Amakuru

Ubutabera:Hitegwe iki ku ibaruwa Nsengumukiza Jean de Dieu warenganyijwe yandikiye urwego rw’Umuvunyi ku karengane yakorwe?

Ephrem: Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyashatse kumenya amakuru arambuye ku bivugwa hagati ya Nkurunziza Theoneste na Nsengumukiza Jean de Dieu hashingiwe ku karengane kavugwa.Ingenzi hari amakuru avugako waba warakorewe akarengane gashingiye ku mbago n’umuturanyi wawe Nkurunziza Theoneste byaba aribyo ?watangira wivuga amazina yawe?
Nsengumukiza Jean de Dieu:Nitwa Nsengumukiza Jean de Dieu nakorewe akarengane mbura kirengera kugeza n’ubu.
Ingenzi waduha ishusho y’ikibazo cyawe uko cyatangiye naho kigeze ubu ngubu?
Njyewe Nsengumukiza
Jean de Dieu ufite (Tel 0784626605/0784333691), nakorewe akarengane kuva mu rwego rw’abunzi (urwego rw’Akagali n’urw’Umurenge)kugera k’u rwego rw’inkiko, harimo urukiko rukuru. Ikibazo cyanjye kikaba kigeze k’urwego rw’Umuvunyi .Natangiye ngaragaza ko igishushanyo naregeshejwe ari inyandiko mpimbano nk’uko RIB yabigaragarije mu iperereza yakoze nk’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.Ubushinjacyaha k’urwego rwisumbuye rw’Akarere ka Gasabo, ariko idosiye bukaba bwarahisemo kuyishyingura burundu.Icyantangaje n’uko ubushinjacyaha bwashyinguye idosiye butagize icyo butanga nk’ igisobanuro cy’uko budashobora kwivuguruza.
Uwakoresheje icyo gishushanyo ari we Nkurunziza Theoneste wanandeze akaba akoresha (Tel 0788487155), kugeza uyu munsi ntako yagira ngo igishushanyo yatsindishije mu rukiko agitange mu biro by’ubutaka bumukosorere icyangombwa cye, hamwe mu ho bateye borne imwe hari ibikorwa byanjye batinye kubisenya kandi urukiko rwarategekaga ko ngomba kubikuraho, n’ubwo batari barahageze ngo bamenye ibyo ari byo. Urukiko rw’ibanze hari aho rwageze rufata umwanzuro wo kuza ahari ikiburanwa(terrain )ngo barebe niba ibyo mvuga ari ukuri, cyangwa uwo tuburana ariwe Nkurunziza Theoneste avuga ukuri?ariko babiharira abavoka ngo bazaze babirebe hifashishijwe abapima mubutaka(surveyor )ndetse nibiba ngombwa banatwunge. Ntacyo bakoze ahubwo baraturimangatanyije barinda bataha ntakibaye. Urukiko aho kugira ngo ruburanishe ibyavuye ku byakozwe, ahubwo nongeye kuburana ibya mbere ngitangira urubanza. Byarangiye hafashwe umwanzuro ko ntsinzwe kandi ko no mu bunzi natsinzwe bakansha 500,000 y’amafaranga y’u Rwanda by’ihazabu kandi ko ntigeze mbijuririra. Ubujurire bwanjye narabuberekaga bakabwirengagiza nkana ngo bornes zatewe mpibereye, nk’uko n’umugenagaciro(surveyor) abazwa kuri RIB yabyemezaga ndetse ko na madamu ngo twari turikumwe. Ibyo byose n’ ibinyoma kuko bornes ntizari gukorerwa igishushanyo kizihisha mu nzu n’ahandi mu baturanyi, ngo tujye kubyemera, kandi igikorwa cy’umugenagaciro( serveyor) cyose kirangizwa no gusinya kw’abagabana imbibi ndetse n’abagabo aho bishoboka, kandi ibishushanyo buri wese akabone icye, kugira ngo bazabone uko bajya gukosoza ibyo Ikinyamakuru ingenzi cyashatse kumva icyo Nkurunziza Theoneste avuga ku kibazo kiri hagati ye n’umuturanyi we Nsengumukiza Jean de Dieu.
Ephrem: Muraho
Ephrem: Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nk’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Ephrem: Muraho

Ephrem: Hari amakuru avugwa hagati yawe n’umuturanyi wawe witwa Nsengumukiza Jean de Dieu ko mupfa imbago.Abashinzwe iby’ubutaka mu mujyi wa Kigali bahageze tariki 2/4/2026 . Abaturage batangarije inzego z’ubuyobozi ko washinze imbago mubutaka bwe iki kibazo cyatangiye ryari?kigeze muzihe nzego z’ubuyobozi ngo zigikemure?
Ephrem: Ibintu byanzuwe n’ubutabera nta kintu nabivugaho. Urakoze

Ephrem: Ejo ko inzego z’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Umurenge wa Gisozi batangaje ko bazagaruka mukibazo cy’izo mbago mupfa,ubwo umwanzuro uzafatwa hakosorwa imbago noneho ntuzawemera? ubutabera bwarabyanzuye gute?niba ntabanga ririmo wagira icyo ubitangazaho?
Ephrem: Ikinyamakuru ingenzi cyabajije ukuriye urukiko rw’Abunzi mu murenge wa Gisozi ku kibazo kiri hagati ya Nkurunziza Theoneste na Nsengumukiza Jean de Dieu uruhare yagizemo ,kuko avugwaho kubogamira kuri Nkurunziza Theoneste.Aha n’iho havugwa ko urukiko rw’Abunzi mu murenge wa Gisozi yaregewe na Nsengumukiza Jean de Dieu uwo yaregaga Nkurunziza Theoneste akanga kwitaba ntafate umwanzuro kugeza n’ubu.
Ephrem: Muraho
Ephrem: Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nk’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Ephrem: Ikinyamakuru ingenzi news paper kikwandikiye kugirengo kikubaze k’urubanza rwajuririwe murwego rw’abunzi rwari hagati ya Nkurunziza Theoneste n’umuturanyi we Nsengumukiza Jean de Dieu bapfa imbibi.Ese ko hariho amakuru avugwa ko inteko y’abunzi ukuriye yatumije Nkurunziza Theoneste ngo aze aburane na Nsengumukiza Jean de Dieu ntiyitabe,urubanza nturuburanishe,kugeza n’ubu ukaba uvugwaho ko nta mwanzuro inteko ukuriye wakoze.Ubu bihagaze gute?imikorere y’inteko z’abunzi ko utitabye ngo aburane urubanza ruburanishwa nk’uko no munkiko bikorwa.Tanga ishusho y’iherezo ry’urwo rubanza.?unasobanure iyo uwahamagajwe ntiyitabe umwanzuro uhabwa uwareze?
Ephrem: Mwiriwe
Ikibazo nkiki ntabwo gisobanurwa kuri message kibazwa imbonankubone .
Ephrem: Itegeko ribinyemerera hisunzwe ingingo yo gutara no gutangaza inkuru.
Ephrem: Icyaba cyiza ni uko wazasha umwanya tukaguha amakuru kucyo wifuza kubaza turi ku murenge Aho dukorera cyane ko Ari naho tubika dossier z’ abunzi.
Ephrem: Inzego z’ubuyobozi zitandukanye twagerageje kuzihamagara ngo tuzibaze ku kibazo kivugwa cy’akarengane hagati ya Nkurunziza Theoneste na Nsengumukiza Jean de Dieu.Nta n’umwe wigeze agira icyo abitangazaho.Niba iki kibazo cya Nkurunziza Theoneste na Nsengumukiza Jean de Dieu kiri murwego rw’Umuvunyi reka tubihange amaso.

Umuvunyi mukuru niwe uhanzwe amaso ku kibazo cya Nkurunziza Theoneste na Nsengumukiza Jean de Dieu (photo archives)

Uwagira ikindi kimenyetso cyafasha gutanga umuti wakemura iki kibazo azakitugezeho tugitangaze.
Ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *