Imikino

Ruhago nyarwanda:Ikipe ya Rayon sports yatsinzwe niya Black Bulls icyizere cyo kujya mu matsinda gishirira muri Stade Amahoro.

Umupira w’amaguru mu isi hose amategeko awuyobora n’amwe.Itandukaniro riba ku makipe yo muburayi bo bawutangiye kera.Amakipe y’igihugu byo muri Afurika yo aracyakorwamwo inzira zitwa injawuro,bityo umusaruro ukaburirwa irengero.Kuki Rayon sports y’ubu yifuza amatsinda itayateguye.Turebe Rayon sports yagiye mu matsinda.Kuva 2015 kugeza 2018 benshi bagiye mu matsinda bari abanyarwanda.Iyi kipe yarateguwe yariziranye bihagije.Ikipe ya Rayon sports 2026/2027 yateguwe ite byatuma ijya mu matsinda?reka duhere Mutarama 2026 ubwo umutoza Haringingo Francis yagarukaga mu ikipe ya Rayon sports.Ubwe Haringingo abakinnyi bose yaguze byageze muri Nyakanga 2026 isoko ryo kugura abakinnyi ritangiye bose arabirukana.Abari barangije amasezerano arayabima agura abashyashya.Rayon sports yasigaranye Uwumukiza Obed,Tambwe Ngongo, Ndikumana Assuman na Tony Kitoga.Abakinnyi Haringingo yahaye amasezerano ni 2 gusa abandi arirukana.Igiteye ikibazo yaje kwirukana Ndikumana Assuman.Ubu Haringingo yazanye abakinnyi b’abanyamahanga badafite ubushobozi bwo gukinira Rayon sports kandi bahembwa ku kwezi.Gutsindwa kwa Rayon sports bibazwe Haringingo.

Igurwa ry’abakinnyi badashoboye niryo ryasoje urugendo rwiza rwa Rayon sports mu marushsnwa Nyafuurika yo kujya mu matsinda.Urwego rw’imitoreze narwo ruri hasi cyane
Umutoza wa Black Bulls yo muri Mozambique yabonye icyuho mu mikinire ya Rayon sports k’umukino ubanza maze ayitsinda ibitego bibili k’ubusa.Umukino wo kwishyura Haringingo yaje kuva ku izima akinisha Iradukunda maze nawe biramuhira atsinda igitego,ikindi atanga umupira mwiza wavuyemo ikindi.Amakosa ya Haringingo yakozemo aza gutuma aganya Rayon sports isezererwa ityo.Icyerekana ko Rayon sports idafite ubushobozi bwo kujya mu matsinda n’uko mu mikino 2 yatsinzwemwo ibitego bine yo itsinda 2.Icyerekana Haringingo adafite ubushobozi bwo gutoza Rayon sports n’uko yatsindiwe mu Rwanda,kuko yari yanze gukinisha Iradukunda Elie Tatau. umaze kwerekana ko ariwe musatirizi rukumbi ikipe ifite.


Abakinnyi Haringingo yaguze bakora ikinyuranyo ni Iradukunda Elie Tatau
na Muderi Akbar, naho abandi baragwirirana.Kwicara bagura abakinnyi nibyo bituma Rayon sports itagira umurongo ngenderwaho.Bizwiko kuva habaho amatsinda mu mikino nyafuurika Rayon sports ariyo kipe yayagiyemo.gusa ntayindi irajyamo.Hazakorwa iki ng’umupira w’amaguru mu Rwanda utere imbere?Gushora amafaranga menshi mu mupira w’amaguru mu Rwanda ntabyazwe umusaruro nibyo byaciye abakunzi bawo kuri stade.Rayon sports yananiwe kujya mu matsinda ubwo yatsindirwaga i Kigali.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *