bwaRGB amwe mu madini arugarijwe

Imitegekere ishingiye ku miyoborere iri mu bice  bitandukanye kandi byose bibarizwa muri RGB.Ubu biravugwa ko muri RGB harimo bamwe mu bakozi batanga ibyangombwa by'amwe mu madini batabanje gusuzuma neza cyangwa bagashaka kwivuguruza.

Inkuru turiho iri hagati mu idini rya EDNTR ikaba irimo umukozi wa RGB witwa Mulindahabi .Itorero EDNTR rihagarariwe mu mategeko na Bishop  Nyirinkindi Ephrem Thomas nkuko byemezwa n'icyangombwa cyasinyweho  Prof Shyaka Anastase umunyamabanga wa RGB bikaba byari tariki 19/05/2014.

bwa

           Bamwe mu bakozi ba RGB Prof. Shyaka nadacunga neza barateza ikibazo mu Madini

Abakirisitu ba EDNTR bakomeje kwibaza impamvu Twagirimana Charles akomeza kubabuza umutekano agenda asebanya kandi itorero ryarahawe ibyangombwa hagendewe kuri izi ngingo zikurikira.RGB iragira iti:Tariki ya 09/04/2013 nibwo itorero EDNTR ryazanye muri RGB inyandiko ziherekeza ibaruwa isaba icyemezo cy'uko umuryango wahuje amategekoshingiro yawo n'itegeko No 06/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n'imikorere by'imiryango ishingiye ku madini ariko tumusaba guhuza ayo mategekoshingiro n'ibivugwa mu ngingo ya 17 y'itegeko ryavuzwe haruguru mu duce twayo.

RGB iti:Amategekoshingiro yagaruwe akosoye yagaruwe muri RGB tariki ya 06/02/2014 nk'uko bigaragazwa n'ibaruwa yanditswe n'umuvugizi w'uy'umuryango ikanakirwa n'umukozi wa RGB witwa Mukundiricyo Goreth ushinzwe kwandika iy'imiryango ishingiye ku madini wanashyizeho umukono.

Icyemezo uyu muryango wagihawe tariki 19/05/2014 umaze gukosora wasabwaga ,ndetse RGB yohereza mu biro bishinzwe Igazeti ya Leta inyandiko igomba gutangazwa mu igazeti ya Leta tariki ya 06/06/2014.Ibi nibyerekana ko Mulndahabi abeshya na Twagirimana Charles atabanje no kubaza bagenzi be uko ikibazo cya EDNTR gihagaze mu byangombwa.

Mulindahabi yakabanje akegera bagenzi be naho ubundi umutubuzi Twagirimana aramuta mu mutego.Dore uko byifashe nyuma yaho EDNTR iboneye icyangombwa  Twagirimana yagiye kurimangatanya nyuma RGB iramwamagana  kuri tariki 15/08/2015 imubwira ko ubufasha asaba budashoboka.Dore uko  umukozi wa RGB witwa Mutabazi Rugema Theodore yasubije Twagirimana:Dushingiye ku ibaruwa watwandikiye kuwa 05/02/2015 usaba ubufasha bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y'inteko rusange ya EDNTR.

RGB iti:Tumaze gusuzuma neza kopi y'inyandikomvugo y'inama y'inteko rusange idasanzwe ya EDNTR yateranye ku wa 23/12/2014 nk'uko wayidushyikirije tugasanga iyi nama yaratumijwe hashingiwe ku ngingo ya 16 y'amategeko shingiro ya EDNTR yasohotse mu Igazeti ya Leta No 34 yo ku wa 23/08/2011 wirengagije ko hari amategekoshingiro avuguruye y'uyu muryango yasohotse mu Igazeti ya Leta No 28 yo ku wa 14/07/2014.

RGB iti:Turakumenyesha ko tudashobora guha agaciro imyanzuro yafatiwe mu nama yatumijwe hashingiwe ku mategekoshingiro  atagikoreshwa bityo ukaba nta bufasha wahabwa bwo gushyira mu bikorwa iyo myanzuro ,ahubwo usabwe kubahiriza ibitegenywa n'anmategeko shingiro mashya abanyamuryango ba EDNTR  bishyiriyeho mu nteko rusange yabaye tariki ya 17/02/2013 kuko ariyo yasohotse mu Igazeti ya Leta.Ibi byose Mulindahabi nabinyuraho agaha agaciro ibipapirano bya Twagirimana Charles azaba avuguruje RGB yose kandi ateze umwuka mubu mu idini.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *