Kigali Pele stadium Nyamirambo Abayisilamu bahakoreye isengesho risoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan
Islam yo mu muryango wa RMC yasoje igisibo gitagatifu cya Ramadhan kingana n’ukwezi.
Igisibo cyivugwamwo ukwigomwa byinshi mubyo umuslamu abasanzwe a kora cyangwa akoresha igihe cyo ku manywa.Aha n’iho
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yagaragaje ko Abayisilamu bo mu Rwanda bafite impamvu zikomeye zo gushimira Imana, nyuma yo gusoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan mu gihugu kirangwa n’amahoro n’umutekano usesuye.
Umuslamu wese aba agomba kurangwa n’imyitwarire igihe cyose,ariko byagera mugisibo gitagatifu cya Ramadhan akarushaho.Mufti w’u Rwanda yagize ati “Abayislamu n’Abanyarwanda mbere ya byose dushime Imana tunashime ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu bwo butureberera umunota k’umunota. Uyu muhango wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan n’amasengesho byabereye muri Pele stadium Nyamirambo.
Mufti Sindayigaya yagize ati “Twe mu Rwanda twatangiye igisibo mu mahoro tunagisoza muyandi,mugihe mubindi bihugu bari mubinazo .Kuba mu gihe ahandi henshi ku Isi hari abari mu bihe by’umutekano muke n’intambara,twe mu Rwanda turi mu mudendezo.

Turashimira Imana yaduhundagajeho gusoza Igisibo cy’Ukwezi kwa Ramadhan turi mu ngabire ikomeye y’amahoro, ingabire y’umutekano,dukesha imiyoborere myiza y’igihugu cyacu.Mufti ati “hirya
no hino, hari benshi mu bice by’Isi bitandukanye iki gisibo cyasanze bari mu bihe bitari byiza kandi tukaba turinze tugisoza bo bakibara ko bucya ,bwacya ntibabare ko bwira,ariko mu Rwanda turi Amahoro asesuye.
Mufti w’u Rwanda yibukije Abayisilamu ko amahoro n’umutekano ar’nkingi y’iterambere n’imibereho myiza, abasaba gukomeza kubungabunga ibyo byiza igihugu gifite, no kurangwa n’indangagaciro z’ubumwe, kwihangana no gufashanya byaranze ukwezi kwa Ramadhan.
Yanashishikarije Abayisilamu gukomeza gukorera Imana no kwimakaza ibikorwa by’urukundo n’ubufatanye, atari mu gihe cya Ramadhan gusa, ahubwo no mu buzima bwa buri munsi.

Isozwa rya Ramadhan ryabaye umwanya wo kongera gushimangira ko u Rwanda rukomeje kuba igihugu kirangwa n’umutekano n’ituze, biha abaturage bose, harimo n’Abayisilamu, amahirwe yo gusenga no kwizihiza iminsi mikuru yabo mu Abayislamu bari mu isengesho risoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan babwiye itangazamakuru ko babonye umwanya wo gutekereza ku ijambo basabwa n’Imana ryo kwihangana,kubabarira no kwigomwa.Umwali Aisha umuslamukazi utunzwe n’imirimo yo kuzunguza agataro nawe yagize ati “mugisibo gitagatifu cya Ramadhan ndafunga nkiyegereza Imana kuko ariyo yandemye.Umwe k’uwundi wari witabiriye isengesho risoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan yagize ati”mbonye umwanya wo gutekereza ku ijambo twabwiwe na Mufti wacu kuko ririmo inyigisho.
Kimenyi claude

