Amakuru

Igikombe CECAFA Kagame cup cyagumye i Kigali Rayon sports itsinze Gor Mahia intero iba imwe haririmbwa Gikundiro.

Umukunzi w’ikipe ya Rayon sports yagize ati “harakabaho Komite nyobozi iyobowe na Murenzi Abdallah”udakunda Rayon sports nawe yagize ati “Rayon sports itsinze Gor Mahia k’umukino wa nyuma w’irushanwa CECAFA Kagame cup igikombe kiguma mu Rwanda ishema ry’igihugu cyose”hatarebwe umubare w’amakipe yitabiriye irushanwa CECAFA Kagame cup,reka turebe ikipe ya Rayon sports.Irushanwa rijya gutangira benshi bemezaga ko ikipe zitandukanye arizo zizatwara igikombe.Icyizere cyaraje amasinde ikibuga gica impaka Rayon sports itanga ibyishimo.Abareyo bati “Rayooooo Rayoooo niwowe dukunda”abandi bati “umunsi uzumva akagoma kanihira ntuzayoberwa ko Rayon sports yakinnye.Abandi murera.Imbyino zindi zikaza ziririmbwa ko isaro ry’i Nyanza.Umunezero wuzuye ibyishimo mu gihugu hose watanzwe na Rayon sports imaze kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame cup 2026 iyitsinze ibitego bibili kuri kimwe.
Imikinire y’ikipe ya Rayon sports yerekanye ko irushanwa CECAFA Kagame cup har,’urwego rugaragaza abakinnyi bayo mu mukino 2026/2027.
Kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame cup n’intsinzi ibaye umwihariko ku bakunzi ba Rayon Sports, kuko iyi kipe yakiniraga muri Stade Amahoro imbere y’abafana bayo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange,
Ubwitabire bw’abafana ba Rayon sports muri Stade Amahoro n’ikimwe mubimenyetso byuko ariyo kipe rukumbi mu Rwanda ikina ikarebwa kugera ku kigero cya 96%.

Isesengura n’ubuhe buryo bwakoreshejwe kugirengo igikombe cya CECAFA Kagame cup kigume mu Rwanda? abakinnyi umwe afite ubuhanga bwe kuko ntagihe baramarana.Kuba hafi ya bose bakiri bato.

Rayon sports yongeye gutwara igikombe cya CECAFA,ubu ni Kagame cup (photo ingenzi)

Ibi byatanze imbaraga zituma Rayon sports irangiza irushanwa itanganyije umukino n’umwe .
Ikipe ya Gor Mahia yaje gushaka gukina umukino wihuta iza gusanga iribuwugwemo yongera gukina bisanzwe.Ikipe ya Rayon sports kuva mu izamu kugera mubusatirizi hose harimo imbaraga.
Umutoza Raul Shungunniwe waherukaga gutwara igikombe cya CECAFA muri Zanzibar 1998.Abarebye irushanwa CECAFA Kagame cup 2026 bemeje ko ikipe ya Rayon sports yubatse impande zose,gusa gusatira izamu hakaba hakirimo.ikibazo.Irushanwa CECAFA Kagame cup 2026 ryatangiye abafana b’ikipe ya Rayon sports ubwitabire buri hasi cyane,ariko uko yagiye itsinda abafana bariyongereye kugeza k’umukino wa nyuma.
Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports biyemeje ko bagiye kuyishyigikira mbere y’uko shampiyona 2026/2027 itangira.
Perezida wa Rayon sports Murenzi Abdallah yubatse ikipe ,kuko yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame cup.Ibyishimo.by’umufana n’intsinzi.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *