Ruhago nyarwanda: Abafana b’ikipe ya Rayon sports biyemeje kureka ibinyobwa bya Skol bakinywera Bralirwa.
Bralirwa itegereje ko Skol irekura Rayon sports igahita iyifata bagasinyana imikoranire.Ese ari Rayon sports na skol nibatandukana ninde uzahomba?Abagenzura uko skol icuruza ibinyobwa byayo mugihugu hose basanga ariyo izahomba.

Bamwe mubakozi ba skol bashinzwemwo ubukangurambaga n’ubucuruzi bagiye kuyitera igihombo,kuko baretse imikoranire yabo n’ikipe ya Rayon sports.
Uruganda rwa Skol nirurekura ikipe ya Rayon sports rukiyegurira shampiyona y’u Rwanda ruzahita ruhura n’ikibazo gikomeye.Ubwo hasakaraga inkuru ko uruganda rwa Skol rutera inkunga ikipe ya Rayon sports,nyuma bikaba gufatanya ibikorwa ko rushaka gutandukana nayo hatangiye kugaragara ko ibinyobwa byarwo bitakinyobwa nk’uko byanyobwaga.Abahagarariye uruganda rwa Skol mu mujyi wa Kigali no mu ntara baganira n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com bagize bati “Ubwo ku mbuga nkoranyambaga hasohokagaho ko uruganda rwa Skol rwakoranaga n’ikipe ya Rayon spots rugiye gukorana na shampiyona y’u Rwanda benshi mubanywaga ibinyobwa byarwo batangiye kugabanuka.Utubali turiho ibirango bya Skol biba biriho nicya Rayon sports.Ubu benshi mubafite utubali nabo bafite ikibazo cy’uko skol nitandukana na Rayon sports ibirango byayo bikavaho bazagira igihombo.Twagerageje gushaka abo muri Skol ngo tuvugane ku kibazo cyabo n’ikipe ya Rayon sports ntibagira icyo batangaza.Amakuru ava ahizewe ngo hari abanyabubasha bategetse skol gutandukana na Rayon sports.Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sports n’ibwo butegerejweho icyo buzavuga mugihe skol izaba ibishyize mubikorwa.Abafana ba Rayon sports bakundaga ibinyobwa bya.skol kubera ubufatanye bwabahuzaga.Skol n’iyo izafata umwanzuro wa nyuma,bityo bigaha inzira abakunzi b’ikipe ya Rayon sports kuyicutsa nabo.
Kimenyi claude


Umutoza Kishi Sogonya Hamissi asubiye gutoza Kiyovu sport