Demokarasi ihamye:Ubwisanzure bw’umuturage
Kwitorera umuyobozi wihitiyemo niyo Demokarasi ihamye.
Akarere ka Rubavu amatora yagenze neza.
Amateka ahoraho mu gihe habaye ikibi cyibutsa icyabaye,ameza ahoraho nabwo iyo yibutsa icyiza cyabaye. Kuva u Rwanda rubaye Repubulika hagiye havugwa byinshi iyo habaga hagiye kuba amatora y’umukuru w’igihugu.Ayo mateka yagiye avaho hakurikijwe imiyoborere ihamye.
Amatora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki 04/08/2017 mu karere ka Rubavu yerekanye impinduka mu miyoborere y’u Rwanda. Amatora y’umukuru w’igihugu mu 2017 yagaragayemo abakandida batatu:Frank Habineza w’ishyaka Green Party, Mpayimana Philippe umukandida wigenga na Paul Kagame w’umuryango FPR Inkotanyi. Igikorwa cy’amatora cyafunguwe samoya mu gihugu hose ninako byagenze mu mujyi wa Gisenyi.Indorerezi zingeri zose zari zitabiriye kureba ko nta mukandida uribwibwe amajwi yahawe nabayoboke be.Akarere ka Rubavu umukandida warushije abandi amajwi ni Paul Kagame w’umuryango FPR Inkotanyi wagize amajwi 98,59.
Imirenge yose igize akarere ka Rubavu igikorwa cy’itora cyagiye kirangira mu bihe bitandukanye ,ariko kugeza isaha yateganijwe ya sacyenda yageze hose barangije hasigaye kubarura amajwi. Abaturage mbere yo gutora baganirije itangazamakuru bagira bati: Twe uwo tugiye gutora turamuzi kandi tumukesha ibyiza yaduhaye natwe nta kindi twamwitura uretse kumutora agakomeza akatuyobora.Twaje kwegera ushinzwe amatora ku rwego rw’intara y’iburengerazuba Bwana Hadj Kalimunda tumubaza uko igikorwa cyageze muri rusange mu ntara yose? Hadj Kalimunda yatangiye adutangariza ko igikorwa cyagenze neza,agira ati abaturage twagize igihe gihagije cyo kubahugura tubakangurira kuzitabira igikorwa cy’itora kuko mu ntara y’iburerazuba lisiti ndakuka yariho abaturage miliyoni imwe ibihumbi Magana atanu mirongo inani maganatatu n’icyenda(1580309)mu masaha ya sasaba mu ntara yose bari basigaje bakeya ugereranije n’umubare waruteganijwe.
Abaturage basukuye ahazatorerwa. Imitako yatatswe ahatorewe byakozwe n’abaturage. Amasite 575 niyo yaragize intara yose. Akarere ka Rubavu mu murenge wa Nyambyuma 95% mu gihe cya sayine bari barangije hasigaye bakeya. Umuryango wa FPR warufite indorerezi mugihe abandi ntabo bari bafite? Hadj Kalimunda ati:Indorerezi z’abakandida hari abava mu mitwe ya politiki buri wese yohereza ababahgararira mu byumba by’itora uwamwohereje yarakiriwe utamwohereje ntabwo wabibaza ushinzwe amatora,namwe nk’itangazamakuru mwabaza niba haruwohereje indorerezi ntituyakire. Mu gihe cya sasaba mu ka rere ka Rubavu ubwitabire bwari bugeze kuri 90% kuko amasite amwe n’amwe bari batangiye gusa nkaho barangiza gutora cyangwa gutoresha.
Abafite ubumuga nabo bahawe uburenganzira bwo gutora. Umuturage wo mu murenge wa Gisenyi tuganira twamubajije uko yabonye igikorwa cy’amatora? Ajya kunsubiza yagize ati: Nitwa Habimana Youssuf ndi umunyamuryango wa FPR Inkotanyi twatojwe gutora neza nta muvundo,nta gusunikana kandi tukazindukira igikorwa. Twamubajije uko yakiriye intsinzi ? Habimana issa : ati: Ndishimye kuko icyo twasabye duhindura itegeko nshinga nicyo kibaye ntakindi. Umukecuru Nyiramukamisha Marie we ngo yatangiye gutora ku ngoma ya
Ephrem Nsengumuremyi