Rayon sports yageze k’umukino wa nyuma mu irushanwa CECAFA Kagame CUP 2026 itsinze Jamus Sc Murera ibyinwa igihugu cyose
Umupira w’amaguru mu isi hose ugira ibyiciro birimo gutsinda kuko intsinzi n’iyo ikomeye itanga ibyishimo . Kunganya byo buri mukunzi w’ikipe ataha ari hagati no hagati.Gutsindwa byo biba ikibazo kuko buri mufana ava ku kibuga atishimye.Ubu turi mu ikipe ya Rayon sports.Iyo ikipe ya Rayon sports ikina igatahana intsinzi n’utayikunda arayireba kuko igira ibyiza byinshi mu mifanire.Turebe uko ikipe ya Rayon sports igeze k’umukino wa nyuma mu irushanwa CECAFA Kagame cup 2026.Rayon sports igeze k’umukino wa nyuma itsinze imikino 4 yatsinzwemwo igitego kimwe gusa.
Abazi isesengura k’umupira w’amaguru wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba,bemeza ko umukino wahuje Rayon sports na Jamus SC wayikomereye kurenza indi yakinnye n’ubwo yayitsinzemo ibitego byinshi.

Uyu mukino wabereye kuri uyu wa Kabiri wasize abafana ba Gikundiro mu byishimo byinshi. Nubwo Jamus SC nayo yagiye igerageza gushaka uko yabonamo igitego ,ariko igasanga inkuta ziyibuza.
Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Muderi, Djingeurey na Tambwe, bituma umukino urangira ari ibitego 3-1.
Iyi ntsinzi isubije Rayon Sports ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup nyuma y’imyaka 28, kuko ubushize yegukanye iki gikombe byari mu 1998 i Zanzibar. Ni intambwe ikomeye ku ikipe yambara ubururu n’umweru ndetse no ku mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Mu mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatanu kuri Stade Amahoro, Rayon Sports izacakirana na Gor Mahia yo muri Kenya, mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya kabiri cya CECAFA Kagame Cup mu mateka yayo.
Abakunzi ba Rayon Sports n’abanyarwanda muri rusange bafite icyizere ko iyi kipe izahagararira neza igihugu, ikongera kuzana igikombe mu Rwanda.
Murenzi Abdallah Perezida w’ikipe ya Rayon sports yamaze kwerekana abafana ko byose bishoboka iyo habaye ukwihangana.Inzira yo guhatanira intsinzi iracyari yose mu ikipe ya Rayon sports.Kubaka ikipe itanga intsinzi bizaba amafaranga.Ese wowe mufana wa Rayon sports uhagaze ute ngo wubake Gikundiro nziza? Rayon sports iyo itsinda byose birashoboka.
Hakizimana Jean Elie

