umwe k’uwundi bari mu kibuga Umuganda cyane abakunzi b’ikipe ya Rayon sports babyinnye murera akanya gato, mugihe umusifuzi Nsabimana Celestin yaragitegura uko abatesha iyo ntsinzi.Ibitego bibili ku busa byatsinzwe n’ikipe ya Rayon sports,bigatsindwa ikipe ya Marines fc byatsinzwe gute,?byagombowe gute?Umukino ugitangira byagaragaraga ko ikipe ya Rayon sports iza gutsinda iya Marines fc ibitego byinshi kugeza ubwo hinjiyemo bibili.Umukino waje guhindura isura.Umutoza wa Rayon sports Yamen Zelfan yakozemo ikosa,ariko ritari gutuma umusifuzi Nsabimana Celestin yari kwanga igitego cyari gitsinzwe ikipe ya Marines fc.Ikindi cyaje kuvugwa naho umusifuzi Nsabimana Celestin yanze penality y’ikipe ya Rayon sports.

Umutoza wa Rayon sports Yamen Zelfan uhora ashaka guterana ingumi
Nguwo Umusifuzi Nsabimana Celestin

Kuba ikipe ya Rayon sports yabuze intsinzi ikazamo ikibazo bikwiye kubazwa umusifuzi Nsabimana Celestin wahawe izo nshingano.Aya niyo makosa yabaye akarande mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Kuba rero amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda azajya ahora mu manza n’abasifuzi nabyo birababaje.Uwo mukino wabaye hari Rurangirwa Louis ushinzwe umutekano.muri Ferwafa.Abakunzi b’umupira w’amaguru bategereje kumva icyo Ferwafa izabifataho umwanzuro.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *