Abasirwa:Imvugo niyo ngiro
Intego z’umuryango w’Abasirwa zatangiye kwigaragaza kuko ubuvugizi bakorera rubanda bwagize akamaro. Umuryango w’Abasirwa ushingwa warufite intego zo gukangurira rubanda kwirinda Sida. Uyirwaye agakangurirwa kutayikwirakwiza ayanduza abandi,naho utarayandura agakangurirwa kuyirinda agakoresha agakingirizo(prudence)ibikorwa bimaze kwigaragaza kuko hakozwe ingendo mu turere dutandukanye.
Izi ngendo zari zigamije kuganiriza bamwe mu bagore bakora uburaya.Umupaka w’u Rwanda na Uganda ariwo wa Cyanika. Aha Abasirwa baganirijwe nabo bagore bakora uburaya babereka ikibazo bahura nacyo cyane icy’abana babo batagira aho banditse mu irangamimerere y’ubutegetsi bw’u Rwanda. Abasirwa bakomereje ku mupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa naho imvugo yari yayindi. Abasirwa bakomereje ku Gisenyi mu karere ka Rubavu naho abagore bakora uburaya baganirije Abasirwa nk’abagenzi babo.
Abasirwa nk’urubuga rukora itangazamakuru rwakoreye ubuvugizi ba bagore bituma Leta ishyiraho gahunda yo kwandika abana bose bacikanywe batanditswe mu irangamimerere y’ubutegetsi bw’u Rwanda.Abasirwa bigishije abo bagore kudakora imibonano idakingiye yaba arwaye cyangwa atarwaye,ikindi babakanguriye kujya bipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.Abanyamuryango ba Abasirwa bigiranye inama nyunguranabitekerezo ku byo bazokora muri 2017-2018. Tariki 25 Kanama ihuriro ry’urugaga rw’abanyamakuru barwanya Sida no kwita ku buzima(Abasirwa) bagiranye inama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe ibazakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018.
Ikibazo kibanzweho n’icyabanyamuryango bahabwa amahugurwa nyuma bakigira muyindi mirimo. Mbere yo gutangira iyi nama nyungurabitekerezo abanyamuryango babanje gusubiza amaso inyuma barebera hamwe uko umwaka ushize wagenze, aho basanga byaragenze neza. Muri rusange bemeranyije ko ihuriro atari akarima k’umuntu umwe, ko ahubwo hagenda habaho gusimburana ku buyobozi bityo abayobozi bashya bazajya baza kuyobora ihuriro bagomba kuzajya bagendera ku mategeko basanzeho. Muri iyi nama abagize ihuriro bunguranye ibitekerezo k’ukuntu ihuriro rizakora muri uyu mwaka 2017-2018. Bibukiranyije ko ihuriro ritakomera ritagenedeye ku mategeko, aho bemeranyije ko hagomba kubaho ubuyobozi bwiza ndetse n’inteko rusange nibura rimwe mu mwaka.
Iyo nteko ikaba yafata ibyemezo.Mu nama kandi barebeye hamwe uko bakubaka ubushobozi bwa Abasirwa.Ubu batangiye gushaka icyangombwa cyo muri RGB ndetse no kongerera ubushobozi abagize abagize inzego z’ubuyobozi za Abasirwa binyuze mu mahugurwa. Banemeranyije ubufatanye n’indi miryango yaba iy’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga. Ibikorwa byinshi bikazakorwa muri iki gihembwe kibanza.Ibi bikorwa byose bikaba biteganyijwe ko byazatwara amafaranga azava mu bafatanyabikorwa ndetse n’abanyamuryango ba Abasirwa.Hanifujwe ko uyu mwaka ihuriro ryakongera umubare w’abakozi bahoraho cyane cyane gushaka imodoka izabafasha ibikorwa bya buri munsi,banihaye gahunda yo kumanuka bakajya gukorana byimbitse n’itangazamakuru.
Mu bitekerezo byatanzwe n’abagize ihuriro bifuje ko habaho gahunda y’ubukangurambaga mu baturage hagamijwe kwigisha abaturage ku kwirinda icyorezo cya Sida n’izindi ndwara ndetse no guhugura abanyamakuru bakeya bazahugura abandi (formation des formateurs)ku kwandika inkuru z’ubuzima.Umwe k’uwundi yifuje ko habaho guhuza ibiganiro ku bitangazamakuru aho yagize ati” numva hakagombye kubaho Syneligie mu bitangazamakuru ku biganiro bigamije kurwanya icyorezo cya Sida nk’uko hari undi muryango ujya ibigenza ku nkuru zisanzwe ku mibereho y’abaturage.”
Umunyamuryango yasabye ko amahugurwa hazajya habaho gushishoza mu guha amahugurwa abanyamakuru. “ ndumva guhugura atari ugupfa guhugura, hakagombye kubaho amahame agomba gukurikizwa kugira ngo umuntu azajye guhugurwa, ndumva abanyamakuru ba Abasirwa bazajya bagaragara mu nkuru zitandukanye zateguwe na Miniteri y’ubuzima.” Ingingo yagiweho imapaka ikaba ari iyo kuba bahugura abantu nyuma ntibazagire icyo bafasha bagenzi babo batahuguwe. Kuri iyi ngingo Perezida w’ishyirahamwe Abasirwa Frank Ndamage yavuze ko niyo wahugura umuntu akazava mu mwuga w’itangazamakuru ntacyo ihuriro rizaba rihombye.
Yagize ati”muzarebe hari igihe igihugu cyohereza abanyeshuri mu mahanga ariko ntibagaruke cyangwa bagaruka bakaba bakora indi mirimo itandukanye n’ibyo bize ariko burya igihugu ntacyo kiba gihombye, natwe rero nk’Abasirwa ntacyo bitwaye tumuhuguye agahindura ikinyamakuru, kuko ubumenyi nubundi aba abufite azabukoresha aho azaba yagiye.” Mu gusoza iyi nama nyunguranabitekerezo bemeranyije ko habaho ubufatanye n’ibitangazamakuru n’indi miryango ikora gahunda zijyanye n’ubuzima. Hanifujwe ko Abasirwa uyazajya itanga agahimbazamusyi ku munyamuryango wayo wanditse inkuru ijyanye n’ubuzima.
Mu gusoza iyi nama hemejwe ko ibitangazamakuru biturutse hanze y’u Rwanda bishaka gukorana na Abasirwa byazajya bitanga umusanzu w’amafaranga n’ibihumbi 50 naho iby’imbere mu gihugu bikazajya bitanga amafaranga ibihumbi 20. Kuri ubu rikaba rifite abanyamuryango benshi, kuko umunyamuryango n’igitangazamakuru,aho kuba umuntu ku giti cye nk’andi mashyiramwe. Iyi nama nyunguranabitekerezo y’abanyamurwango ba Abasirwa ikaba iterana rimwe mu mwaka.Umuryango wa Abasirwa ukaba ukomeje gukangurira abantu batandukanye kwirinda Sida baberaka uko bayirinda
Bakoresha agakingirizo. Imiryango imwe ikorana n’abasirwa ubu yatangiye gushyira udukiyosike ahantu hazwi hakunze kuba abagore bakora uburaya kugirango babone udukingirizo nka : Matimba mu murenge wa Rwezamenyo,Migina mu murenge wa Remera. Ibi byose bikorwa hagamijwe ubukangurambaga bwo kurinda abantu icyorezo cya Sida.
Umurungi Aline