Ruhago nyarwanda: Ikipe y’APR fc yatsindiwe i Kigali biha icyuho umukino wo kwishyura icyizere cyo kujya mu matsinda kiba kirarangiye.
Umupira w’amaguru mu Rwanda urayafite ikibazo gikomeye,ariko cyagera ku ikipe y’APR fc kikarenza izindi.Abakurikirana iby’umupira w’amaguru mu Rwanda basanga abashinzwe ikipe y’APR fc bategura nabi amarushanwa nyafuurika.Bamwe baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper, ingenzinyayo com, ingenzi rw na ingenzi tv bagize bati ” ikipe y’APR fc ifite ubushobozi burenze ubw’izindi hano mu Rwanda.APR fc buri mwaka niyo iba iyambere,bityo bikayiha itike yo gukina imikino y’amarushanwa nyafuurika (CAF champions league)igitangaje ntirajya mu matsinda.APR fc iyo ikoze ibitangaza ikuramo ikipe imwe ,kuko ubundi itsindirwa ku umukino ubanza.APR fc niyo ifite abakinnyi b’abanyarwanda barusha abandi,n’iyo igura abakinnyi b’abanyamahanga bahenze mu Rwanda,n’iyo ihembera ku gihe.Uko hanzaha bivugwa kuba APR fc yicara igura abakinnyi ntibamarane igihe nabyo biba icyuho cyo kutabasha kwitaara neza mu mikino nyafuurika.Abandi bati” kuba APR fc itaranatwara CECAFA Kagame cup koko ngo iyikure mu mahanga”?dore impamvu uko ibyifuzo by’ikipe y’APR fc byaje kuyiviramo ibibazo bibili bikomeje igasoreza urugendo rwo kujya mu matsinda kuri stade Amahoro.
Gutsindwa ku ikipe y’APR fc byatumye hongera kwibazwa ku rwego rwayo iyo iri mu marushsnwa Nyafuurika mucyiciro cya kabili cyo kujya mu matsinda.
APR FC yasezerewe muri CAF Champions League na Zamalek SC ku giteranyo cy’ibitego 2-0.Ese koko APR fc ntabushobozi ifite bwo gutsinda icyiciro cya kabili cy’amajonjoro cyiyijyana mu matsinda?kuki ntasomo irakura ku zindi kipe ?ese abatoza bagurwa n’APR fc nibo batabasha gusoma imikinire y’izindi kipe bakina?Ubuhangage ku ikipe n’amafaranga kandi ibyo byarakemutse ,ariko umusaruro ntawo.Byegekwe kuri nde?gutwara ibikombe mu Rwanda imahanga igatsindwa byo bitanga iyihe shusho y’umupira w’amaguru?
Uburyo yasezerewemo bwerekanye ko hari byinshi yari kuba yarakoze neza,mbere y’uko ikina niy’ikipe yo mu Misiri.

APR fc yakoresheje nabi icyizere cyo mu mukino ubanza biha.icyuho Zamalek sc iyitsinda igitego.Umutoza w’ikipe y’APR fc yakoze amakosa kuko yari gukina ashaka intsinzi we akina afunga izamu.Zamalek sc yakinnye umukino wo kurinda izamu no gusatira byaje kubera imbogamizi APR fc,kandi umukino wo kwishyura ntibyakosorwa.
Umutoza w’ikipe y’APR fc yananiwe gukoresha ubusatirizi bushaka intsinzi we akina afunga hagati yirengagiza ko yatsindiwe i Kigali.Nyuma yaho APR fc itsindiwe na Zamalek sc benshi mubagira uruhare rwo kugura abakinnyi n’abatoza bagize bati ” ikipe yacu yakinnye neza” abandi nabo bihebeye APR fc babasubije ko gukina neza arugutsinda.Abasesengura ruhago nyarwanda bemeza ko amakipe yo mu Rwanda ashora amafaranga menshi agura abakinnyi b’abanyamahanga akongeraho n’abatoza,ariko badatanga umusaruro.Icyegeranyo cyerekana ko aho kugura umukinnyi mwiza ukora impinduka bazana , ahubwo bazana udashoboye,kandi bakavuga ko yaguzwe menshi akaza yamara umwaka bakamwirukana.Amakosa akorerwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda mu igurwa ry’abakinnyi n’abatoza nibyo biwudindiza bigatuma kuzajya mu matsinda bizafata igihe kinini.
Kalisa Jean de Dieu


Rayon sport:impinduka zirakomanga
Abafana bati:Imisifurire iduciye kuri stade