Amakuru

Uburezi bw’amashuri kuva u Rwanda rubaye Repubulika buhagaze gute kuza ubu Ministri Dr Nsengimana Joseph niwe uhanzwe amaso.

Imizi n’iyo ifata igiti n’amashami cyangwa igiti n’amashami bitagira imizi bigushwa n’umuyaga.Ibihe biha ibindi uwagabiwe akagirengo azi guhamiriza kurenza abandi.Reka turebe uko uburezi bw’amashuri mu Rwanda buhagaze kuva 1962 kugeza 2026.Ninde wavuzwe mu mashuri nk’ikibazo ?ninde wavuzwe mu mashuri nk’igisubizo? ikinyamakuru ingenzi news paper, ingenzinyayo com , ingenzi.rw na ingenzi tv cyakoze ubushakashatsi .Ubwo u Rwanda rwabaga Repubulika amashuri yose yari mubiganza by’abanyamadini cyane idini Gaturika 99% rimwe ryagabanwaga n’idini ry’abaporoso n’abadiventiste.Ibyo bihe u Rwanda nta kaminuza rwagiraga ,kuko n’abayize bayigiraga i Bujumbura cyangwa i Kinshasa.Ingoma ya MDR Paremehu havuzwe Ministri w’uburezi Makuza Anastase.

Ministri w’uburezi Makuza Anastase MDR Paremehu (photo archives)

Icyo gihe havugwagako abarangiza amashuri abanza kujya muyisimbuye ngo harebwaga ubwoko.Isesengura ku ngoma ya Makuza Anastase ryemezako kwiga amashuri abanza byari itegeko k’umwana ufite imyaka irindwi.Kwiga amashuri abanza kuva mu wa mbere kugera mu wa gatandatu byabaga ar’inshingano z’umubyeyi.Ababyeyi benshi bari bagifite imyumvire yo kuragiza abana amatungo.Haje gushingwa Kaminuza ya mbere yubakwa k’umusozi wa Ruhande Perefegitire ya Butare.Kwiga amashuri yisumbuye havugwagamo ivangura bwoko.

Col Nsekalije Aloys Ministiri w’uburezi MRND,(photo archives)

Ministri Col Nsekalije Aloys ku ngoma ya MRND haje kubamo amagambo akakaye,nk’aho yemeje ko umwana w’umukene yakwiga amashuri yisumbuye,ngo uw’umucuruzi akaribura cyangwa uwa Burugumesitiri.Ingoma ya Col Nsekalije Aloys yabayemo ibinyuranyo kugeza amashuri abanza ava kuri atandatu aba umunani.Amashuri yisumbuye yavanywe kuri atanu aba atandatu.Umunyeshuri yatangiriraga ishami ageze ku ishuri kugeza arangije.Haje kubaho ishuri rya CERAI ryigagwamwo imyaka itatu.
Iyi ngoma ntawuzi agirwako aribwo mu Rwanda havutse amashuri yisumbuye yigenga.Hari ayashinzwe na za Komine ,andi ashingwa n’ababyeyi.

Daniel Mbangura Ministri w’uburezi MRND (photo archives)

Ingoma ya Mbangura Daniel mubutegetsi bwa MRND yaje gukuraho imyaka umunani y’amashuri abanza ayasubiza kuri atandatu.Iyi ngoma yaje gusenya ishuri bitaga Kaminuza y’inderabarezi yitwaga IPN bayihinduramo Kaminuza ijyanwa muri Komine Nyakinama Perefegitire ya Ruhengeli.Abantu bati “Butare barayishenye IPN bayijyanye mu rukiga”

Rwigema Pierre Celestin Ministri w’uburezi FPR ,(photo archives)

Ingoma ya Ministri Rwigema Pierre Celestin k’ubutegetsi bwa FPR hatanzwe amadipolome mukwezi k’ukuboza 1994 ,maze ahabwa izina ry’intsinzi ku nkotanyi kuko icyo gihe byavuzweko hari abari basigaije igihembwe kimwe ngo barangize amashuri yisumbuye.1995 nabwo hatanzwe amadipolome kubari basigaje umwaka ngo barangize amashuri yisumbuye hiyongeraho abari bavuye mu gihugu cy’u Burundi na Zaire yicyo gihe zihabwa izina rya ndagushimiye Kagame(merci Kagame).Ingoma ya Ministri Col Karemera Joseph mubutegetsi bwa FPR
yo yavuzweho gute muburezi bw’u Rwanda?
Ingoma ya Col Karemera Joseph mubutegetsi bwa FPR.

Col Karemera Joseph Ministri w’uburezi FPR (photo archives)

Induru zaravuze kugeza naho Col Karemera Joseph ahawe izina rya nyamuca kuko yaraciye amadipolome byavuzwe ko atari yujuje ubuziranenge.

Theoneste Mutsindashyaka Ministri w’uburezi FPR (photo archives)

Ministri Mutsindashyaka Theoneste yavuzweho kuzambya uburezi,kuko n’iho hatangiye gusenya amashuri yigenga.

Mudidi Emmanuel Ministri w’uburezi FPR,(photo archives,)

Undi waje akuvugwaho ibibazo mu mashuri ni Ministri Mudidi Emmanuel ku ngoma ya FPR .Uyu Mudidi Emmanuel ingoma ye yaciye amashuri yari yarashinzwe n’ababyeyi induru ziravuga.Ingoma ye n’iho bafashe Kaminuza zihabwa izina rya college.Ntawakwibagirwa ko Kaminuza ya Butare byasakuje ko amazu ,ibikoresho byaritswemwo n’ibitangangurirwa?

Dr Muligande Charles Ministri w’uburezi FPR (photo archives)

Ingoma ya Ministri Dr Muligande Charles yasubije amashami muri Kaminuza ya Butare.

Malimba Musafili Ministiri w’uburezi FPR (photo archives)

Ministri Malimba ingoma ye yaje gusenya Kaminuza zigenga induru ziravuga.

Dr Nsengimana Joseph Ministri w’uburezi FPR (photo archives)

Ingoma ya Ministri Dr Nsengimana Joseph mubutegetsi bwa FPR ho bihagaze gute?abarimu batazi icyongerezae byo ntibyaba ikibazo cyakwitirirwa ingoma ya MRND kuko aba bigisha ubu bize kuri FPR.Isesengura ryerekanako abarimu 98% bigisha kuva amashuri y’incuke,abanza ,ayisumbiye kugeza muri Kaminuza bose bize kuva 1995.Kuki Ministeri y’Uburezi igaya ubumenyi yahaye abo yahaye amadipolome,kandi ariyo yabigishije?urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije uburezi bikwiye gushakirwa umuti bucece kuko kubishyira hanze batabanje kureba icyerekezo bitesha agaciro ubivuga aziko asebya abo avuga.Ikibazo cyo gukopeza ibizamini nacyo kimaze iminsi kivugwa muri Ministeri y’Uburezi nacyo cyagaragaje imbaraga nkeya .Ninde wakwibagirwa ikurwaho ryo kwiga ururimi gakondo rw’ikinyaraanda mu mashuri y’incuke, abanza ayisumbiye kugeza muri Kaminuza?iki cyabaye kimwe mikimenyetso cyo kwica abana mu myingire.Ninde wakwibagirwa bakuraho kwiga ururimi rw’igifaransa bwacya kikagaruka?Ministri agira ati “umunyeshuri arangiza Kaminuza ataza kwandika ibaruwa isaba akazi” ese icyaha nicy’utazi kwandika ibaruwa cyangwa nicy’uwamwigishije? Umwanzuro nihafatwe ingamba zihamye zizamura uburezi.Umwana wuwifite ntiyigana n’uwa mwene ngofero bityo ireme ry’ uburezi rikaburirwa irengero.
Amashuri ya Leta nahabwe umurongo uhamye naho ubundi umwana azajya atahira kwishyura amafaranga y’ishuri,ariko mubumenyi ntacyo atahanye.Amashuri y’imyuga akwiye kwigwa imyaka itatu kuko umwaka umwe ntacyo amenya.Ministri w’uburezi natange ishusho y’ibibazo byugarije amashuri.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *