barindaDjumapili John aratabaza Perezida Kagame

Sosiyete BADER bayimize bunguri Djumapili cyamunara iramugera amajanja!!

kagame

                                     Djumapili aratakambira Perezida Kagame

Mu Rwanda bimaze kugaragara ko ushobora kwamburwa umutungo wawe mu nzira nyinshi ,ariko cyane cyane iy'igitugu.Iy'inzira iyo yagezweho ubutunzi bwa muntu burahatikirira kuko aba adafite kirengera.Akarengane kibasiye Djumapili karava kuri sosiyete y'ubwubatsi yitwa BADER yarasangiye  na Bigishiro Kambali. Amwe mu makuru dukura ahizewe ngo ni uko Djumapili yitabaje zimwe mu nzego za Leta zikamutera utwatsi zikanga kumva akarengane ke.

barinda                           Djumapili aravuga ko Rwigamba yamutwariye umutungo

Bamwe mubantangarije ay'amakuru bakanga ko amazina yabo yajya ahagaragara kubera impamvu z'umutekano wabo bantangarije ko Djumapili arega aba bakurikira; Ubuyobozi bwiyahoze ari banki y'ubucuruzi BCR ,ubu ikaba isigaye yitwa  I&M BANK'' hakaza n'abamwe mu bakozi bayo aribo: Mwitabangabo Benoit na mugenzi we Ngabo Martin hamwe n'umuhesha w'inkiko Munyentwari Willy.Undi uvugwa muri iyi dosiye akaba umunyabubasha Rwigamba Balinda.

DOC

DOC 001

DOC 002

Aba bizerwa ba Leta ubwo twaganiraga badutangarije ko umutungo wa Djumapili Jhon utimukanwa ugerwa amajanja na cyamunara mu buriganya bukabije ,kandi yariyambaje inzego zose ngo zimurenganure .Ubwo twumvaga iy'inkuru tugatangira kuyikurikirana k'uruhande rwa Banki I&M BANK twabasabye aho Djumapili yasinye asaba ideni mu izina rya BADER ntibahaduha ,gusa batsimbarara ko sosiyete ye na Kambali Bigishiro yafashe ideni ikaba bihemu .

Twanavuganye na Bigishiro Kambali kuri telefone ye igendanwa  0788502874 bikaba byari  tariki 29/10/2015 sa kumi n'iminota cumi n'umwe (16h11)twamubajije ikibazo afitanye na  Djumapili kubigendanye na sosiyete bari basangiye yitwa BADER? Kambali ati:Aho wabaza hose bakubwira kuko yahereye kera arega ahakana ideni,ugiye mu rukiko rwa Gasabo wabihasanga.Kambali akomeza ahamya ko ideni barifashe bombi ko adakwiye kurihakana. Iy'inkuru nashatse bamwe mu banyamategeko tuyiganiraho kugirango ngende numva uko bihagaze.

DOC 003

DOC 004

 

DOC 005Umwe mubanyamategeko twaganiriye ,nawe akanga ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we yantangarije ko biriya byakozwe byogusinyira umuntu mu izina adahari ko ari uburyo bwo kurigisa umutungo we ,kandi bihanwa ni ingingo ya  325 y'igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda.

Umunyamategeko ati:Kwandika ubugambiriye cyangwa ugakoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma ariyo bakunze kwita inyandiko mpimbano  ihanishwa ingingo ya 614 y'igitabo cy'amategeko y'u Rwanda ahana ibyaha nshinjabyaha,bityo rero abakoresheje izina rya sosiyete BADER bakigana nkana babigambiriye  kurigisa uwo mutungo ,kongeraho ko Djumapili nka nyir'imigabane atigeze amenya iryo deni.

Kambali we yantangarije ko Djumapili adakwiye gukwepa ideni kuko barisangiye kandi ko bakabaye baryishyura bombi.Twamubajije impamvu ku mpapuro zisaba ideni nta mukono wa Djumapili uriho?Kambali ati:Twafashe ideni mu izina rya BADER tugomba kwishyura twembi kuko nanjye banshyize k'urutonde ruzaterezwa cyamunara umutungo wanjye utimukanwa.

Twabajije Kambali isano ye na Rwigamba Balinda nyiri ULK aho bahurira mu ideni bafitiye BADER?Kambali ati:Jyewe naratangaye mbonye Djumapili ashyira Rwigamba Balinda mu kibazo cya BADER.Djumapili we ati:Rwigamba Balinda ni umufatanyacyaha cy'ubuhemu na Kambali Bigishiro kuko (art 322 muri code penal) igaragaza ko bafatanije kurigisa umutungo wa sosiyete ya BADER.

Djumapili we akomeza atakambira inzego ngo zimurenganure kubera imbaraga nke bamubonanye cyangwa bakitwaza ko (art 324 ya code penal)yo mu gitabo ihana ibyaha nshinjabyaha ko  atayizi bakamurenganya.Rwigamba we yanze kutwitaba kuri telefone ye igendanwa ariyo 0788302348 tunamwoherereza ubutumwa nabwo ntiyasubiza ubwo twakoze inkuru ataratuvugisha,arko ibi nta gitangaza kuko kuvugisha itangazamakuru bigoye kandi gutanga amakuru n'itegeko.

Djumapili we ati:Ibi mbifata nko kungirira nabi bagamije kwigabiza umutungo wanjye uri muri sosiyete ya BADER.Uko ikibazo giteye: Sosiyete BADER yakoraga imirimo  y'ubwatsi yanditswe nka SARL ku wa 6/11/1995 ifite ubuzima gatozi  butandukanye n'ubwabanyamigabane bayo bari  babili ku ikubitiro aribo Djumapili Jhon na Kambali Bigishiro. abahanga mu by'ubwubatsi. Amategeko yagengaga amasosiyete y'ubucuruzi icyo gihe ndetse na sitatu(status) byemezaga ko amasezerano agirwa mu izina rya sosiyete ndetse n'imitungo yayo bitandukanye n'amasezerano n'umutungo by'abanyamigabane ku giti cyabo.

Iyo mikorere niyo yarangaga  Banki yitwaga BCR  na sosiyete BADER cyane cyane  bikanagaragarira mu nguzanyo binyuze muri konte No 13712-01-90 bumvikanyeho ndetse no mu byemezo byafatwaga n'inzego hagati yabo.Djumapili ati:Kuvaho umunyamigabane wa gatatu aziye muri sosiyete BADER ,ariwe Shema Nkwano akinjizwamo tariki 22/01/1997 nyuma y'imyaka ibiri sosiyete imaze ikora imikorere n'imikoranire yarahindutse kuko ntiyongeye kugendera ku  mahame y'amasosiyete y'ubucuruzi aturuka ku byemezo bivuye mu nama y'inzego zibishinzwe.

Impinduka zanateye igihombo sosiyete BADER no kugera ku banyamigabane bayo  ni uko Shema Nkwano yumvikanye na mwene wabo Kambali Bigishiro bagaca inyuma mu genzi wabo hamwe na Rwigamba Balinda bahujwe n'ikimenyane kivuye ku bumwe bwa kivandimwe maze bakora gahunda bakoresheje sosiyete BADER kugirango babone inguzanyo yo kubaka ULK ndetse n'ibihembo byayo. Bamwe mu bagiye bumva akarengane kakorewe Djumapili bibaza impamvu Banki yatanze umwenda mu izina rya BADER nta mukono  we uriho.

Umwe mu bakozi ba banki twavuganye twaganiriye yantangarije ko iyo umuntu asabye inguzanyo  hari amasezerano akorwa nyuma y'ibaruwa iyisaba niyimwemerera nyuma yibyo amasezerano ajyanwa kwa Noteri kugirango inguzanyo ibe yujuje ibisabwa,ninaho amasezerano y'ingwate asinyirwa. Uyu mukozi wa banki yantangarije ko kuba ntaho Djumapili agaragara nta nicyo banki yari ikwiye kumwishyuza.

 

Djumapili we avuga ko Rwigamba Balinda afatanije n'umunyamigabane wa gatatu wari umaze kwinjira muri BADER ariwe Shema Nkwano wari umukozi wa BCR akaba yari afite ububasha mu bijyanye no gutanga inguzanyo ,kandi nanone  afatanije na Kambali Bigishiro baremye andi ma konte abiri iruhande wa konte ya BADER yari izwi ariyo No 01025545-01-09 na No 010-13712-04-93.Nyuma y'ibi byose Kambali yaje kwandikira yaje gukorana amasezerano na Rwigamba Balinda mu izana rya sosiyete BADER  kandi asaba ko amafaranga yaca kuri konte ye adaciye kuya sosiyete,konte ya Kambali ni N 010-1459-01-11.

Rwigamba afatanije na Kambali  baje kwandikira Banki tariki 12/08/1998 bayisaba ko bafungura konte ubwishyu bwa BADER bwajya bunyuraho.Ibi byagezweho kuko bari bafite icyitso muri BCR aricyo Nkwano Shema kuko n'amwe mu makuru twahawe na bizerwa ba Leta ngo niwe wabafashije izo tikenike zose zo kurenganya Djumapili. Uko byari byifashe:Ibaruwa ifunguza konte n'indi ivuga aho ubwishyu buzaturuka.Nkwano Shema niwe wari icyitso kibyo bikorwa byose.

Ibi birababaje ni gute waba umunyamigabane ukananyereza umutungo wa sosiyete?ULK ya Rwigamba yari kwishyura BADER amafaranga y'u Rwanda arenga miliyoni ijana,ariko aho kugirango buzuze amasezerano yo kwishyura sosiyete BADER baje gufungura konte yabo bwite,aho kugirango Rwigamba Balinda na ULK bishyure BADER baba bariyishyuye mu rwego rwo kwambura Djumapili.

Ubu buriganya bwakozwe na BCR ntabwo bwakabaye bubazwa Djumapili kuko babonye ubwishyu banga kubwakira ,ahubwo Rwigamba na Kambali bafatanije na Nkwano Shema bemera gukora indi konte birengagije ko ibyo bakora binyuranije n'amategeko yo kwishyura ideni.

Ikindi ibyakozwe binanyuranyije na sitatu aho Djumapili yakagombye kuba yaragaragaje umukono we urebana n'ikirebana na BADER cyose. Inzego zose zirengera ikiremwamuntu nizerenganure Djumapili kuko yarenganyijwe bikomeye ,kandi bose aho yageze baramutererana.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *