Amakuru

Inzego nkuru za Leta nizo zihanzwe amaso ku karengane n’akagambane byakorewe Hagenimana Eduard n’umuryango we.

Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije umuryango wa Hagenimana Eduard nawe ubwe rumaze gufata indi ntera cyane no kuba afunzwe .Kuki umuryango wa Hagenimana Eduard utabaza inzego nkuru za Leta kugirengo zimurenganure mucyo bita akarengane n’akagambane yakorewe bishingiye ku kibazo bavuga yagiranye na Denys Usanase?ese kuki uyu muryango uvugako urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwafashe Hagenimana Eduard rutarebye ibimenyetso yarafitanye na Denys Usanase?
Uko amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com.Usanase Denys avugako yakoranye ibikorwa by’ubucuruzi mu masoko atandukanye na Edouard Hagenimana.Nkuko dukomeza duhabwa amakuru ngo Usanase Denys yavuze ko Hagenimana Eduard yaje
kumuha Cheques z’ubwishyu yazijyana kuri banki agasanga harahinduwe specimen ya signature bikozwe na Edouard Hagenimana Eduard.Ibi byaje gutuma Usanase Denys atanga ikirego birangira Hagenimana Eduard ubu ufungiye I Mageragere mu minsi 30 y’agateganyo.
Nyamara Edouard Hagenimana nawe akavuga ko ayo mafaranga ntayo amubereyemo kuko akazi bakoranye karangiye neza, bakanishyurana bikarangira; ndetse hakabaho no gutanga certificate of good completion (Icyemezo cyo kurangiza imirimo neza) hagati yabo bombi.
Nyuma yaho rero uyu Usanase Denys kuki yaje guhinduka agatangira kongera kwishyuza Edouard Hagenimana ?

Inzu zarimo byubakwa

Andi makuru yaje kuvugwa nayuko ngo hari abantu bigeze gushimuta Hagenimana Eduard ngo bakaza kumusinyisha cheques bikekwako kugeza ubu arizo zifashishwa n’umurega zikaba aricyo kimenyetso kimufunze iminsi 30 y’agateganyo.
Umuryango wa Hagenimana Eduard wo ukaba uvuga ko ariyo mpamvu yahise ajya kuri banki. guhindura specimen ndetse anabitangira ikirego muri RIB kugeza ubu cyanze gukurikiranwa kuko cyatanzwe mbere icyaha kikimara kuba.

Uko bubakaga

Umuryango wa Hagenimana Eduard wo watangarije ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ko Usanase Denys agiye kuri banki akabura amafaranga ngo kuko inyandiko y’imikono yahinduwe.
Isesengura haje kuvugwa byinshi bidafitiwe ibimenyetso kuko bigitangira ijisho ry’ubutabera ryari ryitezwe kuri Mazimpaka Alphonse umugenzacyaha wa RIB ishami rya Nyamirambo (Rwezamenyo)
Undi Hagenimana Eduard yaratezeho ko aza gusuzuma ikibazo cye ni Jean Marie Twagirayezu
(Director general wa Criminal investigation)
Umuryango wa Hagenimana Eduard uvuga ko aba bayobozi baje kugeza ikirego mubushinjacyaha nabwo bukaregera urukiko agafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwahaye isoko Campany
ihagarariwe na Hagenimana Eduard
ryo kubaka Centre de sante y’igororero rya Nyamasheke iherereye ahitwa Hanika ,no kubaka Cantine n’igikona.
Kandi ngo atite ndetse akaba afite n’irindi soko ryo kubaka ishami rya METEO mu karere ka Gicumbi.
ENGEENERING TECHINICAL ASSISTANCE LTD (ETA Ltd)
niya Hagenimana Eduard.

Imirimo yo kubaka yarigiye kurangira

Kuba harabayeho gufunga amakonte ya Hagenimana Eduard nabyo byateje kwibaza kwinshi hashingiwe ku mategeko.
Mubyukuri company igira ubuzima gatozi butandukanye n’ubw’umunyamigabane, bikaba rero bitumvikana na gato ukuntu aka kagambane kakorewe Hagenimana Eduard kakozwe.

Hagenimana Eduard ariho yubaka (photo archives)

N’ubwo Hagenimana Eduard yagafungirwa ibyo akekwaho we Campany ye ntiyari gufungirwa amakonte.Imirimo ye yari gukomeza gukorwa kuko ikora imirimo ya leta ifitiye igihugu akamaro kuko ubu,ibyo bikorwa yakoraga muriyo mirimo yahagaze; ubu umuryango wose wa Edouard Hagenimana no kubona ibyo kurya mu rugo ari ikibazo gikomeye.Kuba iyi dosiye haragaragayemo amakosa menshi byerekana ko igisubizo kitezwe mu mizi y’urubanza.
Ikindi twakwibutsa nuko ibikorwa bifunze uyu Edouard Hagenimana ari ibikorwa bishingiye ku masezerano y’imikoranire mu bikorwa by’ubucurzi bagiye bagirana, kandi Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda risobanura neza mu ngingo yaryo ya 29 igika cya G ko ntawe ukwiye gufungwa bitewe gusa no kutagira ubushobozi bwo kubahiriza inshingano ituruka ku masezerano.
Amakuru dukura ku banyamategeko ngo urubanza rwari rukwiye
gusuzumwa n’urukiko rw’ubucuruzi rwasanga koko hari umwenda Edouard Hagenimana afitiye uyu Usanase Denys wenda akaba yabiheraho amurega ikirego cy’inshinjabyaha kuko yaba afite igihamya ndakuka gikomoka ku masezerano bari baragiranye.
Umuryango wa Edouard Hagenimana uhagarariwe n’umudamu we witwa Uwihanganye Rebecca nawe ubu wishinganisha ngo atagirirwa nabi n’aba bantu. Baratabaza inzego zose, ndetse cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame ngo babone ubutabera buboneye hatsindwe akagambane bakomeje gukorerwa .
Usanase Denys uruhande rwe tuzarukoresha mu iburana ,kuko buri ruhande rwose ruzaba rwereka urukiko ibimenyetso.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *