Azam Rwanda Premier league ku musozo:

Bimwe mu bihe byaranze shampiyona y’uyumwaka 2017

Mu gihe shampiyona nkuru y’u Rwanda izwi nka AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE ariwe mutera nkunga wayo rukumbi ishojwe ku mugaragaro umunsi wayo wa 30,hari ibihe cyangwa udushya bitazibagirana  bizibukwa na bamwe mu bakunzi ba ruhago byabonetse muri iyi shampiyona.good

Dore tumwe mu dushya mu makipe ane ya mbere (Big Four)

Mu makipe ane ya mbere, ni ukuvuga Rayon Sport, Police FC, APR FC na AS Kigali FC arizo zitwa (Big Four) ikipe ya Rayon Sport yabaye champion hasigaye imikino itatu irusha iya kabiri icyo gihe APR FC amanota 13, kakaba karabaye agashya, muri shampiyona y’u Rwanda, ubu shampiyona ikaba ishojwe Rayon Sport irusha  Police ya kabiri amanota 12, APR FC amanota 16 naho AS Kigali irushwa amanota 20.Abakinnyi-11-babanjemo-muri-Rayon-sports

         Rayon sport irangije kumwanya wa 1[photo archieves]

Rayon Sport ikaba ishoje iza ku mwanya wa mbere n’amanota 73, yinjije ibitego 63, yinjijwe 20 ikaba yaratakaje umukino umwe gusa inganyije imikino 7. Police ku mwanya 2 n’amanota 61 ikaba yarinjije ibitego 50 itsindwa 26 yaratakaje imikino  3 inganya imikino 10. APR FC ku mwanya wa 3 amanota 57, yarinjije ibitego 39 itsindwa 21, itakaza imikino 3.Police-768x403         Police fc irangije kumwanya wa 2 muri shampiyona 2017[photo arichieves]

AS Kigali iza ku mwanya wa nyuma muri 4 za mbere, irangije ku manota 53, yinjije ibitego 36, itsinzwe 23 yaratakaje imikino 7, aha hagaragara ko Rayon Sport niyo kipe yari ifite ubusatirizi bukomeye ndetse n’ubwugarizi kuko niyo kipe yatsinze ibitego byinshyi ni nayo kipe yatsinzwe ibitego bike urugero ibitego Rayon Sport yazigamye biruta ibyo ikipe ya APR FC yatsinze muri rusange, tubibutse ko Rayon Sport yageze ku munsi wa 8 wa shampiyona muri arel itarinjizwa igitego mu izamu ryayo ariko itakaza umukino naho phase retour ikaba yararangije idatakaje umukino (un beaten).APR-FC-yongeye-kunganya-na-Police-FC

 APR fc ku mwanya wa 3 muri shampiyona[photo arichives]

Muri rusange

Mu makipe ane ya nyuma ikipe yatsinzwe ibitego byinshi ni Kiyovu Sport ibitego 51, Gicumbi FC 47, Pepinieri 43 na Mukura Victory 41, aya akaba ariyo makipe yagaragaje intege nke mu bwugarizi arinayo mpamvu yaje ku myanya ya nyuma ndetse ikipe za Kiyovu na Pepinieri bikaziviramo kujya mu cyiciro cya kabiri.DSC_0275

       As Kigali ikipe ya 4 muri shampiyona[photo arichives]

Utundi dushya twagaragaye, n’ikibazo cy’amarozi cyavuzwe muri phase arel mu bibuga, ariko shampiyona yashoje bigeze kurundi rwego aho ayo marozi yakoreshwaga nk’intwaro ya ekipe yatsinzwe igaragaza ko gutsindwa kwayo kwaturutse ku marozi baba bayiroze cyangwa bararozwe aha ndavuga ikipe ya Kiyovu yataburiye ibyitwa idawa mu kibuga cyayo cyo ku Mumena bose babirebaMasudi-Djuma-avuga-ko-nubwo-afite-ikizere-cyÔÇÖigikombe-agifite-akazi-gakomeye1

          Massooudi Djouma umutoza wa rayon sport[photo archieves]

SAM_6412                          ÔÇïSeninga umutoza wa police fc[photo archieves]

