mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abaminisitiri harimo no kongera umushahara wa mwalimu
None ku wa Mbere, tariki ya 28 Mutarama 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye iyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 19 Ugushyingo 2018.
2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe:
Gahunda yo kongerera ubushobozi amashuri nderabarezi (TTCs) n’amashuri yo kwimenyererezamo umwuga;
Impinduka mu ngengabihe y’ítangira ry’amashuri abanza n’ayisumbuye;
Gahunda yo kunoza ubufatanye hagati y’amashuri, inganda n’ibigo mu rwego rwo guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro no kwimenyereza imyuga;
Ishyirwaho rya Rwanda Coding Academy, ishuri ryigisha amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro avanze n’ay’uburezi rusange rizajya ritanga impamyabumenyi z’ikiciro cya mbere mu gukora porogaramu za mudasobwa;
Ishyirwaho ry’uburyo bw’isuzumabumenyi rusange ku nzego zose z’uburezi bw’ibanze;
Gahunda yo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 25;
Gahunda yo kurandura indwara ya Hepatite C;
Ibiciro bishya by’amazi mu mijyi.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje politike, gahunda n’ingamba bikurikira:
Inyongera y’icumi ku ijana (10%) ku mushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta uhereye muri Werurwe 2019;
Gusuzuma ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza ku banyeshuri n’abarimu bo mu nzego zose z’uburezi uretse amashuri y’incuke n’ay’ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza;
Kunoza imicungire y’abarimu: uko bashyirwa mu kazi, uko bagakundishwa ngo barusheho kukitangira, itarambere ryabo no kubakurikirana;
Politiki y’uburezi bwihariye n’ubudaheza;
Gahunda y’uko abarimu bazamurwa mu ntera ;
Ingingo z’Amasezerano y’ubukode n’ishyirwa mu bikorwa ryayo hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Gasmeth Energy Ltd ajyanye no gucukura gaze metane (CH4) mu Kiyaga cya Kivu;
Ingingo z’Amasezerano y’ubukode hagati y’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) na Imizi Ecotourism Development Limited yerekeranye n’imicungire y’ubukerarugendo no kububungabunga muri Pariki ya Gishwati na Mukura;
Ingingo z’Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete NETAFIM Ltd yo muri Isirayeli yo guteza imbere ubuhinzi i Gabiro binyuze mu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub Project (GAHP);
Impushya makumyabiri n’eshanu (25) z’abasabye gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri;
Politiki y’Igihugu yerekeye Ubuvuzi gakondo, Ubwuzuzanya n’ubwa kizungu n’ubundi buryo bwifashishwa mu kuvura
4. Inamay’Abaminisitiri yemeje imishinga y’Amategeko ikurikira:
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yashyiriweho umukono i Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku wa 01 Ugushyingo 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yo kuvanaho gusoresha kabiri no gukumira forode y’imisoro ku byerekeye imisoro ku musaruro;
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono i Buenos Aires, muri Argentine ku wa 01 Ukuboza 2018, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma ya Turukiya, yo kuvanaho gusoresha kabiri no gukumira forode y’imisoro ku byerekeye imisoro ku musaruro;
Umushinga w’Itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe;
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma ya Qatar yerekeye guteza imbere no kurengera ishoramari.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya y’igihumbi y’amafaranga y’u Rwanda (1000 FRW) ifite agaciro mu Rwanda;
Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya magana atanu (500 FRW) y’amafaranga y’u Rwanda ifite agaciro mu Rwanda;
Iteka rya Perezida rishyiraho uburyo bwo guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi;
Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye Bato 618 ba Polisi y’u Rwanda;
Iteka rya Perezida ryemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru Bwana SEMAFARA NTAGANDA John wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA);
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu MUKAYIRANGA Pélagie wari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA) kujya mu kiruhuko cy’izabukuru;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Lt Col Bernard RUGAMBA HATEGEKIMANA nka Visi Perezida mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare na Lt. Col. Innocent NKUBANA nk’Umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana HABUMUREMYI Emmanuel wari Umujyanama wa Minisitiri w’Ikoranabuhanga guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu MUTAMBA AHUMUZA Elizabeth wari Head of Home Grown Solutions Department mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) guhagarika imirimo;
Iteka rya Minisitiri rigena umusanzu w’ubwishingizi bw’indwara utangwa n’ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru yishingirwa n’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku ndwara (MMI);
– Iteka rya Minisitiri ryerekeranye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi;
Iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo;
Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Su-Ofisiye n’Abapolisi Bato 3767 ba Polisi y’u Rwanda.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Abambasaderi bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda:
Bwana RON ADAM, wa Repubulika ya Israël, ufite ikicaro i Kigali mu Rwanda;
Madamu FRANCISCA PEDROS CARRETERO wa Repubulika ya Esipanye ufite icyicaro i Dar es Salaam muri Tanzaniya;
Bwana WILLIAM JOHN CARLOS wa Repubulika ya Irilande ufite ikicaro i Kampala mu Bugande.
7. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:
MURI BANKI NKURU Y’U RWANDA
Bwana RWANGOMBWA John: yongerewe manda ku mwanya wa Guverineri.
MU RWEGO RUSHINZWE KUGENZURA IYUBAHIRIZWA
RY’UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE N’ABAGABO MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU (GMO)
BW’ABAGORE Madamu RWABUHIHI Rose: yongerewe manda ku mwanya w’Umugenzuzi Mukuru.
MU KIGO GISHINZWE UBUMENYI BW’IKIRERE (METEO RWANDA) Bwana GAHIGI Aimable: Umuyobozi Mukuru (Director General).
MU RWEGO RW’IGIHUGU RUSHINZWE UBUGENZACYAHA (RIB) a) Abagize Inama Nkuru
Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Perezida;
Bwana MUTANGANA Jean Bosco, Umushinjacyaha Mukuru, Visi Perezida;
Col. KIBEZI Ruhunga Jeannot, Umunyamabanga Mukuru wa RIB,Umwanditsi;
Madamu GASHUMBA Jeanne Pauline
Madamu KAWERA Marie Sylvie;
CP MUNYAMBO Bruce;
Madamu KARUGU Celine.b) Abandi Bayobozi
– Bwana MURIGO Morris: Head of Inspection and Compliance Department;
– Bwana GATABAZI Jean de Dieu: Head of Interpol and Cooperation Department;
– Dr. MURANGIRA B. Thierry: Reasearch and Analysis Division Manager;
– Madamu KAYIREBWA Christine: Specialised Crimes Division Manager;
– Bwana KABASHA Eugène: Intelligence Collection Division Manager;
– Bwana KABARE Jean de Dieu: General Crimes against State Security and PeopleDivision Manager;
– Bwana GAHIGI Bosco: Intelligence Analysis Division Manager;
– Madamu SEZIBERA Liberat: Counter-Terrorism Division Manager;
– Bwana IYAMUREMYE Richard: Economic and Financial Crimes;
– Madamu MUREKATETE Diane: Investigation Support Division Manager;
– Madamu MUREBWAYIRE Shafiga: Gender Based Violence Crimes DivisionManager;
– Bwana AKILIMALI SHEMA: Cybercrimes Division Manager.
MURI LABORATWARI Y’U RWANDA Y’IBIMENYETSO BISHINGIYE KU BUMENYI N’UBUHANGA BIKORESHWA MU BUTABERA (RFL)
– Madamu KABAYIZA UWANTEGE Carolina: Biology Division Manager;
– Dr. NZEYUMWAMI KABERA Justin: Chemistry Division Manager;
– Dr. NSHINGABIGWI Emmanuel: Physical Evidence Division Manager;
– SP Dr. HIGIRO Valens: Forensic Medecine Division Manager;
– Bwana HABYARIMANA Ildephonse: Corporate Services Division Manager. MU KIGO GISHINZWE KUGENZURA IBIRIBWA N’IMITI MURWANDA (RWANDA FDA) Abagize Inama y’Ubutegetsi
– Dr. KARITA Etienne, Perezida;
– Dr. MUKANTWALI Christine, Visi Perezida;
– Madamu ELENI Aklillu;
– Dr. CHABNER Bruce;
– Dr. KAYIHURA Didas;
– Dr. RUHARA MURINDABIGWI Charles;
– Madamu UMURUNGI Providence.
MU BITARO BYA GISIRIKARE BY’U RWANDA (RMH) Abagize Inama y’Ubutegetsi
– Dr. MAZARATI Jean Baptiste, Perezida;
– Madamu TUMUSENGE Janet, Visi Perezida;
– Dr. MUKABALISA Peace;
– Col. Dr. KAGIMBANA Jean Chrysostome;
– ACP NKURANGA Lynder;
– Maj. KABERA Simon;
– Cpt BINENTERI Egide.
MU KIGO CY’U RWANDA GISHINZWE IKORANABUHANGA MU ITUMANAHO N’ISAKAZABUMENYI (RISA)
Abagize Inama y’Ubutegetsi
– Madamu MUKAMURENZI Solange, Perezida;
– Bwana HATEGEKA Emmanuel, Visi Perezida;
– Dr. Ing. KABIRI Charles;
– Madamu BWANAKWELI Chantal;
– Madamu MBABAZI Judith;
– Bwana MUGISHA Francis;
– Bwana MUHIRE Louis Antoine.
Muri KAMINUZA Y’U RWANDA (UR) Abagize Inama y’Ubutegetsi
– Prof. DAVENPORT Paul, Perezida;
– Dr. KARUSISI Diane Ngendo, Visi Perezida;
– Dr. QUIRION Remi;
– Madamu UWAMARIYA Josephine Irene;
– Dr. NIYIKIZA Clet;
– Madame MUNEZERO Jeanne;
– Dr. TWAGIRA Elias.
URI RWANDA NATIONAL INVESTMENT TRUST(RNIT)
Bwana GATERA SEBAGABO Jonathan: Umuyobozi Mukuru (Director General).
MURI KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO (NIC) Lt. Col. MIGAMBI MUNGAMBA Désiré: Visi Perezida.
MU KIGO CY’IGIHUGU CYO KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE (REMA)
a) Abagize Inama y’Ubutegetsi
Dr. MUCYO Sylvie, Perezida;
Bwana BARAKABUYE NSENGIYUMVA, Visi Perezida; Bwana NIYONZIMA Steven;
– Bwana KAYITARE Anecto;
– Dr. TURAMWISHIMIYE M. Rose;
– Madamu MUREBWAYIRE Odette;
– Dr. TSINDA Aimé.
b) Bwana HAKUZIMANA Herman: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imihindagurikire y’Ibihe n’amasezerano mpuzamahanga.
MU KIGO GISHINZWE IMICUNGIRE N’IMIKORESHEREZE Y’UBUTAKA MU RWANDA
Abagize Inama y’Ubutegetsi
– Bwana NTABANA Innocent, Perezida;
– Madamu NGANGURE Kabega Winifred, Visi Perezida;
– Bwana BOSENIBAMWE Aimé;
– Bwana RUMAZIMINSI Ntagwabira Seraphin;
– Madamu IKIRIZA Ruth;
– Dr. MUREKEZI Charles;
– Madamu NSINGA Flora.RUKIKO RW’IKIRENGA (SC)
– Madamu MUREKATETE KANGEYO Dorothée: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuyobozi n’Abakozi;
– Bwana TUYISHIME Jean Paul: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari. MURI MINISITERI Y’UBUREZI (MINEDUC)
– Madamu MULEEBWA Winfred: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuyobozi n’Abakozi;
– Bwana NSENGIYUMVA Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwaremezo by’amashuri n’Ibipimo ngenderwaho.MURI MINISITERI Y’ABAKOZI BA LETA N’UMURIMO (MIFOTRA)Bwana MUDAHERANWA Laurent: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari n’Ubutegetsi.
MURI KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ISHAMI
Bwana MVUNABANDI Dominique: Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumenyi
n’Ikoranabuhanga.
MU KIGO GISHINZWE GUTEZA IMBERE UBUREZI MU RWANDA (REB)
– Bwana NGOGA Eugène Fixer: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubujyanama no kuyobora abanyeshuri mu myigire;
– Bwana RUTAYOMBA Florian: Umuyobozi w’Ishami ry’Amasomo y’Ubugeni n’Ubumenyamuntu;
– Bwana MAZIMPAKA Désiré: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Ibizamini;
– Bwana BAYINGANA Eugène: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari;
– Bwana KABAGAMBA Aphrodis: Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikoresho byifashishwa mu myigishirize n’Ikoranabuhanga n’uburyo bwo kwigabasangiye mudasobwa;
– Madamu KAYITESI Alice: Umuyobozi w’Ishami ry’Imfashanyigisho muburezi n’Ibikoresho by’amahugurwa;
– Bwana MUGABO Clément: Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambin’Iterambere.
MU KIGO GISHINZWE GUTEZA IMBERE IBIKORWA BY’ITERAMBERE MU NZEGO Z’IBANZE (LODA)Madamu KAMBOGO Marcelle: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Amakuru.
8. Mu bindi.
– Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 15 Gashyantare 2019, muri Kigali Convention Centre, u Rwanda ruzakira Imurikagurisha n’Inama ya 17 ku Ikawa nziza muri Afurika.
– Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
a) Kuvakuitarikiya21kugezakuya27Mutarama2019,Abakinnyi6b’Ikipe y’Igihugu y’amagare bitabiriye Isiganwa Mpuzamahanga rya “La Tropicale Amissa Bongo” ryabereye muri Gabon ku nshuro ya 14;b) Kuvakuitarikiya4kugezakuya9Gashyantare2019,Abakinnyi6bomu ikipe y’Igihugu y’amagare batarengeje imyaka 23 bazitabira isiganwa ry’amagare rya “Tour de l’Espoir” rizabera muri Cameroun rikazabahuza n’abasiganwa ku magare bo mu makipe y’ibihugu bitandukanye ndetse n’amakipe y’ababigize umwuga;c) Kuva ku itariki ya 24 Gashyantare kugeza ku ya 3 Werurwe 2019, ku nshuro yayo ya mbere, u Rwanda ruzakira irushanwa rya “Tour du Rwanda 2019”ryo ku rwego rwa 2.1. U Rwanda ruzakira amakipe 17 avuye mu bihugu 18, agizwe n’abatwara amagare 85 bahagarariye imigabane 4. Iri siganwa rizamara iminsi 8 kandi rizakorwa ku ntera y’ibirometero 953, 6 Km.
– Minisitiri w’urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Gahunda ya “Rubyiruko Menya Amateka Yawe”yatangiye ku itariki ya 17 Mutarama 2019 ikazasozwa ku itariki ya 7 Werurwe, 2019. Iyi gahunda yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko, ifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Komisiyo y’Iguhugu yo kurwanya Jenoside, Minisiteri y’Ingabo na Polisi y’u Rwanda igamije gufasha urubyiruko kugira indangagaciro zo Gukunda Igihugu, ubutwari, ubumwe n’ubworoherane ziri mu muco n’amateka by’u Rwanda.- Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore) uzizihizwa ku itariki ya 8 Werurwe, 2019. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Dufatane Urunana Twubake Umuryango Utekanye”. Ku rwego rw’Igihugu, Ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizabera mu Karere ka Nyamasheke, mu Murengewa Kanjongo, Akagari ka Kigoya, mu Mudugudu wa Kigugu.- Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Guverinoma y’u Rwanda irimo gutegura inama ya Transform Africa Summit 2019 izaba ku nshuro ya 5. Iyo nama izatangira ku tariki ya 7 isozwe ku ya 10 Gicurasi 2019. Muri iyo nama, ku itariki ya 7 Gicurasi 2019, hazanaberamo Transform Africa Economic Forum izaba ibaye ku nshuro ya kabiri izitabirwa abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi ndetse n’abashoramari bo ku rwego rwo hejuru baganira ku ngingo ya Start –up Africa.
– Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibijyanye n’ibirori byo ku rwego rwo hejuru byateguwe mu rwego rwo kwishimira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyavuguruwe ku masezerano ya Montreal yerekeye ibintu byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, yemerejwe i Kigali ku wa 15/10/2016, agatangira gukurikizwa ku itariki 01/01/2019 nyuma yo kwemezwa burundu n’ibihugu 65. Ibi birori biteganyijwe kubera muri Marriot Hotel, i Kigali kuwa 28 Mutarama 2019.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na
KAYISIRE Marie Solange
Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
None ku wa Mbere, tariki ya 28 Mutarama 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye iyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 19 Ugushyingo 2018.
2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe:
Gahunda yo kongerera ubushobozi amashuri nderabarezi (TTCs) n’amashuri yo kwimenyererezamo umwuga;
Impinduka mu ngengabihe y’ítangira ry’amashuri abanza n’ayisumbuye;
Gahunda yo kunoza ubufatanye hagati y’amashuri, inganda n’ibigo mu rwego rwo guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro no kwimenyereza imyuga;
Ishyirwaho rya Rwanda Coding Academy, ishuri ryigisha amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro avanze n’ay’uburezi rusange rizajya ritanga impamyabumenyi z’ikiciro cya mbere mu gukora porogaramu za mudasobwa;
Ishyirwaho ry’uburyo bw’isuzumabumenyi rusange ku nzego zose z’uburezi bw’ibanze;
Gahunda yo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 25;
Gahunda yo kurandura indwara ya Hepatite C;
Ibiciro bishya by’amazi mu mijyi.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje politike, gahunda n’ingamba bikurikira:
Inyongera y’icumi ku ijana (10%) ku mushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta uhereye muri Werurwe 2019;
Gusuzuma ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza ku banyeshuri n’abarimu bo mu nzego zose z’uburezi uretse amashuri y’incuke n’ay’ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza;
Kunoza imicungire y’abarimu: uko bashyirwa mu kazi, uko bagakundishwa ngo barusheho kukitangira, itarambere ryabo no kubakurikirana;
Politiki y’uburezi bwihariye n’ubudaheza;
Gahunda y’uko abarimu bazamurwa mu ntera ;
Ingingo z’Amasezerano y’ubukode n’ishyirwa mu bikorwa ryayo hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Gasmeth Energy Ltd ajyanye no gucukura gaze metane (CH4) mu Kiyaga cya Kivu;
Ingingo z’Amasezerano y’ubukode hagati y’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) na Imizi Ecotourism Development Limited yerekeranye n’imicungire y’ubukerarugendo no kububungabunga muri Pariki ya Gishwati na Mukura;
Ingingo z’Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete NETAFIM Ltd yo muri Isirayeli yo guteza imbere ubuhinzi i Gabiro binyuze mu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub Project (GAHP);
Impushya makumyabiri n’eshanu (25) z’abasabye gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri;
Politiki y’Igihugu yerekeye Ubuvuzi gakondo, Ubwuzuzanya n’ubwa kizungu n’ubundi buryo bwifashishwa mu kuvura
4. Inamay’Abaminisitiri yemeje imishinga y’Amategeko ikurikira:
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yashyiriweho umukono i Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku wa 01 Ugushyingo 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yo kuvanaho gusoresha kabiri no gukumira forode y’imisoro ku byerekeye imisoro ku musaruro;
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono i Buenos Aires, muri Argentine ku wa 01 Ukuboza 2018, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma ya Turukiya, yo kuvanaho gusoresha kabiri no gukumira forode y’imisoro ku byerekeye imisoro ku musaruro;
– Umushinga w’Itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe;
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma ya Qatar yerekeye guteza imbere no kurengera ishoramari.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
– Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya y’igihumbi y’amafaranga y’u Rwanda (1000 FRW) ifite agaciro mu Rwanda;