Ruhago nyarwanda: Kiyovu sports na Rayon sports mu nzira y’inzitane izambura abafatanyabikorwa.
Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports baragira bati “skol niramuka ifashe umwanzuro wo gutandukana natwe,turahita tureka ibinyobwa byayo.Ubwo Bralirwa ibyungukiremo.
Ishusho y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikomeje kugarizwa n’igicu gikabije gishyira ikipe zimwe murusobe rw’ibibazo.Ferwafa yo isa nk’aho itakimenya inzira yo kubaka umupira w’amaguru ihereye ku bana bato.
Ikipe ya Rayon sports igiye kuva mubiganza by’uruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.Ubwo Skol yashingwaga hashize igihe gito ikorana n’ikipe ya Rayon sports.Ubu bufatanye bwaje gukomera kubera ko ikipe ya Rayon sports ifite abafana benshi mu Rwanda.Rayon sports yambaye skol nayo ibinyobwa byayo bimenyekana igihugu cyose.

Uruganda rwa Skol rukorera mu munyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kanyinya ahazwi mu kagali ka Nzove.Skol yakoreye ikipe ya Rayon sports ikibuga cyiza ikoreraho imyitozo, Rayon sports y’abagore yo ihakinira imikino ya shampiyona.Gusenya Rayon sports cyangwa igahindura izina byigeze kuvugwa 2012/2013 igihe ivanwa mu mujyi wa Kigali ikajyanwa mu karere ka Nyanza.Abasesenguye iby’urwo rugendo bemejeko abari babigennye ,ko hari abababwiyeko baba bashenye Ruhago nyarwanda,ko kandi abakunzi b’ikipe ya Rayon sports batazagaruka ku kibuga.Rayon sports ubu noneho yo na skol bihagaze gute? amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com aremeza ko abanyabubasha basabye uruganda rwa Skol gufasha shampiyona yose y’u Rwanda Rwanda Premier league igatsndukana na Rayon sports.Abandi basesengura bakemeza ko uruganda rwa Skol rwikuye mubiganza by’abakiriya babo, murwego rwo kuzamurira imbaraga uruganda rwa Bralirwa.

Ubu abafana b’ikipe ya Rayon sports bategereje kureba ko Skol irekura Gikundiro yabo nabo bagahita bareka kuzongera kunywa ibinyobwa byabo.Ese Skol na Rayon sports nibitandukana ninde uzahomba?ababirebera hafi bemeza ko hazahomba Skol,kuko n’ubundi iyo shampiyona yakinwaga na skol igacuruza,ariko abareyo nibareka ibinyobwa byayo yo izahomba.
Reka tuze turebe ikipe nka Kiyovu sports na Rayon sports zatangiye kugarizwa n’inzira y’inzitane izambura abafatanyabikorwa bazifashaga gusunika iminsi muri shampiyona.Tubereke uko ku ikipe ya Kiyovu sports yavutse n’uko yisanze mubiganza by’Umujyi wa Kigali.Ubwo Repubulika y’u Rwanda yashingwaga hashinzwe Komine Kiyovu nayo ishinga ikipe irayiyitirira.Ubwo Repubulika ya kabili yavukaga hakuweho Komine Kiyovu haza Komine Nyarugenge nayo ifasha ikipe ya Kiyovu sports kugeza,ubwo Akarere ka Nyarugenge kambuwe zimwe munshingano ikipe ya Kiyovu sports ijya mubiganza by’Umujyi wa Kigali.Ibijya gushya birashyuha.Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rivuga ko ikipe eshatu utera inkunga arizo As Kigali,Gasogi United,na Kiyovu sports zakwihuza zigakora ikipe imwe.Amakuru atugeraho yemeza ko abateguye umushinga w’uko izina Kiyovu sports ryavaho igahindura ikitwa irindi basanze bitakunda ,ngo bashyizeho igitutu Umujyi wa Kigali kwandikira ikipe ya Kiyovu sports ko batazongera kuyifasha guhera tariki 30 Kamena 2026.Iyi niyo nzira y’inzitane ikomeye isenya umupira w’amaguru mu Rwanda hubakwa izindi kipe zifite andi mazina.Ninde wakwibagirwa As Muhanga uko yasimbuye ikipe ya Flash fc ?ariko wavuga Gitarama,wavuga Muhanga abakunzi b’umupira ntawuyireba.Uzagere Byumba cyangwa Gicumbi bazakubwira ko kuva APR fc itsinze Zebres fc yabo igahita isenyuka bakazana As Gicumbi ntibakijya ku kibuga.Ufashe imiterere y’amakipe ya Rayon sports na Kiyovu sports inzira z’inzitane bazishyiramo bamenyeko birukanye abakunzi b’umupira w’amaguru ku bibuga byose.
Murenzi Louis


Umutoza Rurangwa Nuru agiye gutoza ikipe y’Akarere ka Rutsiro