Ubutabera: Urubanza Ubushinjacyaha buregamo abanyamakuru Imanzi Sudi na mugenzi we Rubangisa Suleiman rushobora kuba igisasu ku ngoma ya Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa.
Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije idini ya Islam bita RMC yasimbujwe AMUR bigeze ku ndunduro murukiko.Tariki 27 Nyakanga 2026 n’ibwo imbaga y’abayisilamu yari yakubise iruzura kuko yari ifite inyota yo kumva uko abanyamakuru Imanzi Sudi na mugenzi we Rubangisa Suleiman aho bashinjwaga n’ubushinjacyaha gusebya Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa n’urwego ayoboye.Iburana ryatangiye abaregwa batanga inzitizi ko iyo uwatangajweho mu kinyamakuru asaba gukosora cyangwa kugorora ibyamutangajweho,ahubwo bihutiye kurega binyuranyije n’amategeko.Ikirego cyari kubanza murwego rw’abanyamakuru bigenzura.

Urukiko rwanzuye ko ruzasoma izo nzitizi tariki 7 Kanama 2026.Abayisilamu baje kumva urubanza bose ntawavugaga neza ubuyobozi bwa RMC urwego ruyobowe na Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa.Gutanga ibitekerezo n’uburenganzira bwa muntu.Umusilamu k’uwundi bavugaga ko abafunzwe barengana kuko ngo umutungo wabo ucunzwe nabi.Nta muyobozi wese wo murwego rwa RMC waruhari.Ingingo ya 38 ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru buremewe kandi bwemewe na Leta.Aha n’iho hashingirwa harebwa ingingo irengera uburenganzira bw’umunyamakuru.Urundi ruhande rwa RMC y’abayisilamu rwo rwajujuraga ko Imanzi Sudi atari umunyamakuru.Isesengura niyo Imanzi Sudi ataba umunyamakuru ariko agatumirwa gutanga ibitekerezo ku gitangazamakuru ko bitaba icyaha.Urubanza tuzakomeza kurukurikirana kugeza rurangiye.
Murenzi Louis

