igiheUmuhesha w’inkiko Kanyana Bibiane mu ihurizo ry’amategeko !!!

Urugiye kera ruhinyuza intwari umuhesha w'inkiko Kanyana Bibiane ubu niwe ushobora kwerekwa umuryango usohoka mu rugaga naterekana uko imwe mu mitungo yateje cyamunara yitwaje Gacaca mpimbano yayikoze.

Ibihe byo kubaka u Rwanda byatangiye kweguza barusahurira mu nduru bagiye bagurisha imwe  mu mitungo y'abantu bahimbye impapuro mpimbano bazitirira Gacaca.

igihe

                 Minisitiri Busingye narenganure abarenganyijwe na Kanyana Bibiane

Babivuze ukuri ngo utariye ibyo ugiye urya ibyupfuye koko!! Iyo uvuze Gacaca buri wese yumva ukuri kwari kugiye kunga abanyarwanda kukomora ibikomere  igakomwa mu nkokora na zimwe mu nyangamugayo zayigize ikiraro cya Ruswa no kurenganya rubanda rwagiseseka rutifite ku mufuka.

Gacaca yarakomeje iba Gacaca maze guhimba imanza zitabayeho biba bihawe umwanya  bihabwa umugisha na bamwe mu bahesha b'inkiko b'umwuga,bibatizwa na bamwe mu ba perezida b'inkiko z'ibanze bateraho kashe mpuruza ukagirango n'igikumwe cyabashakanye mu buryo bunyuranyije n'itegeko.

Ubu inkuru yabaye impamo ko zimwe mu manza zagiye zigurisha amwe mu mazu y'uwitwa Bararengana Seraphin zikagurishwa n'umuhesha w'inkiko Kanyana byari ibihimbano. Igurishwa ry'inzu ya Nzirorera Joseph mu buryo bugayitse kandi ari iya Col Renzaho Tharcisse.Ikibabaje  mu mujyi wa Kigali nahandi mu gihugu hose imitwe yaradutse ,aho kubanza gushinja ko umuntu yakwiciye abantu urivugira inka magana atatu utarigeze utunga n'imwe bwacya za nka ukazirega abandi.

Umuntu umwe ati:Ese muzatubarize izo nka zo mu murenge wa Muhanda no mu murenge wa Rwiri zirazuka kugirango zizahore ziregwa abantu.Ubu ikimaze kugaragara ni uko ubu imitungo yatejwe cyamunara mu buryo buataribwo mu mpapuro mpimbano  byatangiye gufunga abahimbye izo mpapuro.

Kanyana yandikiye Perezida w'urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge  amusaba kashe mpuruza yo kurangiza urubanza rwa  Mukandori Beatrice hamwe na Musabyimana Obed baregagamo Bararengana Seraphin bavuga ko yabasahuye inka mu murenge wa Rwiri.Ubu igitangaje ni uko uyu Musabyimana Obed yaje gutoroka kuko izo manza zose yajyaga azihimba.Ikimenyetso cyagaragaye ko Kanyana yahimbye urubanza hamwe na Musabyimana Obed ni uko  hagaragaye ibaruwa zivuguruzanya.

Musabyimana yari yarabanje guha urubanza umuhesha w'inkiko witwa  Niyonshuti . Ibaruwa iragira iti: Nyakubahwa Perezida w'urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge  tuandikiye tubasaba ko icyemezo cya Perezida  w'urukiko nimero 0014/14 giteza cyamunara yo kuwa 08/08/214 cyakozwe na Me Kanyana Bibiane cyakozwe  ku wa 08/07/2014 ndetse muri icyo cyemezo hagaragara ko Me Niyonshuti Iddi Iblaham ko afite urubanza nimero 205 bavuga ko rwaciwe ku wa 25/04/2008.

Mu byukuri turagirango tubamenyesheko Me Niyonshuti  urwo rubanza afite rwahimbwe  ntarwigeze rubaho biragaragara ko ariwe warwihimbiye ku bwinyunguze bwite bikaba bigaragara ko adaha agaciro jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Musabyimana agakomeza agira ati:Turabivuga dushingiye kuri ibi bikurikira: Kuba abo yanditse kuri urwo ruanza rwavuzwe haruguru avugako aribo baruciye.Abo yitirira urwo rubanza sibo bari bagize urukiko rwa Kinyana.Aribo:Habamenshi Eugene,Twahirwa Gaston, Munyurangabo Iddy,Bizimana Theoneste na Nyiratunga Marie Louise. iyi baruwa yanditswe kuwa 22/07/2014.

Musabyimana ati:Abari bagize inteko Gacaca yo mu kagali ka Kinyana umurenge wa Rusororo ni aba bakurikira: Perezida w'inteko ni Kayinamura Emmanuel telefone ye 0784679291 yungirijwe na Uwampisuka Consolee telefone ye 0785809067 hakaza Mukakaberuka Venancie undi yari Mukamuberuka Dortee na Mutazihana Berancile kongeraho Twagiriyaremye Desire na Sekanyambo wimukiye mu Mutara.

Musabyimana ati:Kuba uyu Niyonshuti Iddy amenyereye kugenda akora imanza mpimbano nk'aho yakoze urubanza ruhimbano avuga ko rwaciwe n'urukiko rwa  Nyonza mu murenge wa Rusororo,ariko izo manza zavuzwe zombi usanga zaranditswe n'umuntu umwe.

Musabyimana Obed we rero yaraziko ibyo ahimbye ko Bararengana yamusahuye bizamuhira we na  Kanyana.Ubu rero imanza zose zarangijwe na Kanyana akoranye na Musabyimana Obed zigomba gukurkiranirwa mu maguru mashya kuko biricaa umutekano w'abanyarwanda.Mu gihe Perezida wa Repubulika akangurira umunyarwanda kureka kwitwa impunzi hari abatabikozwa.

Ubu rero hazageho itsinda rikore iperereza risesengure niba mu murenge wa Rwiri harabaye inka nkizishyuzwa.Nta wakwemereko uwarokotse jenoside yakwamburwa umutungo we.Gusa nanone ntihakwiye kwihanganira Musabyima  n'itsinda rye ryambura abaturage.

Ubwanditsi.

 

One thought on “igiheUmuhesha w’inkiko Kanyana Bibiane mu ihurizo ry’amategeko !!!

  • November 10, 2015 at 11:34 am
    Permalink

    Abahesha b’inkiko ko ibyabo ko bigeze aharindimuka, kandi bikaba biri mu duce tumwe gusa n’ukubera iki? Minisitiri ruriya Rugaga arwigeho cg aruhagarike rwose.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *