Rayon sport yahawe igikombe cya shampiyona
Ibirori bitangira ingano nibyo byari muri stade Regional ya Kigali mu muhango wo kwakira igikombe cya shampiyona ku ikipe ya Rayon sport.Amateka arivugira,ibikorwa birarangurura,umuhigo wahizwe urahigurwa. Rayon sport hatarebwe icyukora,hatarebwe umusanzu utanga buri wese akora ibishoboka kugirango intsinzi iboneke.
Umwaka wa shampiyona 2016/2017 watangiye byerekana ko ikipe ya Rayon sport izatungurana kuko yatsinze ikipe ya Police fc ibitego bitatu k,ubusa.Umukinnyi k’uw’undi byabonekaga ko ikipe ya Rayon sport ifite guhuza umukino.Umwaka wa shampiyona werekanye amateka kuko Rayon sport irangije itsinzwe umukino umwe gusa. Abayobozi ba Rayon sport[photo ingenzi]
Ikipe ya Rayon sport yaje guhura n’ikibazo mu marushanwa mpuzamahanga kuko yatsinzwe igahagarika umutoza igihe gito akagaruka mu kibuga gutoza. Ikipe ya Rayon sport ikoze ibigwi kuko yabashije gutwara igikombe cy’amahoro 2016 ikaba inatwaye shampiyona. Umuyobozi wa Rayon sport Bwana Gacinya Denys yakoze amateka kuko umwaka washize yaguze umukinnyi Rwatubyaye mu ikipe ya APR FC n’ubu bivugwa ko yasinyishije Rutanga Eric nawe imukuye muri mukeba.Ikipe ya Rayon sport yasinyanye n’umuterankunga Skol kujya ayifasha nko guhemba abakinnyi. Abakinnyi: Niyonzima, Shassir na Pierrot bishimira igikombe begukanye[photo ingenzi]
Rayon sport yagurishije umukinnyi Cammala mu gihugu cya Misiri. Rayon sport yaretse abakinnyi bari barangije amasezerano kujya gushakisha ahandi amahirwe. Rayon sport ubu ikaba ifite ingamba zo kugura abakinnyi batandukanye kugirango ibashe kugumana ibikombe.Umuhango wo gushyikiriza Rayon sport igikombe yatsindiye nacyo yagihawe mu byishimo kuko yatsinze AZAM FC ibitego bine kuri bibili.Ibirori byo kuya 08/ Nyakanga 2017 byerekanye urukundo abafana bakunda ikipe yabo kuko batangije urugendo rw’ibyishimo bavuza ingoma bikaba ntayindi kipe mu Rwanda irabikora.Ibyishimo ku mpande zose haba abayobozi n’abafana ba Rayon sport babanje kwishimira igikorwa bakoze umwaka wose batangira kwifotoreza ku gikombe bari bamaze kwegukana.Ibirori byakomereje camp Kigali ,ariko abantu batangajwe no kutabona umutoza Masudi Djuma Irambona hamwe na Savio Nshuti.Nyobozi ya Rayon sport iyobowe na Perezida wayo Gacinya bishimira igikombe cya shampiyona cya 2017[photo ingenzi]
Umuyobozi wa Rayon sport Gacinya mu ijambo rye yashimiye umukuru w’igihugu Paul Kagame yongeraho ubuyobozi bwa Rayon sport ,abo bafatanije kuyoborana ikipe,abafana kongeraho abakinnyi kuko bose baharaniye iyo ntsinzi.Rayon sport yahaye ikaze abakinnyi bashya :Rutanga Eric,wavuye mu ikipe ya APR FC nk’uko twabivuze haruguru Youssuf Habimana wavuye mu ikipe ya Mukura vs.Gacinya mu gukomeza gushimisha abafana yabijeje ko agiye kugura abataha izamu kugirango intsinzi igumeho.Ikindi kitavugwaho rumwe n’igenda ry’umukinnyi Kwizera Pierrot uvuga ko nawe umwaka utaha azaba yagiye gushakira amahirwe ahandi.
Abafana ba Rayon sport[photo ingenzi]
Umukinnyi Rutanga nawe yavuzeko yishimiye kuba arangije indoto ze kuko zarangiye ageze mu ikipe ya rayon sport. Nyandwi wavuye mu ikipe ya ESPOIR nawe yatangaje ko yabaye umukinnyi wa rayon sport kuburyo nawe yumva indoto ze zararotowe. Ikipe ya Rayon sport igira umufana uha umukinnyi imbaraga zo kudacika integer niyo yaba yatsinzwe. Abakunzi ba Rayon sport baribaza ku kibazo cy’abakinnyi Manzi Thiery bivugwa ko azajya kwa mukeba APR FC hamwe na Mugheni Fabrice batarashyira umukono ku masezerano. Ikipe ya Rayon sport yakinnye n' ikipe y' Azam Fc[photo ingenzi]
Rayon sport nta mukinnyi wakwigira igitangaza kuko ihora ifunguye irembo ry’uwinjira nusohoka. Uy’umwaka Rayon sport ikoze ibikorwa bihambaye haba mu mifanire cyangwa mu buzima busanzwe kuko yaremeye abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994. Rutanga Eric wavuye muri APR aza muri Rayon sport[photo ingenzi]
Sembagare umwe mubahesheje Rayon sport ibikombe 3 mu mwaka 1989[photo ingenzi]
Amafoto atandukanye y' abafana ba Rayon sport bari kwishimira igikombe[photo ingenzi]
Umwaka utaha ikipe ya Rayon sport ngo iziyubaka birenze uko yariri. Ku kibazo cy’umutoza Masudi ntibashatsekugitindaho kuko umukozi aba afite uburenganzira bwe.
Murenzi Louis