 

 Ahandi haje kuvugwamo uko kurogana, ni muri bamwe mu batoza bivugwa ko batavugaga rumwe ibi bikaba byaravuzwe muri imwe mu makipe yiyubashye ndetse inatinywa hano mu gihugu bimwe mu bitangazamakuru bikavuga ko uko kurogana ikaba ariyo mpamvu iyo kipe ititwaye neza muri iyi shampiyona aho benshi babifata nk’urwitwazo.Iyi kipe niya APR FC niyo yavuzwemo kurogana hagati mu batoza ,ariko birangira bidafatiwe umwanzuro.1452382296_eric_nshimiyimana         umutoza witwaye nabi kurenza muri shampiyona[photo archieves]

Akandi gashya kagaragaye muri iyi shampiyona y’uyu mwaka n’imifanire yazamuye urwego cyane cyane ku ma fan club ariko akarusho muri Rayon Sport aho fan club izwi ku izina rya Match Generation usibye kwadukana ingoma, yadukanye  n’uburyo bwo gukoma mu mashyi  bayobowe n’ingoma igitego kinjiye , batangije umupira ndetse no gusoza bashimira abakinnyi babaga bahagaze imbere yabo. Aya mashyi yaje kwitwa “amashyi y’amareyo cyangwa wuu”.Indilimbo zikaze cyane zavugaga ku makipe bahanganiye mu kibuga bagahimbira indilimbo aho ngaho.jIMMY-Mulisa              Jimmy mulisa umutoza wa APR FC[photo archives]

ii1                                  Kishi  umutoza wa kirehe fc[photo archieves]

Agashya ka nyuma kabaye, ni ukumanuka ku ikipe ya Kiyovu yitwaga iya abanya mujyi imaze imyaka isaga 55 ibayeho ikisanga isubiye mu cyiciro cya kabiri, aho abayobozi bayo bo bari barihagazeho bemeza ko ikipe yabo ntaho izajya ariko bisanga bahananuwe n’umucyeba w’ibihe byose abashyize mu cyiciro cya kabiri aho bamwe mu bafana babifata nko kurangira kwa Kiyovu Sport. Abasifuzi benshi bagiye bahanirwa gusifura nabi.Akandi gashya gusoza shampiyona ikipe yabaye iyambere idahawe igikombe yatsindiye.arton130                Okoko umutoza wa gicumbi[photo archieves]

 

Iyi shampiyona  y’uyu mwaka turayisoreza kuri barutahizamu batsinze ibitego byinshi nk’uko bakurikirana n’amakipe babarizwamo; Danny Usengimana (Police) 19, Wayi Yeka (Musanze) 18, Mico Justin (Police) 15, Kamable Salita Jantier (Etincelles) 14, Nahimana Shasir (Rayo sport) 13,Shaban Hussein (Amagaju) 12, Kwizera Pierrot (Rayon sport), Mutebi Rashid (Gicumbi), Ssentongo Farouk (Bugesera)11 na Mousa Camara (Rayon sport) 10.Abatoza bitwaye neza ni:Massudi utoza rayon sport kuko yatwaye igikombe cya shampiyona . Seninga Innocent wa Police fc.Umutoza wagaragaje ubwenge bw’umupirwa w’amaguru ni: Habimana Rumwumba utoza ikipe ya Musanze fc ,hamwe na Jimmy utoza Espoir. Ruremesha Emmanuel utoza Etencelles.Abatoza bakwiye gusezererwa: Jimmy Mulisa wa APR FC,Sugunya Kishi utoza Kirehe FC,Okoko utoza Gicumbi fc,Kassa Mbungo utoza Sunrise.Umutoza ukwiye gushimirwa ni:Jean Paul utoza Pipiniere.Umutoza witwaye nabi kurenz abandi ni: Eric Nsimiyimana utoza As Kigali.Umukino wamuhuje na Rayon sport akawutsindwamo ibitego bibili kubusa yavuzeko hari amakipe babera agatsinda bitari ngombwa.Byaje gufata umunyezamu Ndoli wa As Kigali umutoza Eric ararusimbuka.

 

Gakwandi James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *