Ubutabera:Nyuma y’akarengane bakorewe Nsengumukiza Jean de Dieu n’umugore we Kayirebwa Rose baratabaza .
Abantu benshi cyangwa umuntu umwe iyo barenganyijwe batabaza buri wese ubifitiye ubushobozi n’ububasha kugirengo abarenganure ku karengane baba bakorewe . Abaturage iyo barenganurwe batura batuje bakabasha kwiteza imbere bityo n’igihugu kigatekana..Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com biri mu mujyi wa Kigali,Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagali ka Ruhango, Umudugudu wa Ntora,aho umugabo uhatuye witwa Nsengumukiza Jean de Dieu n’umugore we Kayirebwa Rose nyuma yo kwimwa ubutabera bishingiye ku karengane bavuga bakorewe na Nkurunziza Theoneste umuturanyi wabo ukora muri ONU.

Intandaro yako karengane kakaba karavuye ku mbibi z’ubutaka bwaho batuye,kandi bose araho baguze.Kuki inzego z’ubuyobozi zitandukanye zituma hagati y’umuturage n’undi?
Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyaje kwegera Kayirebwa Rose . Ingenzi witwa nde?
Nitwa Kayirebwa Rose nd’umuturage utuye nkaba nubatse urugo mfite umugabo n’abana ntuye Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagali ka Ruhango, Umudugudu wa Ntora.Ingenzi hariho amakuru akuvugwaho ko ngo waba wararenganyijwe ugakorerwa akarengane ninde wakurenganyije?byatewe n’iki kugirengo urenganuwe nturenganurwe? Kayirebwa reka mbahe amakuru y’ukuntu narenganyijwe jyewe n’umuryango wanjye.
Umucamanza wa Kibagabaga w’ urukiko rwibanze witwa Karekezi Vestine yaraduhemukiye cyane yatuburanishije urubanza n’umugabo witwa Nkurunziza Theoneste ku kibazo cy’imbibi zaho dutuye.Uwo Nkurunziza Theoneste akorera muri ONU muri centre Africa yateye borne azitera mu butaka bwa Nsengaumukiza Jean de Dieu ariwe mugabo wanjye,urumva ko ari mu mutungo wajye yitwaje icyo ari cyo kubera aho akora muri ONU kongeraho ko n’ umudamu we akora mu mujyi wa Kigali akaba ashinzwe uburezi .Twaburanye mu rukiko rwibanze rwa Kibagabaga tuburanishwa na Karekezi vestine tumaze kuburana murukiko hafashwe icyemezo gifashwe n’umucamanza Vestine adutegeka
ko tugenda tugapimisha k’ubutaka impande
zombi. M’uruhande rwa Nsengaumukiza Jean de Dieu n’ urwa Nkurunziza Theoneste hanyuma tubifashijwemo n’ abavoka k’ umpande zombi noneho raporo ivuyemo mubyo abasaveya bapimye tukayishyira umucamanza akaba ariyo ashingiraho akiza urubanza Igitangaje ariko Nkurunziza Theoneste yanze gupimisha ubutaka bwo k’uruhande rwe,jyewe mbaza umusaveya wa Nkurunziza Theoneste impamvu atapimye ubutaka kandi ari cyo cyamuzanye ?aravugango ntabwo yavuguruza ibyo umusaveya
wa Nsengaumukiza
Jean de Dieu yabonye.Aho akarengane katangiriye naho twasubiye murukiko umucamanza ntiyatwaka ya raporo yadutumye cyane ko twasanze urubanza yararurangije cyane ko nabo twaburanaga batigeze bahagera Nkurunziza Theoneste n’umwunganizi we.
Byabaye ngombwa ko tujurira mu rukiko rwa rusororo rwisumbuye urubanza rwacu rwari rufitwe n’uwitwa RUGANZU ( 0738892258 ) nawe tumusaba ko nawe dupumisha ubutaka dufite icyangombwa ndetse n’amasezerano twaguriyeho nawe arabyanga nawe arabogama abogamira kuri Theoneste Nkurunziza . Umucamanza wo murukiko rwisumbuye rwa Rusororo nawe yarabogamye yanzura ko dutsinzwe ndetse aducisha amafaranga miriyoni ebyiri n’ ibihumbi maganarindwi na mirongo itanu tugomba guha Nkurunziza Theoneste . Byabaye ngombwa ko twiyambaza abanyamategeko tubereka akarengane twahuye nako, amafaranga tugomba kuyatanga kugirango batadutereza cyamunara cyane ko umucamanza ntaho aregwa.Ibyo avuze biba bigomba gushyirwa mu bikorwa twishyura amafaranga ntibyababujije kuzana umuhesha w’ inkiko bakadusenyera corotire bagamije gufata bwa butaka bwacu ngo babuhe Nkurunziza Theoneste .Ubwo haje umuhesha w’ inkiko witwa Murisa.Abanyamategeko bari bahari baramubajije, bati”ibi bintu wabishyira mu bikorwa gute?Umuhesha w’inkiko w’umwuga Murisa nawe
yaratubwirango icyo apfa ni uko aha umukiriya we care ngo ibindi nti bimureba.Twasabaga rwose Perezida wa Repubulika kuturenganura,kuko iki kibazo kimaze imyaka irenze itandatu kuko dutuye ku gasozi ubwo bamaze kudusenyera corotire Nkurunziza Theoneste yahise yubakamo biba ngombwa ko twiyambaza Umujyi wa Kigali.Abashinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali bahise baza barabireba biba ngombwa ko basenya hahandi Nkurunziza Theoneste yari yubatse mu butaka bwacu ntakindi kintu badufashije hari aho ni mugihuru kuburyo nta burenganzira tuhafite.Ubu turatabaza Perezida wa Repubulika kuturenganura kuko izindi nzengo ntacyo zadufashije rwose turimo turarengana cyane. Nyuma yaho ikibazo cyacu cyahawe abo k’
Umujyi wa Kigali nabo ntacyo badufashije kuko umugore wa Nkurunziza Theoneste ariho akora nk’uko twabibabwiye haruguru.Igitangaje,ariko kitatunguranye n’uko Umujyi wa Kigali waje guha Nkurunziza Theoneste icyangombwa cyo kubaka,kandi yubaka k’ubutaka bwacu dufitiye ibyangombwa.
Ntabwo twarekeye aho twiyambaje RIB urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kuberako Nkurunziza Theoneste yakoresheje fishe kadastrare yimpimbano agamije gutwara ubutaka bwa Nsengaumukiza Jean de Dieu agenda abeshya ko yateye borne byemewe n’ amategeko.Inyandiko yakoresheje zaje kugaragarako impimbano nk’uko byemejwe na RIB yo yajee gukora iperereza kuri terrain bagasanga koko ari impimbano yakoresheje agamije gutwara ubutaka bwa Nsengaumukiza Jean de Dieu. RIB yakoze idosiye iyohereza mu bushinjacyaha ufite idosiye yitwa
DOROTE ( 0788845099 ).Twaje gusaba umushinjacyaha ko idosiye yacu ayiregera urukiko.Umushinjacyaha yaje kutubwira ko nta bimenyetso abona ko ari inyandiko mpimbano atesha agaciro raporo ya RIB.Igitangaje n’uko hanyuma,yo kwimwa ubutabera idosiye yarayishyinguye. .Kubera ko twarenganyijwe bikabije ntabwo twarekeye aho twagiye ku cyicaro cyubushinjacyaha bukuru turabandikira tumaze kubandikira ,hari umudamu w’umu inspector araduhamagara turamwitaba tumubwira uko byagenze nkuko mubibona twabibandikiye yavuganye n’umushinjacyaha ukorera k’urwego rwisumbuye rwa RUSORORO aduha umunsi tuzagarukiraho akaduha igisubizo dusubiyeyo yaratubwiye ngo ubushinjacyaha ntabwo bujya bwivuguruza .Niyo mpamvu dutabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.Tugatabaza Ministiri w’ubutabera.Tugatabaza n’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika. Izi nzego niyo mpamvu tuzitakambira kugirengo ziturenganura kuko izindi ntacyo zadufashije ibyo byose bigaragaza kubogama . Akarengane kacu twakagejeje k’urwego rw’Umuvunyi nk’uko mu nshingano harimo kurwanya ruswa n’akarengane,ariko nabo kugeza n’ubu ntacyo baradusubiza.Inkuru yacu y’ubushize twabagejejeho uko twagiranye ikiganiro na buri ruhande,ariko kugeza n’ubu dukora iyi nkuru umuryango wa Nsengumukiza Jean de Dieu n’umugore we Kayirebwa Rose ntawurabarenganura.Abo bireba nibo bahanzwe amaso.
Ingenzi

