Bamwe mu banyamatorero bakomeje gukemangwa:Itorero EDEN TEMPLE bamwe mu bapasiteri baryo bakomeje ubuhanuzi bw’ibinyoma busenya ingo RGB irebera.

Niba ntagikozwe ngo bamwe mubapasiteri ba EDN TEMPLE bahagarikwe mu byo bita guhanura rirafungwa kuko rimaze guteza amakimbirane mu ngo zitandukanye.

Prof.Shyaka anastase SG RGB[photo archieves]

Amatorrro ari mu isi arahanura ibinyoma bishakira amaramuko,gusengera abarwayi cyangwa ibindi bibuza umutekano mu ngo kandi aribo babitera bihangayikishije bamwe mu bagabo bafite abagore basengeramo .

Ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya ryigisha gukiranukira Umwami Yesu. Ivugabutumwa rishingiye k’ubuhanuzi ryo rirakemangwa,ariko ubu amwe mu matorero yo mu Rwanda akomeje kuvugwamo ubuyobe bw’abapasiteri bata inshingano bakiha guhanura ibinyoma. Inkuru yacu iravuga ku itorero EDN TEMPLE ribarizwa mu karere ka Kamonyi umurenge wa Runda.

Inkuru yacu irava hagati mu itorero EDN TEMPLE tukayihabwa na bamwe mu bakirisitu basengeramo,ariko ngo bakaba bagiye kuva mu itorero rya Mulisa John kubera amarorerwa aberamo. Abakirisitu twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo bagize bati: Itorero EDN TEMPLE hagiye havugwa ubuhanuzi bwakorwaga na Olivier Rutebuka nabandi bagenzi,bigahishirwa,ariko tariki 05/ Kanama /2018 habaye amahano aho umugore witwa Rose yaje mu rusengero afite inkoni agakubita abantu yavugaga ko bavuga ngo yaba avugana na Olivier Rutebuka akaba ngo yaranamuhanuriye ibyiwe mu rugo,ikindi kivugwa ni uburyo Rutebuka yagiye mu rugo rwa Rose akahashyira ibintu nyuma akabisengera ngo abyirukanye mu izina rya Yesu.

Aba bakirisitu banadutangarije ko Rutebuka yatenzwe ,ngo ubu batibaza uko yagarutse mu itorero. Aha rero bakomeje badutangariza ko ngo haje kuza abagabo bafite ingufu bafata Rose bamushyira hanze y’urusengero we akisobanura avuga ko agira icyo atangaza ari uko Bishop Mulisa ahageze. Twahamagaye Bishop Mulisa yanga kwitaba tumwandikira ubutumwa asubiza bitinze aduha gahunda yo kuzamureba aho akorera kugeza na n’ubu twakoze inkuru tutaramubona agenda adukwepa,gusa mu butumwa yatwoherereje yatangaje ko ari ibibazo by’umuryango bitareba itorero.

Andi makuru yatangajwe ngo Olivier Rutebuka yigeze gutwara abantu gusengera i Kanyarira mu murenge wa Mwendo ho mu karere ka Ruhango umwe ahasiga ubuzima. Ubwo twaganiraga nabazobereye mu ijambo ry’Imana badutangarije ko kizira kikazira aho umugabo ajya mu rugo rurimo umugore nta mugenzi we uhari.

Nuba rero ubuhanuzi bw’ibinyoma bwadutse bwinjira mu ngo zabandi bugamije gutanya abashakanye nibuhagurikirwe bwamaganwe kuko ntaho twaba tuva twubaka sosiyete nyarwanda. Rutebuka namuhamagaye kuri telephone ye igendanwa ntangiye kumubaza ibimuvugwaho arakupa,nyuma navuganye nundi witwa Baptiste we yantangarije ko ntacyo yavuga hari ba nyirubwite bireba,mubajije niba koko mu itorero ryabo bararwanye,ansubiza yambwiyeko barwanye ariko ko bitareba itorero ko byareba inzego z’umutekano. Rose we twaramuhamagaye dusanga telephone ye irafunze.

Abo bireba nibatabare ingo zisenywa nabiyita abahanuzi kandi ari ab’ibinyoma.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *