Minisitiri Malimba nk’ikimenyetso cyo kuniga uburezi nyarwanda bwo muri Kaminuza.

Inkuru zakomeje gusakara hose ku ifungwa rya za Kaminuza zitandukanye none Minisitiri w'uburezi Malimba Musafiri yakoresheje ikiganiro abanyamakuru ababwira uko abyumva ,ariko ba nyiri Kaminuza bo ntibabikozwa.Bamwe ba nyirizo Kaminuza batangiye kwandikira Minisitiri w'intebe barega Minisitiri w'uburezi. Tariki 20 werurwe 2017 nibwo Minisitiri w'uburezi Malimba Musafiri yakoranye ikiganiro n'itangazamakuru ,nyuma yaho byari bacicikanye ko z akaminuza zimwe zo mu Rwanda zafunzwe.minisitiri edu

                                                                    Malimba Papias Minisitiri w' uburezi

Aha rero niho hari ikibazo. Bamwe bati:Ese mu mwiherero babyizeho basanga zigomba gufungwa?ese ubundi zafunguye imiryango abanyeshuri batangira kwiga batagenzuye?ese ibi ntibyaba ari uguhimanira ku mwana w'umunyarwanda,aho umubyeyi we yikokoye akagurisha itungo akarara adasinziriye ashaka ayo mafaranga ngo amujyane kwiga bakaba bamwirukanye?hafunzwe Kaminuza nyinshi ariko reka duhere Rusizi kuko ho ishyamba atari ryeru hagati y'ubuyobozi buyobowe na Dr Gahutu Pascal we unashinja Minisitiri w'uburezi Malimba ko amwanga kandi ko  yanagambaniye ishuri rye. Aha rero Minisitiri w'uburezi yararuciye ararumira yanga kugira icyo atangaza. Abaasesengura baragira bati:

Kuva FPR ifashe ubutegetsi nibwo hagaragaye ibintu nk'ibi byo gufunga za Kaminuza mu gihe zatangiye  kwakira abanyeshuri kandi  barazihaye ibyangombwa byo gutangira.Minisiteri y’uburezi yanenze bikomeye umuyobozi wa Kaminuza ya Rusizi uheruka kwandikira Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, ashinja Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias Malimba ko ari inyuma y’ifungwa rya Kaminuza ayoboye. Abandi bati: Kunenga Dr Gahutu ni ugukosa kuko utewe aratabaza ,niba afite ibimenyetso bye byihariye ntampamvu yo guceceka   kandi we abona arengana.Abandi baribaza iki gihombo uzakishyura?ni Leta cyangwa n'uwagiteje?Kaminuza ya Rusizi nayo yahagarikiwe ibikorwa mu buryo bw’agateganyo nyuma y’igenzura ryakozwe na Minisiteri y’uburezi, bahabwa amezi atandatu ngo bakosore ahagaragaye inenge, babone kwemererwa gusubukura gutanga amasomo.marimba

                                         Minisitiri Malimba mu kiganiro nabanyamakuru

Dr Gahutu Pascal uyobora Rusizi International University yandikiye Minisitiri w’Intebe kuwa 11 Werurwe, avuga ko Minisitiri w’Uburezi ari inyuma y’ifungwa rya Kaminuza ye, amwanga ndetse ari we uheruka no kumufungisha.Minisitiri w’Uburezi Dr Musafili Malimba Papias  mu ruhame yanze kugira icyo abivugaho ,gusa ikizwi ni uko Dr Gahutu yafunzwe akaza kurekurwa.Munyakazi yateruye agira ati «Reka mvuge kuri icyo utari ushatse kuvugaho, numvaga n’ubundi nukivugaho bisa n’aho ari urubanza ugiye kwiregura ku bakurega ko icyemezo cyafashwe ari uko mufitanye amasinde, reka njye mbivugeho. »Yatangiye avuga ko bibabaje kuba umuyobozi wa Kaminuza yashyira mu majwi Minisitiri w’uburezi ku giti cye aho guha agaciro amabwiriza yasabwe kubahiriza, ngo Kaminuza ye ikomeze imirimo kimwe n’izindi.

 

Yakomeje agira ati «Kuba rero mu gihe abandi bose bakiriye amabaruwa bagasubiza na Minisiteri bemera ibyavuzwemo banavuga ko bagiye kwihutisha kubishyira mu bikorwa, Rusizi yo ahubwo yafashe indi ntambwe. Aho kugira ngo isubize uwayandikiye, itaga ikirego izanamo umuntu ku giti cye. Aho kugira ngo ivuge ibibazo bihari ahubwo igiye ku muntu ku giti cye. Ibyo rero ni ukubura ubunyamwuga, reka mbivuge gutyo. »Munyakazi umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'uburezi yavuze ko Kaminuza ya Rusizi itangombaga kuzanamo umuntu ku giti cye kuko Minisitiri yayandikiye nk’umuyobozi w’urwego, kandi ngo igenzurwa rya nyuma ryashingiweho rigatuma iyo Kaminuza ihagarikwa ryakozwe n’abarimo n’abanyamahanga, badafite aho bahuriye n’ibyo ubuyobozi bwa Kaminuza ya Rusizi byita « ibibazo by’umuntu ku giti cye. » munyakazi

                                                   Munyakazi umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi

Binagwaho Agnes yari Minisitiri w'ubuzima ,gusa ibitari byagatungana byaratunganijwe  niyo mpamvu za Kaminuza zimwe zitemera ifungwa ryazo.Izindi zahagarikiwe ni izi zikurikira:University of Technology and Arts of Byumba (UTAB) ikorera i Gicumbi, Open University of Tanzania ikorera mu Karere ka Ngoma, University of Gitwe ikorera mu Ruhango, Jomo Ketta University of Agriculture and Technology ikorera muri Kicukiro, Institut Catholique de Kabgayi (ICK) ikorera i Muhanga na Institut d’Enseignement Superieur de Ruhengeri (INES-Ruhengeri) ikorera i Musanze. Izindi nkuru ubu zicicikana ahantu hatandukanye zikigizwe ibanga ni uko ngo hari za kaminuza zimwe z'abanyabubasha  zigiye guhabwa bari banyeshuri bambuwe ziriya zafungiwe imiryango.

Dr Gahutu we arashinja Minisitiri w'uburezi kuniga uburezi muri za Kaminuza,biraterwa n'iki?birava kuki?bizakizwa nande?birareba nde?uwo bitareba ninde?Umwiherero w'abayobozi bakuru ushobora gusanga waravugiwemo n'ibyizi Kaminuza gusa hakabamo ikibazo cyuko habayeho amakosa yo gufunga batarebye iyujuje ibyangombwa n'itabyujuje. Kaminuza zigenga zigeze kuri (35)1. African Institute of Mathematical Sciences Rwanda (AIMS-Rwanda)2. African Leadership University3. Adventist University of Central Africa4.

Carnegie Mellon Rwanda5. Catholic University of Rwanda6. Christian University of Rwanda7. College of Surgeons of East, Central and Southern Africa8. East African University – Rwanda9. Indangaburezi College of Education10. Institut Catholique de Kabgayi11. Institut d’Enseignement Supérieur de Ruhengeri12. Institut Polytechnique de Byumba13. Institute of Agriculture, Technology and Education of Kibungo14. Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology15. Kabgayi School Of Nursing And Midwifery16. Kibogora Polytechniques17. Kigali Independent University- ULK18. Kigali Institute of Management19. Mahatma Gandhi University – Rwanda20. Mount Kenya University21. Ngoma Adventist College of Health Sciences22.

Nile Source Polytechniques of Applied Arts23. Open University of Tanzania24. Premier Early Childhood Teachers Development College25. Protestant Institute of Arts and Social Sciences26. Ruli Higher Institute of Health Sainte Rose de Lima27. Rusizi International University28. Rwamagana School Of Nursing And Midwifery29. Rwanda Tourism College30. Sinhgad Technical Education Society31. University of Gitwe32. University of Global Health Equity33. University of Kigali34. University of Lay Adventist of Kigali35. Vatel School Rwanda.Iyo uganiriye naba nyiri zi Kaminuza bakubwirako babikoze mu rwego rwo kunganira Leta kuo abanyarwanda benshi  bari barahejwe kwiga ngo baminuze. Kaminuza iteye ikibazo ku ifungwa ryayo niya Gitwe kuko nibikoeza n'ibitaro birafunga  bityo abarwayi babiganaga babure epfo na ruguru. gahutu

                                                            Dr. Gahutu arashinja Minisitiri Malimba kumubangamira

Ubwo byakomezaga gusakara cyane  bamwe mu baganaga ibitaro bya Gitwe batangarije ikinyamakuru ingenzinyayo .com ko abalimu bigishaga ubuganga muri Kaminuza  ya Gitwe ko aribo banabavuraga mu gihe babaga bamenyereza abanyeshuri  bigisha.Ikimaze kugaragara ni uko Kaminuza ya Gitwe yateje ikibazo kuko n'abarwayi baganaga ibitaro bya Gitwe bajya kwivuza bemezako bagiye guhura n'ingorane mu gihe b'abalimu bazaba bisubiriye mu miryango yabo,kuko bazabura babavura.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *