Ruhago nyarwanda:Ikipe ya Rayon sports yatsinze Bugesera fc biha umutoza Haringingo Francis amahirwe yo gukomeza inzira ya shampiyona.
Imyubakire y’amakipe yo mu Rwanda usanga rimwe na rimwe abayubakiye k’u cyizere cyejo hazaza,ariko nta musingi uhamye.Kuba nta kipe igira abana bakina umupira w’amaguru bategurirwa kuzasimbura abazaba basaje nibyo bikomeza kuba icyuho muri Ruhago nyarwanda.Reka tujye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera.Ibihe byatambutse ikipe ya Rayon sports ntabwo yigeze iyiboneraho intsinzi.Kuki Rayon sports yatsinze Bugesera fc nyuma y’imyaka ibili ?imitoreze cyangwa imisifurire byakunze kugaragara mu Bugesera hakinwe umukino wahuje Bugesera fc yakiriye Rayon sports itakunze kuvugwaho rumwe?
Ferwafa ya Camarade Kalisa nayo ntiyigeze yorohera ikipe ya Rayon sports.Intsinzi y’ibutego bibili bya Rayon sports k’ubusa bwa Bugesera fc byerekanye ko nta mukino ukinwa nk’undi.

Umukino Bugesera fc yakiriyemo Rayon sports wavuzweho byinshi ku mpande zombi.Uruhande rwa Rayon sports rwo ruti “Bugesera nta byishimo tuhabonera kubera abasifuzi.Rayon sports yakinnye na Bugesera fc yaranganyije n’APR fc kuri Stade Amahoro.Ikipe ya Rayon sports irakinira k’u gitutu cy’umufana kuko yanganyije imikino itatu itsindwa umwe.
Ku munota wa 5 uwitwa Muderi Akbar yagerageje uburyo bwa mbere ariko umunyezamu wa Bugesera FC, Ibrahim Dauda aratabara. Abafana bati”turashaka intsinzi ”
Ikipe igira abakunzi benshi bakifashisha ubururu n’umweru yambara yakomeje kuba hejuru ariko na Bugesera FC ikanyuzamo ikagera imbere y’izamu ryayo abafana bati” iyo dusenga urakomeye utirinde amaso y’abanzi”. Ku munota wa 23 myugariro wa Rayon Sports, Charles Tchouplaou yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Nshuti Didier.
Abakunzi ba Gikundiro bati ” mana dusenga bahafi”
Gikundiro yakomeje gusatira binyuze ku bakinnyi bayo barimo Kameni Junior ariko gushyira umupira ku nshundura akaba aribyo biba Imbaraga no guhuza mu kibuga byerekanako intsinzi iza gutaha mubakunzi ba Gikundiro.
Ku wa 35 yaje gufungura amazamu ku gitego cya Hirwa Jean de Dieu witsinze k’umupira wari uvuye kuri Issa Djiguiba.Abazi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda bagize bati “abareyo baraza kubyina murera.
Nyuma y’iminota ine Rayon Sports yahise ibona igitego cya kabiri gitsinzwe na Kameni Junior waje kwerekana ko yabuze abamuha imipira ya nyuma ngo yiyereke abo muri Gikundiro.Kameni yahawe umupira arawufunga acenga abakinnyi babili ba Bugesera fc inshundura ziba zirangeganyeze.Inuma ya Bugesera fc ibiragurutse Murera itangira kubyinwa kugera ku munota wa nyuma.
Bimwe bihora bivugwa ko abasifuzi bamwe na bamwe badakinda Rayon sports byagaragaye k’u gitego cya gatatu umusifuzi akacyanga avuga ko yakoze ku mupira n’ukuboko.Ikipe ya Rayon sports yishimiye intsinzi yakuye hakurya y’uruzi rw’Akagera.Abasifuzi bakwiye gukora inshingano zabo neza.Abayobozi ba Bugesera fc bishimiye ko binjije amafaranga menshi,cyane ko ntayindi kipe irahakinira ngo babone amafaranga nkayo babonye.Abategura shampiyona nimufate amakipe kimwe kuko nta munyamuryango uruta undi.
Kimenyi Claude


Ngukumbuze umuziki Nyarwanda