Bamwe mu bakozi n’Abapasiteri bo mu itorero ry’ADEPR bakomeje gushinja Pasiteri Budigiri Herman igitugu n’iterabwoba we arabihakana.


Ijambo ry’Imana rijya mu mitima ituje,naho itorero ry’ADEPR ryuzuyemo induru, urwangano,munyumvishirize,ntuzi uwanzabye,nd’umukada,nuvuga ibitagenda urahinduka igipingamizi n’ibindi nk’ibyo byose byica ubumwe bw’abanyarwanda nibyo abakozi birukanywe na Pasiteri Budigiri Herman bavuga.Iz’imvugo nkizi nizo zivugwa n’Abapasiteri birukanywe mu itorero ry’ADEPR bakagana inkiko bavuga.Uko hanzaha bivugwa.Pasiteri Budigiri Herman yagabiwe ADEPR munzira zinyuranije n’amahane n’imyemerere iyigenga ikanayiranga n’indangagaciro zayo zubaka umukiristu.Ubwo rero byasakaraga twafashe umwanya twegera Pasiteri Budigiri Herman uvugwaho igitugu ndetse no kugira itonesha, iterabwoba .

Muraho, Nitwa Ephrem nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com

Har’amakuru avugwa mu itorero ry’ADEPR ubereye umunyamabanga nshingwabikorwa ko wirukanye Abapasiteri ukanabatoteza uhereye kuri Pasiteri Kalisa Jean Marie ,ikindi kikuvugwaho ngo ugenda ubabwira ko batarokotse ,kandi mu itorero ataribyo bigenderwaho.ikindi kikuvugwaho n’uko umuryango wawe uba mu mahanga ukaba warafashe icyumba muri hotel dove witwaje umwanya ufite?uduhe ishusho y’inzu ADEPR yaguriye umuyobozi wa RGB Kayitesi ,iyo nzu yari iya Pasiteri Viannry Nkeramugaba?

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nawe itegeko rikwemerera gutangazwaho inkuru uhawe umwanya kubikuvugwaho.Niyo mpamvu nakubajije kugirengo ugire icyo ubitangazaho nkore inkuru.

Pasiteri Budigiri Herman yabanje kwanga gutanga amakuru n’iterabwoba ryinshi ariko arayatanga .

Pasiteri Budigiri Herman:Muraho, amakuru,Nta mwanya uri mu Itorero ADEPR witwa umunyamabanga nshingwabikorwa.Amategeko Nshingiro y’Itorero ADEPR agena inshingano zushinzwe kuba umuvugizi w’Itorero ADEPR ariwe Umushumba Mukuru Ndayizeye Isaie n’ushinzwe itangazamakuru Emmanuel Ntakirutimana. Wakwegera Itorero ADEPR bakagufasha mubyo ushaka.

Ingenzi:Nkeneye kumpa amakuru kuyo nakubajije nutayampa inzego zibishinzwe zizayagusaba.

Pasiteri Budigiri Herman:Ntabibasha mfite bwo gutanga naguhaye abayaguha, nawe ugashaka ibimenyetso bifatika byibyo uvuga kugirango himakazwe gukorera m’umucyo, ubunyamwuga, ukuri n’ubutabera turwanya akarengane, ruswa n’ubunebwe.

ingenzi: Amakuru akenewe nayawe ku giti cyawe nashingiye ku makosa ubwawe ukorera mu itorero.

Pasiteri Budigiri Herman:Ntamakosa nkora, uzayagaragaza, Itorero ADEPR rifite inzego tukagira n’ubutabera, turi kumwe. Umunsi mwiza.

ingenzi: Kuba warandagaje Pasiteri Kalisa Jean Marie uvugako yigira uwacitse ku icumu atararicitseho ibi n’inkuru yawe ikureba ntabwo ireba ADEPR?kuba uvugwaho ko wabeshye ko wacitse ku icumu utararicitseho bireba wowe ntibireba itorero ry’ADEPR?

Abo twaganiriye bo mu itorero ry’ADEPR bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati”Pasiteri Budigiri Herman yirukanye abakozi ntacyo abashinja cyaba amashuri,ikosa mu kazi yizanira abo azakoresha munyungu ze bwite cyane ko abo yasanzemo abenshi yabirukanye,ibi bigaragazwa n’imanza ziri mu nkiko.Kuba Pasiteri Budigiri Herman yarinjiranye iterabwoba rishingiye ku itonesha ariryo yubakiyeho asenya inzego z’itorero ADEPR.

Pasiteri Budigiri Herman (photo archives)

Benshi bo munzego zizewe twaganiriye ariko bakangako twatangaza amazina yabo twababajije ukuntu Pasiteri Budigiri Herman avugako yajyanywe muri ADEPR guhagararira inyungu za FPR,umwe k’uwundi bagize bati”natwe twabigejejweho na bamwe mubirukanywe muri ADEPR tubagira inama yo kurega,kandi nta n’umwe uratsindwa urubanza.Ibyo rero byerekana ko Budigiri Herman ibyarimo atabizi,ahubwo ko akora amakosa arenze abo yasimbuye.

Amakuru ava ahizewe akatugeraho n’uko inzego zatangiye kugenzura ibikorwa bya Pasiteri Budigiri Herman kuko umuryango we yawujyanye mu mahanga murwego rwo gusahura umutungo w’itorero ry’ADEPR,ibi narabimubajije araruca ararumira.

Ubundi Pasiteri Budigiri Herman ni muntu ki? Pasiteri Budigiri Herman avuka Rukomo mu karere ka Nyagatare mu nkuru yacu itaha tuzabereka uwo yariwe igihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu uko yitwaye noneho duhuze n’uko ubu yitwara kugeza n’ibibazo biyugarije ADEPR.Ibi bibazo biyugarije ADEPR bivugwa kuri Pasiteri Budigiri Herman birasaba ko inzego zibishinzwe zatabara amazi atararenga inkombe.

Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *