Ruhago nyarwanda:Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi ikina umupira w’amaguru kuki ihora muruziga rutagura intsinzi imbere y’izo bihatana?
Uko imyaka ishira indi igataha usanga umupira w’amaguru mu Rwanda usubira inyuma,aho kujya imbere bigaha icyuho idindira ry’ikipe y’igihugu Amavubi.Tuze turebe Amavubi kuva 1982 kugeza 2026 uko bihagaze.Ubwo Ferwafa yakirwaga nk’umunyamuryango wa CAF na FIFA 1981 ikipe zo mu Rwanda zakinaga shampiyona ikomeye.Umupira mu karere k’ibiyaga bigari cyangwa mumpande zindi u Rwanda ruherereyemo bari baratangiye gukina umupira w’amaguru mbere y’uko usesekara mubanyarwanda.Ibatiza ryo ryari ryarahawe ikaze guhera mu makipe yose.Ibihe byaje guhinduka abanyamupira bigizwayo ugabirwa abawubamo munyungu zabandi.Amateka yanditswe n’Amavubi 1999 ubwo yatwaraga igikombe cya CECAFA.Uwahawe izina rya Mwalimu wa kabumbu ariwe Kanamugire Aloys yabigizemo uruhare.U Rwanda rwagizemo amakipe 2 .Itarahabwaga amahirwe niyo yatwaye igikombe cya CECAFA.Inshuro imwe iheruka 2004 Amavubi yakinnye igikombe cy’Afurika iTunis .N’ubwo Amavubi yavuyemo,ariko yagerageje kwerekana ko yateguwe neza,cyane ko shampiyona yarikomeye.

Amavubi y’ubu yo ahagaze gute? ubu buri mutoza n’umukinnyi bakina ubona ari mana mfasha kugeza naho usanga ubwoba bubatanga kugera mu kibuga.Nii gute umutoza w’Amavubi atareba uko umukinnyi we yagize imbaraga nkeya ngo amusimbuze?
Stephen Constantine utoza ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi kuba yarabuze ko
abakinnyi atoza bakinnye bafite ubwoba mu gice cya mbere, ibi abanyamupira basanze ataribyo kuko ikosa yakoze agomborwa akanatsindwa muri Mali ninayo yakoze muri Stade Amahoro.Amavubi yamaze kwiyumvamo ko yageze muri CAN kandi atarageramo.Umukino wose ushobora kugira impinduka.
Iri tsinda byarahindutse kuko Liberia yafatwaga nk’iciriritse yatsinze
Cap-Vert .
Constantine yabwiye Itangazamakuru agira ati nkomeje kwizera ko u Rwanda tuzajya mu gikombe cy’Afurika nyuma y’igihe kirekire badaherukamo.
Constantine we yagize ati ”
mu gice cya mbere twakinnye nabi,kuko uko nateguye siko abakinnyi babikoze.
Stephen Constantine ubwe yananiwe gusoma umukino biha icyuho umutoza wa Mali bihita bimuha amahirwe yo gutsinda.
Kapiteni, Bizimana Djihad yagaraje imbaraga nkeya kuva ku munota wa cumi na gatanu umukino ugitangira,ariko yarinze arangiza adasimbujwe icyerekana ko ikosa riri k’umutoza udasoma umukino mukibuga.
Constantine yagarutseho cyane ni imiterere y’ubwatsi bwo muri Stade Amahoro, yavuze ko iki kibuga kitorohereje amakipe yombi gukina umupira mwiza.
Ati “Mvugishije ukuri, ikibuga nticyadufashije kandi na bo nticyabafashije. Ikibuga kimeze nabi cyane. Hari icyo tugomba gukora kuri iki kibazo.”
Ubwatsi bwo muri stade Amahoro mu mvura bugora amakipe kenshi usanga kwirukankamo bigora abakinnyi,ariko ntibyaba urwitwazo rwo gutsindwa.
Niba Stade Amahoro itameze neza nitunganywe mbere y’uko ikinirwaho.
Umutoza w’ikipe y’Amavubi gutsindwa abishyize kuri Ministeri ya Siporo kuko stade Amahoro atari ikibuga cyiza cyo gukinirwaho,aho Rayon sports izakirira APR fc Tariki 21 Ugushyingo.
Yagize ati ”
Mujye kureba n’ikibuga cy’imyitozo kiri hanze. ntimushobora gukinira umupira w’amaguru kuri ibi bibuga. Ntibishoboka.”
Abashinzwe Stade Amahoro bamaze iminsi bafite gahunda yo gukora iki kibuga, ariko bahisemo ko byakorwa nyuma y’imikino izahakinirwa .Kuki umukino wahuje u Rwanda rwakiriyemo Mali wabereye muri stade Amahoro atameze neza? Rayon sports nitsindwa n’APR fc ubwo biregekwa ku kibuga kibi.APR fc nitsindwa na Rayon sports nayo irabyegeka ku kibuga.Kuki Rayon sports igiye kwakirira umukino ku kibuga cyakemanzwe ko kitameze neza?
Itangazamakuru ryabajije Constantine ubutumwa yahaye abakinnyi be mugice cya kabili? yagize ati “mugice cya mbere ntabwo
twitwaye neza. Ntitwari rwa Rwanda rwo mu minsi ine ishize. Ntitwakoze ibyo twagombaga gukora.
Dukosore kandi twakosoye n’ubwo twatsinzwemo ikindi gitego.
Constantine yashimye uburyo abakinnyi bitwaye nyuma y’ubutumwa yabahaye, agaragaza ko mu gihe cy’iminota nka 20 yo mu gice cya kabiri, Amavubi yashyize igitutu gikomeye kuri Mali.
Biramahire Abeddy abafana babonye uko yakinnye neza bemejeko iyo aza kubanzamo Amavubi yari kugora Mali.

Stephen Constantine yabwiye Itangazamakuru ko ikibazo cy’umupira w’amaguru mu Rwanda kidakwiye kureberwa ku Ikipe y’Igihugu gusa, ahubwo ko hakenewe impinduka guhera mu mupira w’amaguru w’abakiri bato.Aha ho biragoranye cyane ko mu Rwanda ntaho ugisanga abana bato bakina umupira w’amaguru.
Aha Constantine yatanze ingero k’u bihugu nka
nka Mali, Côte d’Ivoire, Nigeria, Ghana, Sénégal na Cameroun bikomeje kugira abakinnyi beza kubera uburyo bibategura bakiri bato.
Isonga yakorewe umushinga na Kanamugire Aloys yarazimye.Nta kipe igira abana bakina umupira w’amaguru.
Ibibazo by’uko ko kuba amakipe yo mu Rwanda adafite amarerero ari kimwe mu bibangamiye gahunda yo kubona abakinnyi bashya bazajya basimbura abageze mu zabukuru mu makipe ndetse no mu Ikipe y’Igihugu byaburiwe umuti.
Shampiyona BK Pro League niba ishaka kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda ni nashyireho uko habaho abana bato bawukina ,ninabyo bizatuma abaretse kureba umupira w’amaguru mu Rwanda bawugarukamo.
Abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’u Rwanda bahembwa amafaranga menshi,kandi nta bushobozi bafite,kuko bigaragarira ku ikipe y’APR fc mu marushsnwa Nyafuurika,cyangwa n’indi iyo iyakinnye zihita zitsindwa.
Icyizere cy’uko Amavubi Yakima CAN 2027 kiracyahari, nk’uko kidahari
Umutoza udashoboye,abakinnyi batiha icyizere,ikibuga cya Stade Amahoro byose byabaye ikibazo cyo gutsindwa kw’Amavabi.
Kimenyi Claude


Abanyarwanda barasaba Afande Gen Kabarebe kubakiza De Gaule.